× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ese umukristo akwiye kubabazwa no kubuzwa kwambara imyenda migufi cyane ifatwa nko kwambara ubusa?

Category: Fashion  »  3 days ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ese umukristo akwiye kubabazwa no kubuzwa kwambara imyenda migufi cyane ifatwa nko kwambara ubusa?

Mu minsi ishize, ikibazo cy’imyambarire cyongeye guteza impaka mu Rwanda, ariko ikibazo ni iki: ni iki Bibiliya yigisha ku kwiyoroshya, kwifata no kubaha umubiri? Ese umukristo yakabaye ababazwa kubuzwa “kwambara imyenda migufi cyane ifatwa nko kwambara ubusa”?

U Rwanda rutuwe n’abantu bafite ibitekerezo bibiri bitandukanye ku myambarire: hari abagaragaza ko imyambaro migufi cyane cyangwa yerekana ibice by’umubiri biri ahagana ku myanya y’ibanga idakwiriye mu ruhame, mu gihe abandi bavuga ko umuntu afite uburenganzira bwo kwambara ibyo ashaka.

Ariko ku mukristo, hari ikibazo kirenze kure uburenganzira bwo kwambara: ni iki Bibiliya yigisha ku kwiyoroshya, kwifata no kubaha umubiri?

Bibiliya muri 1 Timoteyo 2:9 ivuga ko abagore bakwiriye kwambara “imyambaro y’icyubahiro, biyoroshya kandi bafite umutima w’ubwenge.” Nanone mu 1 Abakorinto 6:19-20, Pawulo yigishije ko umubiri w’umwizera ari urusengero rw’Umwuka Wera kandi ko umuntu akwiriye kuwubahisha Imana.

Ibi ntibivuze ko Bibiliya yashyizeho uburebure bw’umwenda cyangwa ngo itegeke santimetero umuntu agomba kwambara. Ahubwo ishyira imbere ihame ryo kwiyoroshya, kwifata no kubaha Imana n’abandi.

Ni yo mpamvu ikibazo gikwiriye kubazwa umukristo atari ngo: “Ese amategeko anyemerera kwambara aka kajipo?” gusa, ahubwo akaba ngo: “Ese ibyo nambaye bihuye n’indangagaciro nizereramo?”.

Hari kandi ikindi kibazo gikomeye. Umukristo ashobora kutemera imyambarire runaka, ariko ibyo ntibimuha uburenganzira bwo gutuka, gutesha agaciro cyangwa gukorera umuntu ihohoterwa kubera uko yambaye. Yesu yigishije urukundo, kubaha umuntu no kwirinda gucira abandi imanza.

Ku rundi ruhande, iyo Leta cyangwa ahantu runaka hashyizweho amabwiriza agamije kugenzura imyambarire, umukristo ashobora kutabyemera ariko akabigaragaza mu mahoro kandi yubahiriza amategeko.

Gutera amahane si cyo kimenyetso cy’ubwisanzure, kandi no kwambara uko ushaka si cyo kimenyetso cyonyine cy’ubukristo.

Pawulo yaranditse ati: “Ibintu byose ndabyemerewe, ariko si ko byose bigira umumaro.” (1 Abakorinto 6:12).

Ahari ikibazo cy’ingenzi muri izi mpaka si ukumenya uwambara imyenda migufi n’uwutayambara gusa, ahubwo ni ukumenya niba muri sosiyete yacu hakiriho abantu bashobora kuvuga ku ndangagaciro zabo batabangamiye uburenganzira n’icyubahiro by’abandi.

Kandi ku bakristo, ikibazo kiracyari iki: niba dukunda Imana, ese imyambarire tuyibona nk’uburenganzira bwacu gusa, cyangwa tunayifata nk’ikintu kigomba guherekezwa no kwiyoroshya, kwifata no kubaha abandi?

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.