Itorero Revival Palace Community Church rikorera mu Karere ka Bugesera ryateguye igiterane mpuzamahanga cyiswe "Breakout Your Limits 2026", kigamije gufasha urubyiruko rwa Afurika gutsinda ubukene.
Muri iki giterane ntihazigwa ku guca ubukene gusa, ahubwo nanone hazigwa ku guca ubushomeri n’ibindi bibazo bibangamira iterambere binyuze mu kwizera Imana, amahugurwa y’ubuyobozi, kwihangira imirimo no kongera ubumenyi mu by’imari.
Iki giterane kizaba kuva ku wa 10 kugeza ku wa 16 Kanama 2026, kibere ku cyicaro cya Revival Palace Community Church mu Karere ka Bugesera.
Gifite insanganyamatsiko igira iti "Breakout Your Limits – Breaking the Chains of Poverty Through Faith, Leadership and Entrepreneurship," bishatse kuvuga mu Kinyarwanda ngo "Kuraho imipaka ikubuza gutera imbere – Cagagura iminyururu y’ubukene binyuze mu kwizera Imana, ubuyobozi bwiza no kwihangira imirimo."
Umushumba Mukuru wa Revival Palace Community Church mu Bugesera akaba n’Umuyobozi Mukuru wa A Light to the Nations Africa Ministries, Pastor Dr. Ian Tumusiime, yavuze ko ari igikorwa cyo kubaka urubyiruko rutekereza kure, rwishingikiriza ku Mana ariko rukanahabwa ibikoresho bifatika byarufasha kwiteza imbere no guteza imbere ibihugu byarwo.
Biteganyijwe ko iki giterane kizitabirwa n’urubyiruko, abayobozi, abashumba b’amatorero, ba rwiyemezamirimo, abanyeshuri ba za kaminuza, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abayobozi ba Leta baturutse mu Rwanda no mu bindi bihugu birimo Uganda, Kenya, Tanzania, Zambia, Malawi, Ghana n’ibindi.
Pastor Dr. Ian Tumusime yavuze ko Afurika ifite urubyiruko rwinshi kurusha indi migabane, ariko benshi muri rwo bakaba bagihanganye n’ibibazo bikomeye birimo ubushomeri, ubukene, kubura amahirwe yo kwihangira imirimo, kubura abababera urugero mu rugendo rw’ubuzima, ikibazo cy’ibiyobyabwenge, ihungabana ndetse no kudakomera mu buzima bw’umwuka.
Ni muri urwo rwego avuga ko Breakout Your Limits yashyizweho nk’urubuga ngarukamwaka rugamije guhuza inyigisho zo muri Bibiliya n’amasomo afatika y’ubuyobozi, ubucuruzi n’iterambere kugira ngo urubyiruko rubashe kubaho ubuzima bwuzuye no guhindura sosiyete.
Mu gitondo cya buri munsi, abazitabira bazahabwa amahugurwa atandukanye arimo guteza imbere ubuyobozi, kwihangira imirimo, kurema ubukungu, gukoresha neza amafaranga, gutegura ubucuruzi, guhanga udushya;
Gukoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi, kwimenyekanisha nk’umunyamwuga, kuvumbura impano n’umuhamagaro ndetse no kubakana imikoranire hagati y’urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye.
Hazanaba ibiganiro, amasengesho n’umwanya wo kuganira n’abafite ubunararibonye mu bucuruzi, ubuyobozi n’ivugabutumwa.
Mu mugoroba wa buri munsi hazabaho amateraniro afunguye ku bantu bose, arangwe no kuramya no guhimbaza Imana, ubutumwa bwiza, amasengesho, ubuhamya, gusengera abarwayi no gusabira abafite ibibazo bitandukanye.
Abateguye iyi nama bavuga ko intego atari ugutanga ubumenyi gusa, ahubwo ko bashaka no kubona abantu bahinduka mu buzima bw’umwuka no kongera kwizera Imana.
Mu bazatanga ibiganiro harimo Pastor Dr. Ian Tumusime, umushumba mukuru wa Revival Palace Community Church akaba n’uhagarariye umuryango wa A Light to the Nations Africa.
Uyu muvugabutumwa azwiho kuba yaranyuze mu buzima bugoye bwo kuba impfubyi, ariko akabasha kubitsinda kugeza ubu ayobora umurimo ukora ku buzima bw’ibihumbi by’abantu muri Afurika binyuze mu ivugabutumwa, ubuyobozi no kubaka abayobozi.
Meya w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, azatanga ikiganiro, aho azibanda ku ruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’igihugu, amahirwe birufitiye n’uruhare rw’ubuyobozi mu kubafasha.
Undi uzatanga ikiganiro ni Dr. Edouard Munyaburanga, umushoramari akaba na nyiri Highland School ndetse n’Umuyobozi mushya w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Bugesera, uzasangiza abazitabira ubunararibonye bwe mu kwihangira imirimo, gushora imari no kubaka ubukungu burambye.
Muri iki giterane hazanabaho ibiganiro byiswe Celebrity Conversations, aho bamwe mu bahanzi n’ibindi byamamare bazasangiza urubyiruko ubuhamya bwabo ku rugendo rw’ubuzima, kwizera Imana, ubunyangamugayo, gutsinda ibigeragezo no kugera ku nzozi zabo.
Iki gikorwa ntikizibanda ku nyigisho gusa kuko hanateganyijwe ibikorwa byo gufasha abaturage. Mu bikorwa biteganyijwe harimo kwishyurira Mituweli (Mutuelle de Santé) imiryango itishoboye kugira ngo ibashe kubona serivisi z’ubuvuzi.
Abazava mu bindi bihugu bazanasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho bazamenyeshwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge ndetse n’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho.
Abateguye iki giterane bavuga ko bifuza kuzabona urubyiruko ruvuye muri iyi gahunda rwongeye kwizera Imana, rwungutse ubumenyi bwo kwihangira imirimo, rwiteguye kuba abayobozi beza no gutangiza ibikorwa bizamura imibereho y’abaturage.
Banateganya ko kizafasha kubaka umubano ukomeye hagati y’urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ikarushaho guteza imbere amahoro, ubumwe n’ubufatanye.
Revival Palace Community Church yatangaje ko ikeneye ubufatanye bw’inzego za Leta, amatorero, ibigo byigenga, imiryango mpuzamahanga, ibigo by’imari, za kaminuza, ibitangazamakuru n’abandi baterankunga kugira ngo iyi gahunda igerweho neza.
Abazafatanya na yo bazahabwa amahirwe yo kwamamaza ibikorwa byabo, kumenyekana binyuze mu bitangazamakuru, kubona ahantu ho kumurika ibikorwa ndetse no gushimirwa ku mugaragaro muri iyi nama.
Abateguye Breakout Your Limits 2026 bavuga ko atari igiterane gisanzwe, ahubwo ko ari urugendo rugamije kubaka igisekuru gishya cy’Abanyafurika bafite kwizera gukomeye, ubuyobozi bwiza n’ubushobozi bwo kwiteza imbere no guteza imbere umugabane wa Afurika.
Pastor Dr. Ian Tumusiime yatumiye buri wese uzashobozwa kuzitabira iki giterane
Mu Karere ka Bugesera hagiye kubera igiterane mpuzamahanga cyiswe "Breakout Your Limits 2026"