× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Betty Ganza uzwi mu ndirimbo ‘Israel Mbonyi’ yifashishije AI ahumuriza Vestine

Category: Artists  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Betty Ganza uzwi mu ndirimbo ‘Israel Mbonyi' yifashishije AI ahumuriza Vestine

Umuhanzikazi Ganza Betty, wamamaye mu ndirimbo yise “Israel Mbonyi” yatuye uyu muramyi kubera uburyo ibihangano bye byamufashije, yagaragaje ubutumwa bwo guhumuriza Ishimwe Vestine uri mu bihe bikomeye by’umubano we n’umugabo we Idrissa Ouedraogo.

Ganza Betty yashyize hanze ifoto irimo we na Vestine, ifoto yakoze yifashishije ubwenge buhangano bwa AI, ayandikaho ubutumwa bugira buti: “Ibyo abantu bateganya kuri wowe, si byo Imana iguteganyirije… Ibyo abantu bavuga kuri wowe, si byo ijuru ryanditse kuri wowe… Humura Vestine. Yesu aragukunda.”

Ubu butumwa bwa Ganza Betty buje mu gihe Vestine ari mu rugendo rw’amategeko rwo gushaka gutandukana burundu n’umugabo we, Idrissa Jean Luc Ouedraogo. Aba bombi bakoze ubukwe ku wa 5 Nyakanga 2025, ariko nyuma y’umwaka urenga gato, Vestine yagejeje ikirego ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro asaba gatanya.

Mu byo Vestine yagejeje mu rukiko, yavuze ko yashatse gutandukana n’umugabo we nyuma yo kubona amakuru n’ibimenyetso avuga ko yaba yaragiranye umubano n’abandi bagore ndetse akabyarana na bamwe muri bo. Idrissa we ahakana ibyo ashinjwa, avuga ko ibyo Vestine ashingiraho bitigeze bibaho.

Ni muri urwo rwego ubutumwa bwa Ganza Betty bwo kumubwira ngo “Humura Vestine” bwaje nk’ubutumwa bw’ihumure bushingiye ku kwizera kwe. Ntabwo ari ubwa mbere Betty akoresheje umuziki n’amagambo y’umwuka mu gutera abantu inkunga mu kwizera.

Ganza Betty azwi cyane ku ndirimbo “Israel Mbonyi”, yasohotse ku wa 30 Werurwe 2021, akaba yarayituye umuramyi Israel Mbonyi, amushimira indirimbo ze ndetse anashimira Imana yamuhaye iyo mpano.

Muri iyo ndirimbo, Betty aririmba agira ati: “Israel Mbonyi mukozi w’Imana, wakoze indirimbo nziza zifasha abantu. Si ukurata, ibyo wakoze biragaragara, abakuru n’abatoya bose barabihamya.”

Yakomeje no gushimira ababyeyi ba Mbonyi, avuga ko bamwitayeho kuva akiri mu nda, anasaba abandi babyeyi kurera abana babo neza kugira ngo na bo bazavemo abantu bakoresha impano zabo mu gufasha abandi.

Ati: “Nge ndashimira umubyeyi wakubyaye, yagutwite amezi icyenda yose arashira. Imana yamurindiye intambwe z’ibirenge zose. Umubyeyi ni urukundo.”

Iyo ndirimbo kandi yagaragazaga uburyo ibihangano bya Israel Mbonyi byamufashije mu rugendo rwe. Betty yabwiye InyaRwanda ko yatangiye gukunda indirimbo za Mbonyi kuva mu 2017, ndetse avuga ko hari inshuti ye yari ifite ikibazo ariko ko iyo yumvaga indirimbo za Mbonyi yagiraga akanyabugabo.

Ibyo ni bimwe mu byamuteye gukora indirimbo yitiriye uyu muramyi. Kuri ubu, nyuma y’imyaka itanu akoze iyo ndirimbo, Ganza Betty yongeye kugaragara atanga ubutumwa bwo guhumuriza undi muhanzikazi mugenzi we, ariko noneho atabinyujije mu ndirimbo ahubwo akoresheje ubutumwa bugenewe Vestine.

Betty Ganza waririmbye ‘Israel Mbonyi’ yifashishije ifoto yakoresheje AI ahumuriza Vestine

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.