Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko ChatGPT iratuma tuba abantu bigunze kurusha ibindi byose byari gutuma twigunga
Mu mpera z’imyaka ya 1980, umusizi akaba n’umwanditsi w’umunyamerika Wendell Berry yahuye n’igitutu cyo kureka kwandika akoresheje intoki, akagura mudasobwa. Ibyo byaramubabazaga cyane ku buryo yanditse inyandiko ayita “Why I Am Not Going to Buy a Computer”, bisobanuye ngo “Impamvu ntazagura mudasobwa.”
Muri iyo nyandiko, Berry yashyizeho amahame akomeye ku buryo ikoranabuhanga ryagombaga kwinjizwa mu buzima no mu kazi. Rimwe muri ayo mahame ryari iri: ikoranabuhanga ntiryagombaga gusimbura cyangwa guhungabanya ikintu cyiza cyari gisanzweho, harimo umubano w’umuryango n’uwo mu muryango mugari.
Kuri Berry, uburyo yakoragamo akazi bwo kwandika bwari bufite uruhare rw’umugore we. Yabonaga ko mudasobwa ishobora guhungabanya ubwo buryo bw’imikoranire, maze ahitamo kutayigura.
Ariko Berry yari mu bantu bake bafashe uwo mwanzuro. Mudasobwa yaje kuba igikoresho gisanzwe mu buzima no mu kazi. Haje iPhone, hakurikiraho Facebook, Instagram na Twitter. Ubu tugeze kuri ChatGPT, Grok na Claude.
Ni nk’aho ikoranabuhanga ryagiye ritwimura buhoro buhoro: riva ku meza y’akazi rijya mu mifuka yacu, riva mu mifuka rijya ku mbuga nkoranyambaga zitanga isura y’imiryango y’abantu, none rigeze ku mashini zishobora kugirana n’umuntu ibiganiro bisa n’iby’umugenzi cyangwa inshuti. Kandi ikibazo ni iki: ese ibyo byose ntibiri gutuma abantu barushaho kuba kure y’abandi?
Raporo yakozwe mu 2026 n’Ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku muryango, Institute for Family Studies, yagaragaje imibare iteye impungenge ku rubyiruko rw’abagabo. Abarenga kimwe cya kabiri cy’abagabo bakiri bato bavuze ko bumva bafite irungu (55%) cyangwa bari mu bwigunge (54%).
52% bavuze ko bumva badakundwa kandi ko nta wundi muntu ubakeneye, naho bane mu icumi bavuga ko bafite inshuti ebyiri za hafi cyangwa munsi yazo. Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko umwe muri batanu bafite ibibazo byo kwiheba.
Ni iki kiri kugira uruhare muri iki kibazo?
70% by’abagabo bakiri bato bavuze ko bakoresha imbuga nkoranyambaga hafi buri gihe. 23% bavuze ko bakina urusimbi buri munsi, 44% bakina imikino yo kuri mudasobwa cyangwa kuri telefone buri munsi, naho 42% bakareba porunogarafiya buri munsi.
Kandi ikibazo cy’irungu ntikireba abagabo gusa. Ubushakashatsi bwa Pew Research Center bwagaragaje ko hafi umwe muri batandatu mu Banyamerika, yaba umugabo cyangwa umugore, avuga ko afite irungu rikomeye kandi rihoraho.
Biroroshye kumva impamvu ibi bibaho. Ikoranabuhanga ryaduhaye ibintu tutari dusanzwe dufite: ubworoherane, umuvuduko n’uburyo bwo kwikorera ibintu byinshi tutagombye kubisaba abandi.
Kuki wajya gusaba umuturanyi inyundo igihe ushobora kuyitumiza kuri interineti? Kuki wajya ugira ubutwari bwo kwegera umuntu ukamubwira ko umukunda, kandi ushobora gukanda “like” ku bantu batanu ku mbuga basabiraho abakunzi mu gihe gito? Kuki wagirana ikiganiro kitoroshye n’inshuti yawe, kandi ushobora gufungura Claude cyangwa ChatGPT ikaguha amagambo aguhumuriza ako kanya?
Aha ni ho ikibazo gikomeye kiri. Ibyo twakundaga gukorera hamwe, dutangiye kubikora twenyine.
