Ibirori by’ubukwe bwa Ev.Venuste Nkurikiyinka na Esperance Mukamana byizihirijwe ku musozi wa Gafumba mu Murenge wa Rusatira i Huye, hafi y’ahitwa kwa Mana ivuga ku Munara.
Ubukwe bwa Ev. Nkurikiyinka Venuste, umuvugabutumwa wamenyekanye mu ivugabutumwa ry’ibitangaza byahuruzaga be benshi bwatashywe n’imbaga y’abantu na cyane ko avuka kuri uyu musozi wa Gafumba wabereyeho ubu bukwe.
Urusengero rwa Living Word Temple mu Ntara y’Amajyepfo, ahazwi nka kwa Manivuga, ni rwo rwabereyemo umuhango w’akataraboneka wo gusezeranya imbere y’Imana Ev. Nkurikiyinka Venuste na Mukamana Esperance, mu bukwe bwitabiriwe n’imbaga y’Abakristo n’abavandimwe.
Nkurikiyinka Venuste, wavukiye kuri uyu musozi, yamenyekanye mu murimo w’ivugabutumwa, by’umwihariko ku butumwa bwagiye buherekezwa n’ibikorwa n’ibitangaza byagiye bikurura abantu benshi.
Kuri uyu munsi, abantu benshi bahuriye hamwe atari ukumushyigikira gusa nk’umukozi w’Imana, ahubwo no kwishimira intambwe nshya yari atangiye mu buzima bwe bwite.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Kanama 2026, ni bwo Venuste Nkurikiyinka na Mukamana Esperance basezeranye imbere y’Imana n’itorero.
Mu magambo y’isezerano, Venuste yemeye ko Mukamana Esperance amubera umugore, na we Mukamana ararahira ko Venuste Nkurikiyinka amubera umugabo, bombi bagirana isezerano ry’urushako imbere y’imbaga y’Abakristo bari bateraniye muri Living Word Temple.
Pastor Rugamba yabahaye impamba y’urugo
Mu gikorwa cyo kubagira inama mbere yo gutangira ubuzima bw’urushako, Pastor Rugamba Erneste, Umushumba wa Living Word Temple mu Ntara y’Amajyepfo, yahaye abageni impamba y’Ijambo ry’Imana, abasaba kubakira urugo rwabo ku mahame y’Imana.
Yifashishije ibivugwa mu Itangiriro 2:18–25, Pastor Rugamba yibukije abari aho ko urugo ari igitekerezo cy’Imana, kandi ko kuva ku rugo rwa mbere rwa Adamu na Eva, Imana yashyize imbere ubumwe, urukundo no gufashanya hagati y’umugabo n’umugore.
Yagize ati: “Urugo ni umushinga w’Imana kuko ari yo yatangije urugo rwa mbere rwa Adamu na Eva mu ngobyi ya Edeni. Ni ho imitoma ya mbere umugabo Adamu yayitereye umugore we Eva. Adamu yarateruye agira ati: ‘Uri akagufa ko mu magufwa yanjye, uri akara ko mu mara yanjye.’”
Yakomeje asaba abageni ndetse n’abandi bashakanye bari bitabiriye uyu muhango kwimakaza umuco wo **guterana imitoma no kugaragarizanya urukundo**, aho umugabo n’umugore batagomba gutegereza ko amagambo meza yo kubashimisha aturuka ku bantu bo hanze y’urugo.
“Inzaratsi” n’uburyo bwo kongera kubaka urukundo mu rugo
Mu nyigisho ze, Pastor Rugamba yanagarutse ku ijambo “inzaratsi”, avuga ko hari Abanyarwanda baryumva nk’ijambo risobanura uburozi, nyamara we akarikoresha asobanura igikorwa cyo kongera kugarurira umuntu urukundo no kumwiyegereza.
Yagize ati: “Ni benshi mu bagabo muzi ko inzaratsi ari uburozi. Oya, ntabwo ari bwo, ahubwo ni cyo uha umuntu mubana, wamaze kugukuraho urukundo, wagutakarije icyizere mu rushako, ukazimuha ugira ngo wongere umwigarurire.”
Iyi nyigisho yari igamije kwibutsa abashakanye ko urugo rusaba **kwita kuri mugenzi wawe, kumugaragariza urukundo, kumwubaha no guhora ushaka uburyo bwo kongera kubaka icyizere**.
Korali Ituze yifatanyije n’abageni mu byishimo
Umuziki na wo wagize umwanya wihariye muri uyu muhango, aho Korali Ituze ya Living Word Temple i Save yaririmbiye abageni, ibifuriza umugisha n’urugendo rwiza mu buzima bushya bari batangiye.
Iyi korali ifitanye umubano wihariye na Ev. Venuste Nkurikiyinka kuko ari na we Perezida wa Korali Ituze. Abagize korali bifatanyije na we mu byishimo, baririmba indirimbo z’umunezero ndetse bashimira Imana ku bw’uyu munsi udasanzwe.
Tuyisenge Divine yavuze umuvugo watanze umwihariko ku bukwe
Muri uyu muhango kandi, Tuyisenge Divine, umuririmbyi wa Korali Ituze akaba n’umusizikazi, yateguriye abageni umuvugo wihariye wo kubashimira no kubifuriza umugisha mu rugendo rwabo rw’urushako.
Uyu muvugo wagaragayemo amagambo yakoze ku mitima y’abari aho, ndetse bamwe mu batashye ubukwe usubizamo ibitekerezo ku rugendo rwabo bwite rw’urushako, bibuka ibihe byiza ndetse n’ibibazo banyuzemo kuva batangira kubana.
Uretse kuba ubukwe bwa Ev. Nkurikiyinka Venuste na Mukamana Esperance bwari umunsi wo kwishimira isezerano rishya, bwabaye n’umwanya wo kwibutsa abakristo ko urugo rukomeye rwubakwa n’urukundo, kwizerana, kubahana, kubwizanya ukuri no gushyira Imana ku isonga.
Kuri uwo munsi, imbaga y’abari bahuriye muri Living Word Temple yifatanyije n’aba bashakanye mu ntambwe nshya y’ubuzima, ibifuriza ko isezerano bagiranye imbere y’Imana rizakomera kandi rikabera umugisha imiryango yabo ndetse n’abo bazagera ho mu murimo wabo.
Pastor Rugamba Erneste yatanze inyigisho muri ubu bukwe