Ikibazo cyabajijwe na Great Moses Music Academy ku rubuga rwa Instagram kigira kiti: "Ese abanyamuziki bo mu rusengero bakwiriye kwishyurwa cyangwa ntibabikwiriye?".
Iki kibazo cyabajijwe na Great Moses Music Academy ku rubuga rwa Instagram ku wa 13 Kanama 2026, cyakuruye impaka ndende, aho abantu batandukanye bagaragaje ibitekerezo bitandukanye ku bijyanye no kumenya niba abanyamuziki bakorera mu rusengero bakwiriye guhabwa amafaranga cyangwa niba bagomba gukorera Imana ku bushake.
Bamwe mu batanze ibitekerezo bavuze ko gucuranga cyangwa kuririmba mu rusengero ari umurimo wo gukorera Imana, bityo ko amafaranga atagomba kuba ishingiro ry’uwo murimo.
Umwe mu bitwa Andreww yagize ati: “Gucuranga mu rusengero ni umurimo wo gukorera Imana. Ikintu gito nshobora gukora ni ugusubiza Imana impano yampaye.
Imana yampaye amaboko, intoki n’ubushobozi bwo gucuranga, kandi nta cyo nayishyura. Data ntashobora kunsaba amafaranga kubera ko yanyitayeho nkiri umwana. Ni inshingano yanjye kumwitura. Ni na ko bimeze ku Mana Data yo mu ijuru.”
Hari kandi abemera ko nubwo umuziki wo mu rusengero ari umurimo wo gukorera Imana, abanyamuziki bakwiriye kwitabwaho, cyane cyane abawukora nk’umurimo ubatunga.
Malibongwe yagize ati: “Si ngombwa ko buri munyamuziki ahembwa, ariko buri munyamuziki ukorera mu rusengero akwiriye kwitabwaho, cyane cyane mu buryo bw’amafaranga.
Hari abadafite akazi kandi bakomoka mu miryango ikennye. Bakorera Imana bafite umutima wo kuyikorera, bityo bakwiriye kwitabwaho. Icyakora, ibi ntibigomba gutuma urusengero ruhinduka ubucuruzi. Itorero ni iry’Imana.”
Abandi bo bagiye kure, bavuga ko umuntu wese ukora umurimo akwiriye guhembwa, kandi ko ibyo bitagomba gutandukanywa n’umurimo wo mu rusengero.
Umwe mu batanze ibitekerezo yagize ati: “Abami ba Isirayeli bahembaga abakoreraga mu rusengero. Intumwa Yakobo yavuze ko bidakwiriye kubona umukene utagira icyo kurya ngo umubwire gusa ko uzamusengera. Niba umuntu akorera Imana, kuki wakwitega ko Imana ari yo imwishyura kandi yaraguhaye ubushobozi bwo kubikora mu mwanya wayo?”
Hari n’abagereranyije umunyamuziki n’undi munyabukorikori wese. Joe Jam yagize ati: “Ubuhanga bw’umunyamuziki ni ugukora umuziki, nk’uko ubwa plumber ari ugukosora imiyoboro. Iyo imiyoboro yo mu rusengero yangiritse, baramwishyura.
Kuki umunyamuziki we agomba gucuranga ku buntu? Niba adahembwa, ashobora kujya gucurangira mu tubari kugira ngo abone amafaranga yo gutunga umuryango we. Ubuhanga ni ubuhanga. Udakora ntarya.”
Hari n’abagaragaje ko ikibazo cy’amafaranga gishobora guterwa n’umwanya umunyamuziki atanga.
Dlite Bun yagize ati: “Niba uwo ari wo murimo utunze umuntu, akwiriye guhembwa. Abantu benshi ntibazi amasaha menshi abanyamuziki bamara bitoza, bakora imyitozo kandi bategura indirimbo. Bamwe bamara amasaha hagati ya 48 na 72 bitegura umurimo wo ku Cyumweru. Bibiliya ivuga ko umukozi akwiriye guhembwa.”
Ku rundi ruhande, hari abavuze ko amafaranga ashobora gutangwa bitewe n’umubare w’amasaha umuntu akoresha mu murimo.
The Jakegodsey yagize ati: “Ncuranga rimwe mu kwezi, bityo gukorera Imana ku bushake nta kibazo bintera. Ariko niba ari itorero rinini rifite amateraniro menshi, imyitozo n’igenzura ry’ibikoresho, ushobora gusanga umunyamuziki amara amasaha 7 cyangwa 8 mu cyumweru. Icyo gihe, ikibazo cyo kumuhemba kiba gifite ishingiro.”
Nubwo ibitekerezo byari bitandukanye, hari ikintu kimwe cyagarutsweho kenshi: abanyamuziki bo mu rusengero bafite impano zisaba igihe, imyitozo n’ubwitange.
Gusa, ikibazo gikomeje kugibwaho impaka ni iki: ese gukoresha impano mu murimo w’Imana bikwiriye gukorwa ku bushake gusa, cyangwa itorero na ryo rifite inshingano zo kwita ku bakoresha iyo mpano?