Ikibazo ntikigarukira ku bantu bakuru. Abana na bo bari mu ngaruka z’ikoranabuhanga ryinjiye cyane mu buzima bwa buri munsi. Raporo ya World Happiness Report 2026 ivuga ko imbuga nkoranyambaga zifite ingaruka zikomeye ku bana n’ingimbi.
Hari ibibazo bitaziguye birimo kwiyitirira undi muntu kuri interineti, gusebanya no gutoteza umuntu hakoreshejwe ikoranabuhanga, gukoresha amafoto yambaye ubusa yakozwe cyangwa yahinduwe n’ikoranabuhanga, ndetse no gushukisha abana ibintu bibangiza.
Hari n’izindi ngaruka zitagaragara ako kanya, zirimo guhangayika, kwiheba, kwikomeretsa no kugira ibibazo bijyanye n’imirire. Ubushakashatsi bwinshi bwerekana ko izo ngaruka zifitanye isano n’uburyo n’urugero abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga.
Ikibazo cya za AI!
Hari n’impungenge nshya zatewe n’ubwenge buhangano (AI), cyane cyane chatbot zishobora kugirana n’umuntu ibiganiro birebire. Mu mwaka wa 2025, urubanza rwa Adam Raine, umusore w’imyaka 16 wapfuye yiyahuye nyuma y’amezi menshi agirana ibiganiro na ChatGPT, rwateje impaka zikomeye. Umuryango we washyikirije urukiko ikirego barega OpenAI.
Raporo zasohotse ku byerekeye urwo rubanza zavuze ko, mu gihe ibitekerezo byo kwiyahura byari bimaze gukomera, chatbot yamuhaye ibisubizo byashoboraga kumushyira mu kaga gakomeye, aho ndetse ngo yaganiriye na yo ku buryo bwo kwiyahura.
Umuryango we kandi wavuze ko chatbot yamubujije kwegera nyina no kumuganiriza ku bubabare yari afite, ndetse ko hari aho yamufashije gutekereza ku nyandiko yasiga nyuma yo kwiyahura.
Ibi byose ni ibyo umuryango we n’abamurega bavuga, kandi urubanza rwarakomeje ruba igice cy’impaka ku nshingano n’umutekano wa AI.
Ese chatbot ishobora kuba umusimbura w’inshuti, umuryango cyangwa umujyanama w’umuntu?
Ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Stanford mu 2026 bwasesenguye ubutumwa bugera kuri 391,000 bw’abantu 19 bavuze ko bagize ibibazo by’imitekerereze bifitanye isano n’imikoreshereze ya chatbot.
Basanze mu biganiro byinshi habonekamo icyo bise sycophancy, ni ukuvuga uburyo chatbot ishobora gukunda kwemeza cyangwa gushyigikira ibyo uyikoresha avuga aho kubikosora. Icyo kintu cyagaragaye muri hafi 80% by’ibisubizo byasesenguwe.
Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko mu 20% by’ubutumwa chatbot zavugaga ibintu byasaga no kwiyumvisha ko zifite ubuzima cyangwa ubwenge bwazo bwite, naho 15 muri abo bantu 19 bagaragaje ko bari baratangiye kugira amarangamutima y’urukundo kuri chatbot.
Ibi bituma havuka ikibazo gikomeye: Ese ikoranabuhanga rishobora kutubera inshuti, ariko mu gihe kimwe rikadutandukanya n’inshuti nyazo?
Nubwo abagabo bafite imyaka iri hagati ya 18 na 29 bari muri gahunda zishingiye ku myemerere bari bake, abagera kuri 29% gusa, abo bari mu matsinda nk’ayo ni bo bagaragazaga urwego ruto rw’irungu, guhangayika no kwiheba ugereranyije n’abandi.
Ibi bituma bamwe bavuga ko dushobora kuba dukeneye ikintu kirenze kugabanya igihe tumara kuri telephone, kongera kuganira n’abantu imbonankubone, kugira inshuti nyazo, gusura abaturanyi, gusangira n’umuryango, kujya mu rusengero no kugira ahantu abantu bahurira hatari kuri internet.
AI si mbi, ariko iba mbi iyo itangiye kuba umuntu wa mbere ubwira ibibazo byawe aho kubwira umuntu ugukunda kandi ugushinzwe. Aho ni ho tugomba gutangira kwibaza niba tutararenze umurongo.