× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ethiopia: Abaminisitiri n’abayobozi bakuru ba Leta bashyizwe mu myitozo ya gisirikare

Category: Amakuru  »  5 days ago »  Our Reporter

Ethiopia: Abaminisitiri n'abayobozi bakuru ba Leta bashyizwe mu myitozo ya gisirikare

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yashyize abaminisitiri n’abandi bayobozi bakuru mu nzego za Leta mu myitozo ya gisirikare, avuga ko amasomo ava mu myitozo ya gisirikare ashobora kubafasha kugira ikinyabupfura, gukorera hamwe no kunoza imiyoborere, hagamijwe kwihutisha iterambere ry’igihugu.

Ku wa 31 Ukwakira 2026, amafoto yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga na Abiy yagaragaje ko yifatanyije n’abo bayobozi mu myitozo yabereye mu kigo cya gisirikare cya Hurso, muri Ethiopia.

Muri ayo mafoto, hagaragaramo Minisitiri w’Intebe ari kumwe n’abaminisitiri, abaminisitiri bungirije n’abayobozi b’ibigo bya Leta.

Iyi gahunda yagarutsweho cyane kuko bidasanzwe kubona abayobozi bakuru b’inzego za Leta zitari iza gisirikare muri Ethiopia bitabira imyitozo nk’iyi.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru BBC News, mu bayobozi bitabiriye iyi myitozo harimo Muferiat Kamil, uyobora Inteko Ishinga Amategeko ihagarariye uturere n’amoko muri Ethiopia, Minisitiri w’Imari Fitsum Assefa na Minisitiri w’Ubuzima Mekdes Daba.

Aba bayobozi bifatanyije na Abiy Ahmed mu bikorwa bigamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi bwo kuyobora, hifashishijwe amasomo ajyanye n’imyitozo ya gisirikare.

Gusa, kugeza ubu, nta makuru arambuye yashyizwe ahagaragara agaragaza igihe iyi gahunda yatangiriye, igihe izamara cyangwa niba izitabirwa n’abaminisitiri bose.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Abiy Ahmed yavuze ko intego ya Ethiopia yo kugera ku iterambere n’imibereho myiza ya bose isaba ko abayobozi b’igihugu baba bafite ubushobozi butandukanye.

Yagaragaje ko abayobozi bakwiye kuba bafite ubuzima bwiza ku mubiri, indangagaciro, ubumenyi n’ubushobozi bwo gusohoza inshingano zabo.

Abiy yavuze ko inzego za gisirikare zitanga amasomo ashobora gufasha abayobozi b’abasivile, cyane cyane mu bijyanye n’ikinyabupfura, gukunda igihugu, gukorera hamwe, kubazwa inshingano no gufata iya mbere mu miyoborere.

Yongeyeho ko amasomo nk’ayo ashobora gufasha abayobozi gushyira mu bikorwa gahunda za Leta no gukorana neza mu nzego zitandukanye.

Yasobanuye ko guhuza ikinyabupfura kiranga igisirikare n’uburyo abasivile bashyira mu bikorwa inshingano zabo bishobora gufasha kubaka igisekuru cy’abayobozi bashoboye kugera ku ntego z’igihugu.

Iyi myitozo ibaye mu gihe Ethiopia ikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano mu bice bitandukanye by’igihugu.

Mu majyaruguru, mu karere ka Tigray, haracyagaragara impungenge zishingiye ku makimbirane n’ubushyamirane bwakurikiye intambara yahamaze imyaka ibiri, ikarangira mu Gushyingo 2022 binyuze mu masezerano y’amahoro yasinyiwe i Pretoria, muri Afurika y’Epfo.

Mu karere ka Amhara na ho hakomeje kugaragara imirwano ijyanye n’amakimbirane hagati y’ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro, mu gihe mu karere ka Oromia hakomeje ibibazo by’umutekano muke.

Ibi bibazo byatumye umutekano ukomeza kuba imwe mu ngingo zikomeye mu miyoborere ya Ethiopia.

Uretse ibibazo by’umutekano imbere mu gihugu, Ethiopia ifitanye n’igihugu cy’abaturanyi cya Eritrea umwuka mubi wakomeje kwiyongera, bituma havuka impungenge z’uko hashobora kongera kubaho intambara hagati y’ibihugu byombi.

Ubushyamirane hagati yabyo bufite amateka maremare, harimo intambara yabaye hagati ya 1998 na 2000, yahitanye abantu benshi. Nubwo ibihugu byombi byongeye kugirana umubano muri 2018, ibibazo by’umutekano n’inyungu za politiki mu karere bikomeje gutuma umubano wabyo ukurikiranwa cyane.

Mu butumwa bwe, Abiy Ahmed yagaragaje ko imyitozo ya gisirikare ishobora gufasha abayobozi kugira ubushobozi bwo gufata ibyemezo, gukorana n’abandi no kumva neza inshingano bafite ku baturage.

Yashimangiye kandi ko kubaka igihugu gikomeye bisaba abayobozi bashoboye gushyira imbere inyungu rusange, kubahiriza ibyo basezeranyije abaturage no gukorera hamwe kugira ngo intego z’igihugu zigerweho.

Iyi gahunda iri mu murongo w’ibitekerezo bya Abiy ku bijyanye no guhuza iterambere ry’ubukungu, imiyoborere n’ubushobozi bw’inzego za Leta.

Nubwo bimeze bityo, igihe iyi myitozo izamara n’ibizakurikiraho ntibiratangazwa. Kugeza ubu, intego yatangajwe na Minisitiri w’Intebe ni ugukoresha amasomo ya gisirikare mu kubaka abayobozi bafite ikinyabupfura, ubushobozi n’ubwitange mu guteza imbere Ethiopia.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.