× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bethlehem Choir batangaje byinshi byihishe inyuma y’indirimbo yabo nshya ’Yesu Gusa’

Category: Choirs  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Bethlehem Choir batangaje byinshi byihishe inyuma y'indirimbo yabo nshya 'Yesu Gusa'

Korali Bethlehem Choir ADEPR Gisenyi yashyize hanze indirimbo nshya yise “Yesu Gusa (Yesu niwe Muhuza)”, nyuma y’iminsi yari imaze itegerejwe n’abakunzi bayo.

Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 21 Kanama 2026, ikaba ishingiye ku butumwa bwo kwibutsa abizera ko Yesu Kristo ari we nzira ibageza ku Mana Data.

Bethlehem Choir ivuga ko igihangano yagiteguriye abakunzi bayo ndetse n’abantu bose, cyane cyane kugira ngo kibibutse ko Yesu ari we Muhuza w’umuntu n’Imana.

Ubutumwa bwayo bushingiye ku magambo ya Yesu aboneka muri Yohana 14:6, agira ati: “Ni jye nzira, n’ukuri, n’ubugingo; nta wujya kwa Data, ntamujyanye.”

Iyi ndirimbo ije mu gihe Bethlehem Choir yari imaze igihe idashyira hanze ibihangano bishya byinshi. Mu butumwa yatangaje mbere y’uko “Yesu Gusa” isohoka, Perezida wa Bethlehem Choir, Prince Mahoro, yabwiye Paradise ko abakunzi babo bagomba gutegereza ibihangano bifite ubutumwa bwa Kristo kandi bishobora kubibutsa ibihe byiza banyuzemo.

Yagize ati: “Reka dutere abakunzi bacu amatsiko; indirimbo nziza zirimo ubutumwa bwa Kristo zirahari, by’umwihariko izibutsa abakunzi bacu bya bihe byiza, ndetse zigatuma umuntu yumva ahembutse mu bugingo. Ku batarakira Kristo bo, ni umwihariko udasanzwe.”

Bethlehem Choir ni korali ifite amateka maremare mu ivugabutumwa binyuze mu muziki, ikorera muri ADEPR Gisenyi. Mu myaka imaze ikora umurimo wayo, yagiye ishyira hanze ibihangano bitandukanye byageze ku bantu benshi.

Mu ndirimbo zayo zakunzwe harimo “Birashoboka”, “Imbaraga mu Maraso ya Yesu”, “Dukundane”, “Tuzigumira muri Yesu”, “Hari Ibanga ku Abakijijwe”, “Yesu We!” na “Ku Zajyamwijuru”, ndetse n’izindi.

Mu butumwa bwaherekeje “Yesu Gusa”, Bethlehem Choir yabajije abantu ikibazo kigira kiti: “Ese wowe wamaze kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwawe?” Iki kibazo gihuje n’umurongo w’ingenzi w’iyi ndirimbo wo guhamagarira abantu kureba kuri Yesu nk’inzira ibageza kuri Data.

Reba indirimbo kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.