Bethlehem Choir yashyize hanze indirimbo nshya “You Are Holy”, yizeza abakunzi bayo ibihe byiza. Ni indirimbo yumvikana mu ndimi ebyiri zirimo Ikinyarwanda n’Icyongereza.
Bethlehem Choir yo muri ADEPR Gisenyi yashyize hanze indirimbo nshya y’amashimwe yise “You Are Holy”, igamije gufasha abantu kuzirikana ubwiza no kwera kw’Imana, bakayiramya bayiririmbira kandi bakayibyinira.
Perezida w’iyi korali yavuze ko iyi ndirimbo ari impano ku bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, anavuga ko ari integuza y’ibindi bikorwa byiza babateganyiriza.
Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa 28 Ukwakira 2026, ishyirwa ku muyoboro wa YouTube wa Bethlehem Choir ADEPR Gisenyi. Mu magambo make ayigize, abaririmbyi bashishikariza abantu kuririmbira Uwiteka no kumubyinira kuko ari Uwera.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Perezida wa Bethlehem Choir yagize ati: “Indirimbo ‘You Are Holy’ ni indirimbo iryoshye cyane twakwifuriza umukunzi w’umuziki wese ku isi kumva akanyurwa na yo, kuko yujuje byose byatuma umuntu agubwa neza, agahembuka nyuma yo kumva neza ubwiza bw’Imana yacu ihoraho kandi ibera hose icyarimwe, ubundi tugafatanya kuyiririmbira ndetse no kuyibyinira.”
Amagambo agize indirimbo na yo agaruka kuri ubwo butumwa, agira ati: “Sing to the Lord, He’s holy; jump for the Lord, He’s holy, hallelujah, He’s holy, hallelujah.” Mu Kinyarwanda, ni ubutumire bwo kuririmbira Umwami no kumubyinira, bamusingiza kuko ari Uwera.
Bethlehem Choir yateguje abakunzi bayo ibindi bikorwa
Perezida wa Bethlehem Choir yavuze ko abakunzi bayo, cyane cyane abayikunda by’umwihariko, bakwiriye kwitegura ibihe byiza bibateganyirijwe mu minsi iri imbere.
Yagize ati: “Abakunzi ba Bethlehem by’umwihariko bo turizera tudashidikanya ko tubahaye Festival Season hakiri kare, ni ukuvuga ibihe byo gutarama, kuko ho bizaba ari ibindi bindi bahishiwe byinshi byiza. Iyi ibe integuza.”
Yasabye n’abataramenyera iyi korali cyangwa batarayikurikiraga kuyegera, ati: “Abatarayikunda bo ni cyo gihe cyo kwishakamo urukundo rwo kudukunda, badukurikire ku mbuga nkoranyambaga zacu zose ndetse na YouTube, bakore ibikwiye ari byo subscribe, like, share and comments, tumenye aho dushyira imbaraga, kuko ni cyo gihe cyo guhesha Uwiteka icyubahiro.”
Uretse ibihangano bishya n’ibindi bikorwa iyi korali iteganya, Perezida wayo yagize ati: “Mu gihe kitarambiranye integuza ya Bethlehem Evangelical Week na yo irabageraho, gusa dukomeze turyoherwe n’ibihangano by’umwuka yashyize muri twe.”
Mu gihe abakunzi bayo bakomeje kumva “You Are Holy”, Bethlehem Choir irabasaba kuyisangiza abandi no gukomeza gukurikira ibikorwa byayo, mu gihe na yo yitegura kubagezaho ibindi bihangano n’amakuru arambuye ku bikorwa biri imbere.
Reba iyi ndirimbo “You Are Holy” kuri YouTube, wuzure amashimwe.