Byagenda bite igihugu gitegetse abaturage bose kuba Abakristo, nk’uko hari ibihugu bishyira Islam mu mategeko agenga abaturage?.
Ese igihugu gishobora gushyiraho itegeko risaba abaturage bose kuba Abakristo, kikabuza abantu gukurikiza andi madini cyangwa guhindura imyemerere yabo? Iki ni ikibazo gikomeye kijyanye n’ubwisanzure mu myemerere, ubuyobozi n’uruhare idini rigira mu mategeko agenga igihugu.
Kugeza ubu, nta gihugu gitegeka abaturage bose kuba Abakristo gusa. Icyakora, hari ibihugu byahaye Ubukirisitu umwanya wihariye mu mategeko yabyo, ariko ntibisobanuye ko abaturage bose bagomba kuba Abakristo nk’uko ku Bayisilamu bimeze. Ho ni itegeko ntakuka, nta mikino yindi izamo.
Ibihugu bimwe bitegeka abaturage kuba Abayisilamu
Raporo ya Pew Research Center igaragaza ko hari ibihugu bine byashyizeho ibisabwa mu mategeko bituma abaturage bagomba kuba Abayisilamu: Comoros, Maldives, Mauritania na Saudi Arabia.
Muri Saudi Arabia, amategeko ashingiye ku mahame ya Islam, kandi guhindura idini ukava muri Islam bishobora gufatwa nk’icyaha cyo kwihakana idini. No muri Maldives, Itegeko Nshinga riteganya ko umuntu utari Umuyisilamu adashobora guhabwa ubwenegihugu.
Ibi bigaragaza ko mu bihugu bimwe na bimwe, idini ritagarukira ku myemerere bwite y’umuntu, ahubwo ko rishobora kugira uruhare rukomeye mu mategeko agenga ubwenegihugu, ubuyobozi n’imibereho ya buri munsi.
Byagenda bite igihugu gitegetse abantu bose kuba Abakristo?
Mu gihe igihugu cyashyiraho itegeko rihatira abaturage bose kuba Abakristo, kikabuza Abayisilamu, Abayahudi, Abahindu, abatizera Imana n’abandi gukurikiza imyemerere yabo, byateza impaka zikomeye ku burenganzira bw’ikiremwamuntu.
Abantu bashobora guhatirwa kwiyita Abakristo batabikuye ku mutima kugira ngo birinde ibihano cyangwa babone uburenganzira bungana n’ubw’abandi. Ibyo byatuma bigorana gutandukanya ukwemera nyakuri n’ukwiyerekana bitewe n’igitutu cya Leta.
Hashobora kandi kuvuka amakimbirane hagati y’abemera iryo tegeko n’abarirwanya, uretse ko Leta yafata ingamba zikomeye nk’izafashwe mu bihugu twavuze haruguru.
Ubukirisitu n’ubwisanzure mu myemerere
Monaco, ni igihugu cyashyizeho Gatolika nk’idini rya Leta. Nubwo gifite iyo ngingo mu Itegeko Nshinga, amategeko yacyo arengera ubwisanzure bw’idini kandi ateganya ko nta muntu ushobora guhatirwa kwitabira imihango y’idini.
Ibi bitanga isomo ry’uko kuba igihugu gifite idini rifite umwanya wihariye bitagomba guhita bisobanura ko abandi bamburwa uburenganzira bwabo.