× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

BCN TV: Hasobanuwe impamvu zitera kwikinisha n’uko wabyirinda ukabaturwa burundu

Category: Health  »  6 days ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

BCN TV: Hasobanuwe impamvu zitera kwikinisha n'uko wabyirinda ukabaturwa burundu

Kureba amashusho y’urukozasoni no kwikinisha ni bimwe mu bitera abantu benshi kugwa mu mutego w’irari, kandi bigusha benshi mu byo kwizera. BCN TV yasobanuye impamvu n’ingaruka zabyo.

BCN TV yatangaje ko abantu benshi bishora mu ngeso yo kwikinisha batabanje kubimenya, ahubwo bigatangirira ku bintu bafata nk’ibisanzwe, birimo kureba amashusho n’amafoto y’urukozasoni, gusoma inkuru z’ubusambanyi cyangwa gutega amatwi ibiganiro bikangura irari.

Mu kiganiro cyatambutse kuri iyi Televiziyo ya Restoration Church, hasobanuwe ko iyo umuntu arebye amashusho cyangwa amafoto akangura irari ry’igitsina, ubwonko butangira gukora umusemburo witwa dopamine, utuma yumva ibyo abonye bimushimishije.

Nadege yayoboye iki kiganiro, mu gihe umutumirwa yari Dr. Marcel Uwizeye, umukristo, umuganga umwana w’Imana akaba n’inzobere mu buzima cyane cyane mu byerekeye ibyorezo. Dr. Marcel yatanze ubuhamya bw’uko Imana yamubatuye mu kwikinisha nyuma y’imyaka 10 yabimazeko kandi yari umukristo.

Muri iki kiganiro, hatangajwe ko iyo umuntu akomeje kureba amashusho y’urukozasoni, ubwonko bwe butangira kubimenyera, bukajya bumusaba kongera kubikora kugira ngo yongere yumve uwo munezero w’ako kanya.

Hagaragajwe ko ikibazo kidahagararira ku mashusho gusa!

Bavuze ko n’inkuru z’ubusambanyi, ibitabo, ubutumwa bugufi cyangwa ibiganiro byuzuyemo amagambo akangura irari bishobora kugira ingaruka nk’izo, kuko ubwonko butandukanya gake cyane ibyo amaso yabonye n’ibyo umuntu yasomye cyangwa yatekereje igihe bimaze kumwuzura mu mutwe.

Bagize bati: "Iyo umuntu yinjije amakuru mabi mu bwonko, yaba ayabonye, yayumvise cyangwa yayasomye, agenda amwubakiramo irari, bikagera aho yumva adashobora kubaho atongeye kuyagarukaho."

BCN TV bavuga ko iyo ngeso ishobora gutuma umuntu agira ingeso yo kwikinisha inshuro nyinshi, bikagira ingaruka ku mibereho ye ya buri munsi.

Mu ngaruka zagarutsweho harimo kubaho umuntu ahora ahangayitse, kubura amahoro yo mu mutima, kugabanyuka kw’icyizere cyo kwiyubaha, no kumva ko ahora afite ikimwotsa umutima bitewe no kwisubiraho kenshi ariko akananirwa guhagarika iyo ngeso.

Abahanga mu mitekerereze bagaragaza kandi ko iyo umuntu amenyereye gushimishwa n’ibikangura irari buri gihe, bishobora gutuma ubwonko bwe bugenda bumenyera dopamine nyinshi, bikarangira ibikorwa bisanzwe byamushimishaga bitakimunezeza nk’uko byahoze. Ibi bishobora gutuma umuntu ahora ashaka ibintu bikabije kurushaho kugira ngo yumve anyuzwe.

Hari kandi abajya batangira kugira ikibazo cyo kutibanda ku kazi cyangwa ku masomo, kwibagirwa vuba, kugabanuka k’umusaruro mu byo bakora ndetse no kutabona ibitotsi bihagije bitewe n’uko ibitekerezo byabo biba byarahugijwe n’ayo mashusho cyangwa iyo mitekerereze.

Abakurikiranira hafi ubuzima bwo mu mutwe bavuga ko iyo ngeso ishobora no gutuma umuntu yigunga, akagabanya ubushake bwo kuganira n’abandi, akumva afite ipfunwe cyangwa kwiyumva nabi, cyane cyane iyo ahora yiyemeza kubireka ariko bikamunanira.

Mu rwego rw’umwuka, BCN TV yagaragaje ko umuntu akwiriye kwirinda ibintu byose bikangura irari. Yifashishije ijambo ry’Imana riri muri Zaburi 119:37, rigira riti: "Ukebukishe amaso yanjye, ye kureba ibitagira umumaro." Bagaragaje ko kurinda amaso n’amatwi ari imwe mu ntambwe za mbere zo kurinda umutima.

Basabye abantu bafite iyo ngeso gutangira bakuraho ibiyitera. Muri byo harimo guhagarika kureba amashusho y’urukozasoni, kwirinda gukurikirana imbuga zibikwirakwiza, kwirinda gusoma inkuru z’ubusambanyi no kwirinda bintu bikomeza gukongeza irari.

Banashishikarije abafite ikibazo cyo kwikinisha kudaceceka, ahubwo bakagana abantu bizewe, abayobozi bo mu itorero bizewe cyangwa abajyanama babafasha kuva muri uwo mutego, kuko bavuga ko guhinduka bitangirana no kwemera ikibazo no gufata icyemezo cyo guhindura ubuzima.

Reba ikiganiro cyose

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.