× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Eric Niyonkuru yageneye abakunzi be ifunguro ry’umwuka mu ndirimbo "Ijambo ry’Imana"

Category: Artists  »  1 week ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Eric Niyonkuru yageneye abakunzi be ifunguro ry'umwuka mu ndirimbo "Ijambo ry'Imana"

Umuramyi Eric Niyonkuru ukomeje kwigarurira imitima y’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yongeye gusangiza abakristo ubutumwa bubibutsa gusubira ku Ijambo ry’Imana, avuga ko ari ryo rikomeza umuntu w’imbere kandi rikamurikira inzira y’ubuzima.

Niyonkuru, usanzwe atuye muri Finland, amaze igihe akora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo, aho ibihangano bye byagiye bigaruka ku kwizera, ibyiringiro, gushima no gukomera ku Mana.

Mu kiganiro na paradise,Eric yavuze ko ubutumwa nyamukuru yashakaga gutambutsa mu ndirimbo ye ari ugukangurira abakristo kongera kwita ku buzima bwabo bw’umwuka.

Ati: “Ni ubutumwa navuga ko ari ukwibukiranya ko abakristo bakwiye kongera kugaruka ku bigaburira umuntu wacu w’imbere.”

Yongeyeho ko imbaraga zo gukomeza urugendo rwo kwizera zitandukanye n’iby’abantu bashobora kubona hanze, kuko inkomoko yazo iri mu Ijambo ry’Imana.

Ati: “Gukomera ndetse n’imbaraga biva mu Byanditswe Byera, ndetse ijambo ry’Imana naryo rikaba umucyo umurikirira inzira zacu.”

‘Hari benshi bamaze gukomera mu kwizera Yesu Kristo’

Kuva yatangira gushyira hanze ibihangano bye bwite, Eric Niyonkuru avuga ko umusaruro awubonamo atari amafaranga, ahubwo ko ikimushimisha cyane ari abantu bamaze gukomera mu kwizera Yesu Kristo binyuze mu butumwa atambutsa.

Yavuze ko hari n’ibikorwa by’ivugabutumwa akora buri kwezi, ariko akaba atifuza gutangaza amazina cyangwa amakuru arambuye yabyo.

Ati: “Umusaruro ukomeye ni uko hari benshi bamaze gukomerera mu kwizera Yesu Kristo. Hari n’ibikorwa by’ivugabutumwa mu ndirimbo nkora buri kwezi biri gufasha benshi.”

Niyonkuru avuga ko adakora umurimo w’Imana agamije amafaranga, kuko yemera ko Imana yamweretse aho azakura ibyo akeneye, ahubwo ko inkunga y’abamushyigikira imufasha gukomeza gutegura ibitaramo no gukora ibihangano.

Kuririmba ni inzozi yahoranye

Eric Niyonkuru avuga ko imwe mu mpamvu zituma akomeza gukora umuziki wa Gospel ari uko ubu ari kubaho mu buzima yahoze arota.

Ati: “Motivation nta yindi, ni bwo buzima nahoze nifuza. Mbayeho inzozi zange.”

Avuga ko ibyo bihura n’umugambi w’Imana, kuko umuhamagaro wo gukora umurimo w’indirimbo wo wamusanze kera.

Urugendo rwe rwa muzika rwagaragaje ko atari umuntu watangiye kuririmba uyu munsi. Uyu muramyi yakuriye muri ADEPR Cyahafi kandi ko impano yo kuririmba yayikomoye no mu muryango we, aho se na we ari umuririmbyi.

Muri 2024 ni bwo yatangiye gushyira ku mugaragaro ibihangano bye bwite, atangirira ku ndirimbo “Atatenda”yakoranye na Eric Reagan.

Nyuma yaho yakomeje gusohora izindi ndirimbo zirimo “Nahimbazwe,” “Wahozeho,” “Yakoze Imirimo” na “Yaje Aje,” izindi zikaba zagiye zigaruka ku butumwa bwo kwizera no kwiringira Imana.

Album ye iri hafi kugera ku musozo

Niyonkuru kandi ari mu myiteguro yo gusoza umushinga wa Album ye, aho avuga ko hasigaye indirimbo ebyiri kugira ngo igikorwa agitegereje gikomeze kugera ku musozo.

Ati: “Haraza kuza indirimbo 2 zisigaye kuri Album, nibikunda nzabaha na BONUS TRACK.

Album ye izaba yitwa“Biva ku Gicaniro”, iriho indirimbo zakozwe n’abaproducer batandukanye barimo Fiacle, Clement Level na Rano Beat.

2027 ishobora kuzaba umwaka w’igitaramo kidasanzwe

Ku bijyanye n’igitaramo, Eric yavuze ko imirimo yo kugitegura ikomeje, ariko ko we hamwe n’itorero rye rya Kontula (Metro Kappeli) bari gutegura ibikorwa bitandukanye.

Yagize ati: “Igitaramo cyose gikenera byinshi. Urebye ubu hamwe n’itorero ryange rya Kontula (Metro Kappeli), turi gutegura akantu ku kandi. Kumurika Album mu 2027 bizaba biri ku rundi rwego.”

Ibi birerekana ko Niyonkuru adateganya kurangiriza urugendo rwe ku ndirimbo zisohoka kuri murandasi gusa, ahubwo ko afite n’umugambi wo kuzanira abakunzi be ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwagutse.

Kuva ku ndirimbo ye ya mbere kugeza ku bihangano amaze gusohora, Eric Niyonkuru yakomeje kugaragaza ko ashaka ko umuziki we uba uburyo bwo gutambutsa ubutumwa bwiza no gukomeza abari mu bihe bitandukanye by’ubuzima.

None ubwo indirimbo ebyiri za nyuma za Album ziri hafi kuza, ndetse hakaba hashobora kubaho na Bonus Track, ikibazo gisigaye ni kimwe: Eric Niyonkuru azaba ahishiye abakunzi b’umuziki wo kuramya iki mu gice gikurikira cy’uru rugendo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.