Umuvugabutumwa akaba n’umunyamakuru wa Paradise, Frodouard Uwifashije, yasoje Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza kizwi nka Master’s, afite inzozi zo gushinga kompanyi yahanga imirimo ku bantu 1000.
Ev. Frodouard Uwifashije uzwi nka Obededomu, umunyamakuru ukorera mu itangazamakuru ryibanda ku iyobokamana ndetse akaba n’umuyobozi muri gahunda z’ivugabutumwa, yasoje icyiciro cya Master’s Degree in Business Administration (MBA), nyuma y’urugendo avuga ko rutari rworoshye kubera guhuza akazi, kwita ku muryango no kwiga.
Uwifashije yakoze defense y’igitabo cye ku Cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2026, muri Kigali Independent University (ULK), aho yari amaze imyaka yiga muri mu bijyanye no gucunga no kuyobora ubucuruzi.
Igitabo cye gifite umutwe ugira uti “Leadership Practices and Organizational Productivity: A Case Study of Gisozi Sector, 2022–2025”, kikaba cyakorewe ku bijyanye n’imikorere y’ubuyobozi n’umusaruro w’imiryango, hashingiwe ku bushakashatsi bwakorewe mu Murenge wa Gisozi.
Uwifashije avuga ko kurangiza iyi gahunda y’amashuri ari intambwe ikomeye kuri we, cyane ko yayihuje n’izindi nshingano z’ubuzima. Yagize ati: “Nta bwo byari byoroshye mu buryo bwo gutunga umuryango, akazi no kwiga, kandi byose bikarangira neza.”
Yakomeje avuga ko hari ibyo yagombaga kwigomwa kugira ngo abashe kugera ku ntego yari yarihaye, ariko ashimira Imana yamufashije muri urwo rugendo. Ati: “Ni amashimwe akomeye kuko Imana yamfashije muri urwo rugendo rutoroshye.”
Nyuma yo gukora defense, igitabo cye cyaremewe, ndetse avuga ko yabonye amanota arenga 70%, bikaba byaramuhaye icyizere cyo gukomeza urugendo rwe rw’amashuri.
Uwifashije ntabwo ari ubwa mbere yize ibijyanye n’ubucuruzi n’icungamari. Yize Accounting muri Bachelor’s degree, aho yayitangiriye ku ishami rya Gikondo mu 2009 akayirangiza mu 2012. Mbere yaho, amashuri yisumbuye yari yarayize i Kabgayi.
Ubu, nyuma yo kurangiza Master’s, afite indi ntego yo gukomeza amashuri kugeza ku rwego rwa Doctorate. Ariko kandi avuga ko inzozi ze zitarangirira ku mashuri gusa, kuko yifuza no kuba rwiyemezamirimo ufite company ikomeye yatanga akazi ku bantu benshi.
Ati: “Ndateganya kuzaba rwiyemezamirimo mu bintu mba nifuza. Nifuza kuzagira company ikomeye cyane, nkagirira umumaro abandi, iyo company igaha abantu akazi bagera ku gihumbi.”
Uyu munyamakuru ufite imyaka 39, yumva ko akiri muto ku buryo afite umwanya wo kugera kuri izo nzozi. Yifuza ko ibikorwa bye by’ubucuruzi byazagira uruhare mu gukemura ibibazo abona mu bantu, cyane cyane urubyiruko.
Mu gihe yakoraga mu mashuri yisumbuye, avuga ko yagiye abona ibibazo abana bamwe bafite byo kubura ubushobozi bwo kwishyurirwa amashuri.
Ibyo na byo biri mu byamuteye kugira igitekerezo cyo kuzagira uruhare mu gufasha abana kubona uburezi. Ati: “Ndamutse nshinze company igatera imbere, rwose nagerageza kurihira abo bana.”
Kuri we, kurangiza Master’s si iherezo ry’urugendo, ahubwo ni indi ntambwe imwegereza ku ntego yifuza kugeraho: gukomeza kwiga, gukora ibikorwa by’ubucuruzi no gukoresha ibyo azageraho mu gufasha abandi.
Ev. Frodouard Uwifashije azwi cyane mu itangazamakuru ry’u Rwanda ryibanda ku iyobokamana, aho ari umwe mu banyamakuru bagize uruhare mu gutara no kugeza ku bantu amakuru ajyanye n’amadini, amatorero n’abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Kuri ubu, ari gukorana cyane by’umwihariko na Paradise.rw, akaba areberera abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, kandi akamamaza ibikorwa bitandukanye, cyane cyane ibikorwa by’abahanzi, binyuze muri Label ye imaze kumenyekana ku izina rya TFS bisobanuye Trinity for Support.
Umudamu we yari yagiye kumushyigikira
Umuryango n’inshuti za Uwifashije bagiye kumushyigikira ubwo yadefandaga igitabo cye