Bashabe Catherine wamamaye nka Kate Bashabe, ni umwe mu bagore b’Abanyarwanda bamaze kubaka izina mu myidagaduro, imideli, ubucuruzi n’ibikorwa byo gufasha abandi.
Ku itariki ya 9 Nzeri 2026, ni bwo Bashabe Catherine yujuje imyaka 36 y’amavuko, ashima Imana ku buzima bwe n’urugendo amaze kunyuramo. Uyu mukobwa afite izina rikomeye mu Rwanda, ndetse ni urugero rwiza rw’umuntu uvuga rikijyana mu myidagaduro y’i Kigali.
Kate Bashabe uretse umutima mwiza agira dore ko azwi mu bikorwa by’ubugiraneza, ni na mwiza ku isura dore ko yegukanye ikamba rya Miss MTN mu 2010. Nyuma yaho yaje no kuba Miss Nyarugenge.
Yaje kwagura ibikorwa bye mu bijyanye n’imideli n’ubucuruzi, ndetse izina rye rikomeza kumenyekana mu bantu bafite ibikorwa bikomeye by’ubushabitsi mu Rwanda.
Hari n’ibitangazamakuru byagiye bimushyira mu bakobwa b’Abanyarwanda bafite ubukungu bukomeye, ariko iyi nkuru ntishingiye ku mibare yemeza umutungo we.
Amakuru yagiye amuvugwaho mu bihe binyuranye ajyanye n’umutungo, ni uko ubutunzi bwe bushobora kuba bugera muri Miliyari 1 Frw, ibimugira umwe mu bakobwa bakize cyane mu Rwanda.
Abavuga ibi bashingira ku bushatsi akora ndetse nawe ubwe yigeze kwerekana inzu igeretse y’akataraboneka yujuje muri Kigali, hakiyongeraho ibikorwa by’ubucuruzi akora.
Ku bwo kwihangana no gushyira umutima ku nzozi ze, mu mwaka wa 2013 yagwije amafaranga yamufashije gushinga inzu y’imideli yitwa ‘Kabash Fashion House’.
Yaje no gushinga indi nzu yise ‘Kabash House’ ikoreramo ibintu by’ubukorikori, kudoda imyenda, gukora utubati, ibitanda n’ibindi bikoresho bigezweho byo mu nzu.
Mu 2016 ubwo yaganiraga na IGIHE, yaragize ati: “Icyamfashije ni uko nabikaga inyungu cyane kuko nifuzaga kuzashinga iduka kandi sinari kubigeraho ntizigamira.
Ndibuka muri 2012 irangira hafi muri 2013 nibwo nafunguye iduka rya Kabash Fashion House, mbere y’uko ndifungura nari nararanguye, nari mfite imyenda myinshi.”
“Maze nk’umwaka ndifunguye, nashinze irindi duka rya Kabash House, dukora ibijyanye n’imitako, utubati, ibitanda […]
Nageze igihe ntangira gutegura no gushyira imitako mu nzu z’abandi(interior design), nahereye ku nzu yanjye mbona bibaye byiza. Nasanze mfite impano yo kubikora, nakoreye benshi mu ngo zabo no mu biro, nzamuka gutyo.”
Yahuye n’ibigusha abirusha imbaraga
Mu rugendo rw’iterambere, Kate Bashabe yanyuze muri byinshi byamucaga intege ariko akabyima amatwi. Ni imwe mu nkingi yubakiyeho ndetse kugeza uyu munsi ikibi cyose kimwitambika agitsindisha kudacika intege yerekeza ku nzozi ze.
Ati “Nanyuze mu bintu byinshi bikomeye, abantu banciye intege […] kuko nari nzi icyo nshaka, nari mfite intego byose nabyimye amatwi ndakomeza ndabikora. Ntabwo byari byoroshye, naraye amajoro, nararaga nirukanka ku bakiriya ariko uyu munsi navuga ko nageze aho nshaka.”
Nka rwiyemezamirimo ukiri muto, yatangiranye intego zijegajega bityo bikamugusha mu gihombo. Ati “Ikosa nakoze ngitangira habayeho kwizera abantu, akenshi barantenguhaga ntibanyishyure bikabamo imvururu. Maze kwigirira icyizere namenye uko mbitwara iryo kosa rivaho.”
