× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bishop Funke Felix-Adejumo azitabira igiterane ’All Women Together 2026’ kizabera muri BK Arena

Category: Ministry  »  5 days ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Bishop Funke Felix-Adejumo azitabira igiterane 'All Women Together 2026' kizabera muri BK Arena

Umuvugabutumwa w’ikirangirire ukomoka muri Nigeria, Bishop Funke Felix-Adejumo, ategerejwe mu Rwanda mu giterane cy’abagore cyiswe "All Women Together 2026".

Iki giterane gitegurwa na Noble Family Church ku bufatanye n’umuryango Women Foundation Ministries biyobowe na Apôtre Mignonne Alice Kabera.

Bishop Funke Felix-Adejumo ni umwe mu bavugabutumwa b’abagore bazwi cyane ku rwego mpuzamahanga. Ni umwepisikopi, umwanditsi w’ibitabo byinshi ndetse n’umugiraneza umaze imyaka myinshi akora umurimo wo kubaka ubuzima bw’abagore, imiryango n’abayobozi.

Afatanyije n’umugabo we, Bishop Felix ’Remi Adejumo, bashinze Agape Christian Ministries Worldwide mu mwaka wa 1988. Uyu murimo watangiriye mu cyumba cy’urugo rwabo, ariko uza gukura ugera ku mashami menshi akorera muri Nigeria no mu bindi bihugu.

Muri Mutarama 2025, Funke Felix-Adejumo yahawe inshingano z’Ubwepisikopi (Consecrated Bishop), mu rwego rwo gushimira imyaka myinshi amaze akora umurimo w’ivugabutumwa no kuyobora itorero.

Azwi cyane kubera umurimo wo guteza imbere abagore, aho akomeje kubashishikariza kumenya agaciro kabo, kubaho bafite intego no kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango n’ibihugu.

Abinyujije muri Funke Felix-Adejumo Foundation, ayobora ibikorwa bitandukanye birimo gufasha impfubyi, guteza imbere serivisi z’ubuvuzi binyuze muri Karis Life Hospitals, gufasha abapfakazi no kuzamura imibereho y’abagore batishoboye.

Ni n’umwanditsi wanditse ibitabo byinshi bivuga ku buyobozi, intego z’ubuzima, kubaka umuryango ndetse no guteza imbere abagore. Anakora nk’umutoza w’abayobozi (High Performance Coach) muri FFA Matrix Centre, aho afasha abantu kugera ku ntego zabo mu buzima no mu murimo.

Biteganyijwe ko mu giterane All Women Together 2026, azigisha ku ngingo zitandukanye zigamije gukomeza abagore mu rugendo rwabo rwo kwizera, ubuyobozi, umuryango n’iterambere ryabo bwite.

All Women Together Conference 2026 izaba kuva ku wa 11 kugeza ku wa 15 Kanama 2026 muri BK Arena i Kigali, ihurize hamwe ibihumbi by’abantu bazaba baturutse mu Rwanda no mu mahanga.

Iki giterane gitegurwa na Noble Family Church ku bufatanye na Women Foundation Ministries kiyobowe na Apostle Alice Mignonne Kabera, kikaba kizizihirizwamo imyaka 20 Women Foundation Ministries imaze ishinzwe.

Bishop Funke Felix-Adejumo yiyongereye ku bandi bavugabutumwa n’abaramyi bazitabira All Women Together 2026, barimo Apostle Alice Mignonne Kabera, Dr. Bill Winston, Pastor Matthew Ashimolowo, Pastor Jessica Kayanja, Dr. Cindy Trimm;

Rev. Julian Kyula, Pastors Kingsley na Mildred Okonkwo, Dr. Patience Melengana, hamwe n’abaramyi barimo Precious Stone Worship Team, Dr. Sarah K, Ntokozo Mbambo, Nqubeko Mbatha na Chevelle Franklyn.

Kigamije gufasha abagore gukurira hamwe mu mwuka, gusangira ubunararibonye no gukomezanya mu kwizera, bahereye ku ihame ryo mu Migani 27:17 rigira riti: "Nk’uko icyuma gityaza ikindi, ni ko umuntu atyaza mugenzi we."

Bishop Funke Felix-Adejumo

Kwinjira muri iki giterane ni ubuntu ku bantu bose bazaba barabanje kwiyandikisha.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.