× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Canada: Jackline Kamanzi agiye gusangiza benshi igitabo gihishemo ibanga ry’urugendo rwe

Category: Leaders  »  3 weeks ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Canada: Jackline Kamanzi agiye gusangiza benshi igitabo gihishemo ibanga ry'urugendo rwe

Jackline Kamanzi, umwanditsi, umuyobozi ndetse n’umutoza mu bijyanye n’ubuyobozi no guhangana n’ibigeragezo by’ubuzima, agiye kumurika igitabo cye yise “UNFOLDING: A Resilient Journey to Leadership”, aho azasangiza abantu ibyamubayeho mu rugendo rwe rw’ubuzima n’ibyo yigiye mu bihe bitandukanye yanyuzemo.

Jackline avuga ko mu myaka amaze akora, yagize amahirwe yo gukorera mu nzego zitandukanye, haba iza Leta ndetse n’izigenga, cyane cyane mu mirimo ya sosiyete sivile.

Muri iyo mirimo, yakunze kwita cyane ku rubyiruko, abafasha mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho yabo, kwiteza imbere no kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu.

Igitabo kivuga ku byo yanyuzemo n’ibyo yize

Muri UNFOLDING: A Resilient Journey to Leadership, Jackline Kamanzi agaruka ku bice bitandukanye by’ubuzima bwe, asangiza abasomyi amasomo yakuye mu bihe yanyuzemo ndetse n’uburyo byamufashije gukura mu mitekerereze, mu nshingano no mu buyobozi.

Iki gitabo kigaruka ku ruhare rw’umuryango mu kumenya impano z’abana no kuzishyigikira, ndetse no kubatoza kugira inshingano no gukoresha ubushobozi bafite.

Jackline yerekana kandi ko kugira abayobozi beza b’ejo bitangirira ku gutegura abakiri bato hakiri kare. Ashimangira ko urubyiruko rukwiye guhabwa umwanya wo kugira uruhare mu nzego zifatirwamo ibyemezo, kugira ngo rufashe mu kubaka ejo hazaza harambye.

Azasangiza abantu ubuhamya bwe

Mu rwego rwo kumurika iki gitabo, Jackline Kamanzi ateganya umugoroba wihariye uzaba ugizwe no gusangiza abantu ubuhamya bwe no kuramya Imana.

Uyu mugoroba uzaba ku itariki ya 23 Kanama 2026, guhera saa 5:00 z’umugoroba, ukabera kuri 1800 Bank Street, Ottawa, Ontario, Canada.

Jackline n’abategura iki gikorwa baratumiye inshuti, imiryango ndetse n’abandi bose bifuza kwifatanya na we muri uyu mugoroba wihariye.

Abatumiwe barasabwa kandi gutumira inshuti zabo kugira ngo bafatanye guhimbaza Imana no kwakira ubutumwa bukubiye muri iki gitabo.

Kuri Jackline Kamanzi, gusangiza abandi amateka y’ubuzima bwe si ukugaragaza gusa ibyo yagezeho, ahubwo ni mu rwego gutera abandi imbaraga zo kudacika intege, kwizera ubushobozi bafite no gukomeza intego zabo nubwo bahura n’ibigeragezo.

UNFOLDING: A Resilient Journey to Leadership izaba umwanya wo kumenya byinshi ku rugendo rwa Jackline Kamanzi, ariko kandi ikaba n’umuhamagaro ku bakiri bato n’abandi bafite inzozi zo kuba abayobozi, kugira ngo batinyuke gufata inshingano no gukoresha impano zabo mu guteza imbere abandi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.