Uko Kate Bashabe yagaragaje ko akunda Imana
Nubwo benshi bamuzi cyane nk’umunyamideli n’umushoramari, Kate Bashabe amaze igihe agaragaza ko kwizera Imana bifite umwanya ukomeye mu buzima bwe.
Ubwo yitabiraga igitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 ya Ambassadors of Christ Choir, Kate yavuze ko yakuriye mu muryango w’Abakristo kandi ko ari umuntu wakuriye mu gakiza.
Yavuze ko ibintu by’Imana abikunda cyane, ndetse ko ari yo mpamvu ibikorwa by’ivugabutumwa bimugirira igisobanuro cyihariye.
Kate asanzwe asengera muri Noble Family Church, itorero riyoborwa na Apôtre Mignonne Kabera.
Noble Family Church ni itorero rishingiye ku myemerere ya Gikristo ryashinzwe na Apôtre Mignonne Kabera, rikaba rifite intego yo guteza imbere ubuzima bw’imiryango binyuze mu ndangagaciro za Gikristo.
Kate ashyigikira abahanzi n’abakora umurimo w’Imana
Urukundo Kate afitiye umurimo w’Imana ntirugarukira ku kujya mu rusengero cyangwa kumva indirimbo za Gospel. Yagiye agaragara no mu bikorwa byo gushyigikira abahanzi n’amakorali bikora umurimo w’ivugabutumwa.
Mu 2018, Kate Bashabe yari mu byamamare byitabiriye igitaramo cya Serge Iyamuremye, ubwo yamurikaga album ye "Biramvura" mu gitaramo cya "One Spirit Worship Concert".
Mbere y’igitaramo, Kate yari yanakoresheje Instagram ahamagarira abantu kutagicikanwa.
No mu minsi ishize, yongeye kugaragaza uru ruhare ubwo yashyigikiraga Ambassadors of Christ Choir mu kwizihiza imyaka 30 imaze mu murimo w’ivugabutumwa.
Mbere y’igitaramo cyo ku wa 30 Kanama 2026 muri BK Arena, Kate yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ahamagarira abantu kugura amatike no kuzitabira icyo gitaramo.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yasobanuye ko Ambassadors of Christ ari korali akunda cyane, kandi ko indirimbo zayo zagize uruhare mu buzima bw’abantu benshi, harimo na we. Yavuze ko kuri we kubona iyi korali imbonankubone ari amahirwe umuntu atakwiye gucikwa.
Afite n’umutima wo gufasha abatishoboye
Kate kandi azwi mu bikorwa byo gufasha abandi, cyane cyane abana. Mu bikorwa bye, yagiye afasha abana akabaha ku buntu amakayi bazakoresha ku ishuri, amakayi yise Rahura, akabafasha no kubona ibindi bikoresho by’ishuri.
No mu gikorwa cyo kwizihiza imyaka 30 ya Ambassadors of Christ, Kate yavuze ko urukundo afitiye abana no kubafasha ari kimwe mu byatumye ashyigikira icyo gikorwa.
Ku myaka 36, Kate aracyagaragaza uruhande rwe rwo kwizera
Mu kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 36, Kate Bashabe yashimiye Imana ku myaka amaze kubaho, ku migisha n’amasomo yanyuzemo ndetse n’ibyamugize uwo ari we uyu munsi.
Uru rugendo rugaragaza indi sura ya Kate Bashabe, usibye kuba umunyamideli, rwiyemezamirimo n’umuntu uzwi ku mbuga nkoranyambaga: ni umugore uvuga ko yakuriye mu kwizera, ukunda umurimo w’Imana kandi ukomeza kuwushyigikira binyuze mu bikorwa bitandukanye.
Kuva kuri Serge Iyamuremye kugeza kuri Ambassadors of Christ Choir, ibikorwa bye byo gushyigikira abahanzi n’amakorali bikora ivugabutumwa byagiye bigaragaza ko umuziki wa Gospel n’ibikorwa by’iyobokamana bifite umwanya mu byo akunda kandi ashyigikira.
Kate Bashabe azwiho gushyigikira cyane abahanzi n’abakora umurimo w’Imana
Inzu ya Kate Bashabe iri i Rebero muri Kigali