× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Elisa Tugirumukiza wa BTN TV yasohoye ’Umugisha’, indirimbo ivuga ku mugisha nyakuri

Category: Artists  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Elisa Tugirumukiza wa BTN TV yasohoye 'Umugisha', indirimbo ivuga ku mugisha nyakuri

Elisa Tugirumukiza, umunyamakuru wa BTN TV akaba n’umuramyi n’umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Umugisha”, ahamagarira abantu gusobanukirwa umugisha nyakuri no kuwurebera mu mubano bafitanye n’Imana.

Elisa Tugirumukiza ni umwe mu banyamwuga bahuza itangazamakuru n’umuziki wo kuramya Imana.

Usibye kuba akora umwuga w’itangazamakuru kuri BTN TV, afite n’impano yo kuririmba no kwandika indirimbo zihimbaza Imana, akaba amaze kumenyekana mu ndirimbo zirimo Mwuka Wera, Inzira y’Ukuri, Komeza Imbere, Ni Yesu Ugira Neza, Ibyiringiro na Cya Gitare.

Kuri Elisa, kuramya Imana binyuze mu muziki ntabwo ari umwuga wo kwamamara gusa, ahubwo ni umuhamagaro wo kugeza ubutumwa bw’Imana ku bantu.

Avuga ko umuziki kuri we ari uburyo bwo gufasha abantu kwegera Imana no gukomeza kugira ibyiringiro mu buzima.

“Umugisha” ni iki?

Mu ndirimbo ye nshya, Elisa yibanze ku gisobanuro cy’umugisha w’Imana, avuga ko umugisha nyakuri udakwiye kureberwa gusa ku mutungo, amafaranga cyangwa ku ntsinzi umuntu aba yagezeho.

Ati: “Umugisha ni indirimbo yibutsa abantu ko umugisha nyakuri udashingiye gusa ku byo umuntu atunze cyangwa ku ntsinzi yo mu buzima, ahubwo ushingiye ku kuba umuntu afitanye umubano mwiza n’Imana.”

Elisa avuga ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ari ubwo kwibutsa abantu ko Imana ishaka kubayobora, kubagirira neza no kubabera isoko y’ibyiringiro.

Kuri we, umugisha ukomeye umuntu ashobora kugira ni ukumenya Yesu Kristo no kumwizera, kuko ibindi bintu umuntu ashobora kubona nk’umugisha bishobora guhinduka.

Indirimbo ze zagiye zimugira ubuhamya bw’abantu

Elisa avuga ko ubuhamya yagiye ahabwa n’abakunzi b’indirimbo ze ari kimwe mu bintu byamwongereye imbaraga zo gukomeza gukora umuziki wo kuramya Imana.

Hari abamubwiye ko Mwuka Wera yabafashije mu bihe byo gusenga ndetse no mu bihe bikomeye banyuzemo.

Abandi na bo bamubwiye ko bamwifuriza gukomeza gutera imbere kuko yabafashije kudacika intege no gukomeza kwizera Imana.

Ibi byatumye Elisa arushaho gusobanukirwa inshingano umuhanzi cyangwa umuramyi aba afite, kuko ubutumwa buri mu ndirimbo bushobora gukomeza umuntu uri mu bihe bikomeye.

Ati: “Ibyo byanyeretse ko ibyo turirimba atari amagambo gusa, ahubwo bishobora kuba igikoresho Imana ikoresha gukomeza no guhumuriza abantu.”

Umunyamakuru ukomeza gukoresha impano ye mu murimo w’Imana

Nubwo Elisa azwi cyane mu kazi ke k’itangazamakuru kuri BTN TV, gukomeza gukora umuziki wo kuramya Imana ni kimwe mu bintu ashyize ku mutima.

Amasomo yize n’amahugurwa atandukanye yagiye amufasha mu rugendo rwe:

Yize amashuri yisumbuye muri Kampala Secondary School (KSS), akomeza kwiga Finance muri ULK, Theology and Leadership muri Africa College of Theology (ACT), ndetse aniga amasomo y’ubumisiyoneri muri YWAM Jinja Missionary School muri Uganda.

N’ubwo Ari umuramyi ariko ni umwe mu bakunze gushyigikira abandi bahanzi dore ko Ari umwe mu banyamakuru beza.

Yakoze kandi amasomo ajyanye n’umuziki muri Uganda n’andi mahugurwa yamufashije kurushaho guhuza ubumenyi bwe n’umurimo wo kuramya Imana.

Kuba ari umunyamakuru akaba n’umuramyi bituma Elisa akomeza gukoresha impano zitandukanye afite mu kugeza ubutumwa ku bantu.

Hari ibindi bikorwa biri imbere

Elisa avuga ko “Umugisha” atari iherezo ry’ibikorwa bye, ahubwo ko hari byinshi Imana ikiri gutegura.

Elissa ni umwe mu baramyi b’abahanga mu myandikira ndetse n’imiririmbire

Yasabye abakunzi be gukomeza kwitega umuziki mushya, ibikorwa byo kuramya Imana ndetse n’ubutumwa buzajya bukomeza kububaka.

Ati: “Ibyiza biri imbere, kandi ndizera ko ibizaza bizaba birenze ibyo nabashije gukora kugeza ubu hamwe n’Imana izadushoboza.”

Elisa kandi avuga ko yifuza ko izina rye ryaba umuyoboro Imana ikoresha kugira ngo abantu benshi bayimenye, bayegere kandi bakomeze kuyizera.

“Umugisha” rero ni indi ntambwe mu rugendo rwa Elisa Tugirumukiza, aho akomeje guhuza umwuga w’itangazamakuru n’umuhamagaro wo kuramya Imana.

Abakunzi ba Gospel ndetse n’abo bakorana mu itangazamakuru bakomeje kugira uruhare rukomeye mu gushyigikira ibikorwa bye bishya, by’umwihariko iyi ndirimbo nshya “Umugisha”.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.