Bijoux washinze Honor Events itegura ibitaramo bya Gospel, yizera ko abaramyi René Patrick na Tracy Agasaro bashobora kuba abaramyi mpuzamahanga, nyuma yo gukora igitaramo cyahuriwemo abaramyi bo mu bihugu bitandukanye.
Nyuma y’igitaramo mpuzamahanga "In Christ Now Worship Experience" cyateguwe na René Patrick na Tracy Agasaro, Ishimwe Honoratha uzwi nka Bijoux, washinze Honor Events kandi wagize uruhare mu myiteguro y’iki gitaramo, yavuze ko cyamusigiye icyizere ko aba baramyi bafite ubushobozi bwo kugera ku rwego mpuzamahanga nibakomeza gukora nk’uko batangiye.
Iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali ku wa 25 Nyakanga 2026, cyitabirwa n’ibihumbi by’abantu ndetse gihuza abaramyi bo mu Rwanda n’abo muri Tanzania na Nigeria barimo Bella Kombo, Zoravo na Ebuka Songs.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’iki gitaramo, Bijoux yavuze ko cyagenze neza cyane kandi ko cyabaye intambwe ikomeye mu kubaka ubufatanye hagati y’abaramyi bo mu Rwanda n’abo mu mahanga.
Yagize ati: "Iki ni igitaramo cyabaye cyiza cyane, cyashyize itafari mu kubaka no koroshya imikoranire hagati y’abaramyi bo mu Rwanda ndetse n’abo mu mahanga. Wabaye umwanya mwiza wo kuramya no guhimbaza Imana mu bwisanzure. Muri make, iki gitaramo cyari cyiza ku rwego kizakumburwa n’abagiriwe amahirwe yo kukitabira."
Bijoux yavuze ko kimwe mu byamushimishije cyane ari uburyo abantu bari bitabiriye bagaragaje umudendezo n’ibyishimo mu kuramya Imana.
Yagize ati: "Turashima Imana ko cyagenze neza. Hari umunezero udasanzwe, tuboneraho gushimira buri wese wakitabiriye."
Yakomeje avuga ko yanyuzwe cyane n’uburyo abaramyi bitwaye ku rubyiniro, cyane cyane René Patrick, Tracy Agasaro n’itsinda rya Rebirth Worship.
Yagize ati: "Nakunze uburyo abantu bari banezerewe kandi babohotse. Nishimiye cyane uburyo abaramyi bitwaye kuri stage, byari byiza rwose. By’umwihariko nakunze imiririmbire ya René na Tracy n’itsinda ryabo Rebirth Worship. Bafite ubuhanga n’umuteguro bihanitse."
Bijoux yavuze ko kubona René na Tracy basangira urubyiniro n’abaramyi bazwi ku rwego mpuzamahanga byamweretse ko bafite ubushobozi bwo kugera kure.
Yagize ati: "Ni abahanzi bakunda ibintu byiza. Umuziki wabo ntibawusanisha cyane n’uwo tumenyereye mu Rwanda, ahubwo bagerageza kuwuhuza n’urwego mpuzamahanga. Nibakomeza gukora cyane no kwita ku byo batanga, bazisanga babaye abaramyi mpuzamahanga."
Yongeyeho ko mu byo yabonye kuri uru rubyiniro harimo ubunyamwuga, imyiteguro n’uburyo buri muhanzi yitwaye, ibintu avuga ko ari byo bituma igitaramo kigera ku rwego rwo hejuru.
Bijoux yavuze kandi ko Honor Events ikomeje kwakira abantu bose bifuza gukorana na yo mu gutegura ibitaramo n’ibindi birori.
Yagize ati: "Abifuza gukorana natwe baduhamagara kuri 0780700558 cyangwa bakatwandikira kuri WhatsApp bakoresheje iyo nimero.
Bashobora kandi kudusanga kuri Instagram ya Honor Events cyangwa bakatwandikira kuri email [email protected]. Imikoranire tuyiganiraho n’umukiliya bitewe na serivisi yifuza n’uburyo yifuza ko dukorana."
Mu gitaramo, Rene na Tracy bacyeje Honor Events yabafashije muri "In Christ Now 2026". Tracy yaragize ati: "Munyemerere dushimire cyane uyu muntu, mumukomere amashyi. Uri inyangamugayo n’imfura. Imana iguhe umugisha.
Warakoze gushyigikira icyo Imana yashyize muri twe. Ikintu cyonyine nagusabira ku Uwiteka ni ukuguha kurama kugira ngo uzabone isarura ry’ibyo wabibye."
René nawe yashimangiye ko Honor Events yababereye umufatanyabikorwa ukomeye, asaba n’abandi bahanzi kuyigana. Yagize ati: "Honor Events ni ikigo gikorana n’abakozi b’Imana batandukanye, bakora muri management ndetse n’ibindi byose byerekeranye n’igitaramo.
Bavandimwe mufite ibitaramo, nagira ngo mbasabe, ntabwo muzicuza gukorana na Honor Events. Baradushyigikiye badufasha gutegura, batanga ibyabo tutabasha kuvuga. Turabashimiye cyane."
Ubusanzwe, uyu Ishimwe Honoratha uzwi nka Bijoux ni we washinze kandi akayobora Honor Events, sosiyete yibanda mu gutegura no gucunga ibitaramo, inama, ubukwe n’ibindi birori.
Mu gihe gito imaze ishinzwe, Honor Events imaze kwigarurira icyizere cya benshi, cyane cyane mu bitaramo bya Gospel, kubera ubunyamwuga bwayo mu kwakira abitabiriye, kubayobora no gutanga serivisi za hospitality management.
Ni ibintu byatumye iba umwe mu bafatanyabikorwa b’ibikorwa bikomeye birimo "In Christ Now Worship Experience" cya René Patrick na Tracy Agasaro.
Rene na Tracy bashimiye cyane Honor Events yabahaye amaboko muri In Christ Now
Bijoux ari mu bagezweho mu gutegura ibikorwa bikomeye birimo ibitaramo mpuzamahanga
Bijoux wa Honor Events yemeza ko René na Tracy bafite ubushobozi bwo kugera ku rwego mpuzamahanga