× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ev. Dana Morey agiye guha ibyiringiro abatuye muri Tanzaniya mu biterane bya ‘A Light to the Nations’

Category: Ministry  »  1 week ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ev. Dana Morey agiye guha ibyiringiro abatuye muri Tanzaniya mu biterane bya ‘A Light to the Nations'

Umuvugabutumwa Ev. Dana Morey wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye kuyobora ibiterane by’ivugabutumwa bya “A Light to the Nations”, biteganyijwe kubera mu bice bibiri byo muri Tanzania mu ntangiriro z’Ukwakira 2026.

Umuryango A Light to the Nations (ALN) washinzwe na Dr. Dana Morey utegura ibiterane bikomeye by’ivugabutumwa ku isi, cyane cyane muri Afurika binyuze muri A Light to the Nations-Africa Ministries ihagarariwe na Dr. Ian Tumusiime, ugiye kugaruka muri Tanzania mu biterane byiswe “ALN Miracle Gospel Celebration,” mu duce twa Mwanza na Bariadi.

Mu Giswayile, “ALN Miracle Gospel Celebration,” bihinduka “Sherehe ya Injili ya Mujiza”, ni ukuvuga “Kwizihiza Ivugabutumwa ry’Ibitangaza” mu Kinyarwanda.

Ibi biterane bizabera mu bice bibiri, aho igiterane cya mbere kizabera mu Mujyi wa Bariadi, ku kibuga cya CCM Bariadi, kuva ku itariki ya 1 kugeza ku ya 4 Ukwakira 2026, hanyuma kuva ku itariki ya 8 kugeza ku ya 11 Ukwakira 2026, ibiterane bikomereze ahitwa i Buhongwa muri Mwanza, aho bizabera ku kibuga cy’ishuri riri muri Buhongwa B.

Ibi biterane bizajya bitangira Saa Tatu kugeza saa Saba z’ijoro, kandi abazitabira bazagira amahirwe yo gutombora ibihembo bitandukanye, birimo inka, telefoni igezweho ya smartphone, moto, igare, firigo, televiziyo n’ibindi bihembo.

Dr. Dana Morey, binyuze mu muryango A Light to the Nations, yashishikarije abantu bo mu bihugu bitandukanye kwitabira ibi biterane, avuga ko ubutumwa bwa Yesu bugenewe abantu bose. Mu butumwa yashyize ahagaragara yagize ati: “Yesu ni uw’abantu bose!”

Yakomeje agira ati: “Aho waba ukomoka kose cyangwa aho usengera hose, urakaza neza! Yesu yapfiriye abantu bose, kandi urukundo rwe ni urw’abantu bose.

Nimuze mufite inyota yo gushaka Imana. Nimuze mwiteze impinduka. Nimuze mugire uruhare mu byo Imana igiye gukorera muri Bariadi na Mwanza!”

Ubutumire bwashyizwe ahagaragara kandi bwerekeza ku bantu bo mu bihugu bitandukanye, aho A Light to the Nations yavuze ko Uganda, Rwanda, Kenya, Tanzania n’ahandi bose bazakirwa muri ibi bikorwa.

Byose bishingiye ku murongo wo muri Yohana 3:16, ugira uti: “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane…”

Bityo, “Sherehe ya Injili ya Mujiza”, ari yo ALN Miracle Gospel Celebration, izaba uruhurirane rw’ibikorwa byo kwamamaza ubutumwa bwiza, kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’ibikorwa byo guha abazitabira amahirwe yo gutombora ibihembo bitandukanye.

Undi mwihariko, ni ubutumwa bw’abateguye busaba buri wese kutazabura mu gice bise “divine encounter”, ni ukuvuga “guhura n’Imana mu buryo bwihariye.”

Muri ibi biterane kandi hazitabira umuririmbyi w’Umunyatanzania, Goodluck Gozbert, uzifatanya na Dr. Dana Morey muri gahunda z’ivugabutumwa ziciye mu kuramya.

Ev. Dana Morey agiye guha ibyiringiro abatuye muri Tanzaniya mu biterane bya ‘A Light to the Nations’

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.