× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Apotre Gitwaza yasabye imbabazi nyuma y’amagambo yashinjwe gutesha agaciro abaforomo n’ababyaza

Category: Ministry  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Apotre Gitwaza yasabye imbabazi nyuma y'amagambo yashinjwe gutesha agaciro abaforomo n'ababyaza

Itorero Zion Temple Celebration Centre riyoborwa na Apotre Paul Gitwaza ryasohoye itangazo risaba imbabazi nyuma y’amagambo yavuzwe mu nyigisho yatanzwe ku wa 7 Kanama 2026, akaza kunengwa ko atahesheje icyubahiro umwuga w’abaforomo n’ababyaza.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Apostle Dr Paul Gitwaza, uhagarariye mu mategeko AWM/ZTCC, umuyobozi washize iri torero, rikaba ryarasohotse ku wa 7 Ukwakira 2026.

Amakuru y’iri tangazo yamenyekanye cyane nyuma y’uko Zion Temple iyashyize hanze, igasaba imbabazi ku mugaragaro nyuma y’impungenge zagaragajwe ku magambo yavugiwe muri iyo nyigisho.

Zion Temple Celebration Centre yasabye imbabazi ku mugaragaro nyuma y’impungenge zatewe n’amagambo yavugiwe mu nyigisho yo ku wa 7 Kanama 2026, ayo magambo akaba yarashinjwe kuba atarahaye icyubahiro abaforomo n’ababyaza.”

Mu itangazo ryo ku wa 7 Ukwakira, Zion Temple yemeye ko hari impungenge zari zagaragajwe, zigaragaza ko zibabajwe n’ibyabaye ku bo byagizeho ingaruka, ndetse zivuga ko zagiranye ibiganiro n’abahagarariye abaforomo n’ababyaza”

Zion Temple yiyemeje gufata ingamba zigamije gukomeza imikoranire myiza hagati y’impande zombi. Ni ukuvuga ko Zion Temple yiyemeje gushyigikira ibikorwa bigamije guteza imbere imikoranire hagati y’umwuga w’ubuzima n’itorero, kumvikana hagati y’impande zombi no kongera icyizere cy’abaturage.

Mu itangazo ryayo, AWM/ZTCC yavuze ko itari igambiriye gutesha agaciro, gusebya cyangwa gutesha agaciro abaforomo, ababyaza cyangwa undi mwuga uwo ari wo wose.

Ubuyobozi bw’itorero bwongeye kwemera ko amagambo yakoreshejwe yateje agahinda n’impungenge, buvuga ko busaba imbabazi abaforomo n’ababyaza ndetse n’abandi bose bagizweho ingaruka n’ubwo butumwa.

Itangazo rya Zion Temple mu Kinyarwanda

ITANGAZO — 7 UKWAKIRA 2026

Ku wa 6 Ukwakira 2026, twamenye ko amashusho yakwirakwiraga ku mbuga nkoranyambaga, yakuwemo igice cy’inyigisho yatanzwe ku wa 7 Kanama 2026. Twamenye ko amagambo yari muri ayo mashusho yumvikanye ku bantu batandukanye, cyane cyane abaforomo n’ababyaza, nk’aho asesereza umwuga wabo ndetse n’uruhare rukomeye bagira mu buzima no mu mibereho myiza y’abaturage bacu.

AWM/ZTCC irifuza kuvuga mu buryo bweruye ko itari igambiriye na rimwe gutesha agaciro, kwambura icyubahiro cyangwa gusuzugura abaforomo, ababyaza cyangwa undi mwuga uwo ari wo wose. Ariko kandi turazirikana ko amagambo yakoreshejwe yateje agahinda n’impungenge. Ku bw’ibyo, dusabye imbabazi tubikuye ku mutima abaforomo n’ababyaza ndetse n’abandi bose bagizweho ingaruka n’ubwo butumwa.

Twubaha cyane abaforomo n’ababyaza kandi duha agaciro gakomeye ubwitange bwabo, ubunyamwuga bwabo ndetse n’uruhare rwabo rudashobora gusimburwa mu kurokora ubuzima, kwita ku miryango no guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage bacu. Binyuze mu bikorwa byacu bwite by’ubuzima n’iterambere ry’abaturage, twagize amahirwe yo gukorana n’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, barimo abaforomo, kandi duha agaciro uruhare bagira mu gufasha abantu dukorera.

Tumaze kumenya impungenge zari zagaragajwe, twageze ku buyobozi buhagarariye abaforomo n’ababyaza tubabwira ko twicuza ibyabaye ndetse tunagirana na bo ibiganiro byubaka.

Turashimira uburyo ibyo biganiro byagenze, kandi twemeranyije gukomeza ibikorwa bigamije kongera ubwumvikane, ubufatanye, kumvikana hagati y’impande zombi no kubaka icyizere cy’abaturage.

Ibi byabaye kandi bitwibutsa inshingano zijyana n’uruhare Itorero n’abayobozi baryo bafite mu bantu. Turakomeza kwiyemeza kuzuza iyo nshingano mu bwenge, kwicisha bugufi no kubaha agaciro ka buri muntu n’umwuga we.

AWM/ZTCC ikomeje gushikama ku murimo wayo wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, Umwami n’Umukiza wacu, no guteza imbere urukundo, ubumwe, ubwiyunge no gukorera abantu.

Turashimira abaforomo n’ababyaza, abayoboke bacu ndetse n’abaturage muri rusange ku bw’ubwumvikane bwabo n’imikoranire yabo yubaka.

Apostle Dr Paul GITWAZA

Uhagarariye AWM/ZTCC mu mategeko

Zion Temple yasabye imbabazi nyuma y’amagambo yashinjwe gutesha agaciro abaforomo n’ababyaza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.