Musenyeri Dr. Manasseh Gahima, Umuyobozi wa Diyosezi ya Gahini akaba na Perezida w’Inama y’Amatorero ya Porotesitanti mu Rwanda (CPR), yatorewe kuba Arkiyepiskopi mushya w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR).
Amatora yabaye ku wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2026, aho Gahima Manasseh yatsinze mu matora yari ahatanyemo na Musenyeri Assiel Musabyimana. Azasimbura Arkiyepiskopi Laurent Mbanda wari umaze imyaka ayobora Itorero Angilikani ry’u Rwanda.
Musenyeri Dr. Manasseh Gahima yari amaze imyaka irindwi mu buyobozi bwa Diyosezi ya Gahini, aho yabanje kuba umwepisikopi wungirije mu 2017, mbere yo kuba Umuyobozi wa kabiri w’iyi Diyosezi ku wa 26 Gicurasi 2019.
Umuhango wo kumusengera no kumushyira ku mwanya wa Arkiyepiskopi mushya wa EAR uteganyijwe ku wa 25 Ukwakira 2026, ukazabera muri Camp Kigali.
Musenyeri Dr. Manasseh Gahima yatorewe kuba Arkiyepiskopi mushya wa EAR
Umugore we Rose Gahima bafitanye abana 8