× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Chorale de Kigali igiye kwizihiza imyaka 60 y’ivugabutumwa mu gitaramo cya Noheli

Category: Choirs  »  1 week ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Chorale de Kigali igiye kwizihiza imyaka 60 y'ivugabutumwa mu gitaramo cya Noheli

Chorale de Kigali, imwe mu makorali akomeye kandi amaze igihe kinini muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, iritegura igitaramo ngarukamwaka cya “Christmas Carols Concert”, kizaba ku wa 20 Ukuboza 2026 muri Camp Kigali

Iki gitaramo kizaba gifite umwihariko wo kwizihiza imyaka 60 Chorale de Kigali imaze ishinzwe, kuko yatangiye mu 1966. Kuri iyi nshuro, abaririmbyi bayo bazaririmba zimwe mu ndirimbo zakunzwe n’abakunzi bayo mu myaka 13 ishize iyi gahunda ya Christmas Carols itangiye.

Mu ndirimbo zizwi cyane Chorale de Kigali yagiye iririmba harimo “Hakuna Mungu kama wewe,” “Singizwa Nyagasani,” “Niringiye Wowe,” “Tungamira,” “Everything (Amen),” “Muze Mwese Dushimire Imana,” “Mary’s Boy Child” na “Ab’ijuru Baririmba.”

Abakunzi b’iyi Chorale na bo bazagira uruhare mu gutoranya zimwe mu ndirimbo bifuza ko zaririmbwa muri iki gitaramo, kizaba umwanya wo kwizihiza Noheli no kwibuka urugendo rw’imyaka 60 Chorale de Kigali imaze ikora umuziki w’amakorali n’ivugabutumwa.

Chorale de Kigali igiye kwizihiza imyaka 60 y’ivugabutumwa mu gitaramo cya Noheli, 13 yo ikaba ishize hakorwa iki gitaramo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.