× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Apostle Mignonne Kabera azabwiriza muri Worship Legacy Season 7 ya Gisubizo Ministry

Category: Crusades  »  2 weeks ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Apostle Mignonne Kabera azabwiriza muri Worship Legacy Season 7 ya Gisubizo Ministry

Gisubizo Ministry igiye gutaramira abakunzi bayo mu gitaramo cyiswe Worship Legacy Concert Season 7, Apostle Mignonne Kabera azabwirizamo.

Gisubizo Ministry yatangaje ko igeze kure imyiteguro y’igitaramo cyayo ngarukamwaka Worship Legacy Concert Season 7, giteganyijwe ku wa 13 Nzeri 2026 muri Camp Kigali, guhera saa 16:00. Muri iki gitaramo, Apostle Mignonne Alice Kabera azatanga ubutumwa bw’Ijambo ry’Imana.

Gisubizo Ministry yatangiye mu mwaka wa 2004, itangirira i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, nk’umuryango w’abaririmbyi bafite umuhamagaro wo kuramya no guhimbaza Imana, kwamamaza ubutumwa bwiza no kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere.

Kuri ubu uyu muryango umaze kwaguka cyane, kuko ubu ufite amashami arenga 35 hirya no hino ku Isi, arimo ayo muri Afurika, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burayi, Australia na Aziya.

Worship Legacy, umurage Gisubizo ishaka gusigira abizera

Worship Legacy Concert Season 7 si igitaramo gisanzwe kigamije kwidagadura, ahubwo ni igice cy’urugendo Gisubizo Ministry imazemo imyaka yo kubaka umurage wo kuramya no guhimbaza Imana, no kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi binyuze mu ndirimbo.

Iki gitaramo kigamije guha abantu umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana, kongera kwegera Imana, kwakira ubutumwa bw’icyizere, agakiza n’ihinduka ry’ubuzima, ndetse no gukomeza kubaka umurage w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza.

Worship Legacy kandi si igitekerezo cyatangijwe muri Season 7. Igitaramo cya mbere muri uru ruhererekane cyabaye muri Gicurasi 2018 muri Christian Life Assembly (CLA), Nyarutarama, mu gihe Season 2 yabereye muri Intare Conference Arena mu 2019.

Kuri iyi nshuro ya karindwi, Gisubizo Ministry iri gukorana na Ijambo Event mu gutegura iki gitaramo.

Apostle Mignonne Kabera azabwiriza

Mu byitezwe muri Worship Legacy Concert Season 7 harimo n’ubutumwa bw’Ijambo ry’Imana buzagezwa ku bitabiriye na Apostle Mignonne Alice Kabera.

Azagira umwanya wo kubwiriza no gufasha abitabiriye iki gitaramo gutekereza ku mubano wabo n’Imana, mu gihe Gisubizo Ministry izaba ibagezaho indirimbo zo kuramya no guhimbaza.

Gisubizo Ministry ivuga ko icyo yifuza ku bantu bazitabira atari ukuza kureba concert gusa, ahubwo ko buri wese yakwifuza kuva muri Camp Kigali hari impinduka yakiriye mu buzima bwe.

Umuntu ashobora kuzaza afite ikibazo, agahinda, kubura icyizere cyangwa ari kure y’Imana, ariko akagira icyizere ko binyuze mu kuramya no mu butumwa azahabwa izindi mbaraga,ashobora kuzisanga yabaye umuntu mushya akagarurira Imana icyizere.

Ku bijyanye n’abandi bahanzi bazitabira, Gisubizo Ministry yavuze ko bamwe bakiri ibanga kandi bazatangazwa mu gihe kizaza, ndetse hakaba n’abazamenyekana ku munsi w’igitaramo.

Iri tsinda rivuga ko kuri iyi nshuro ryahisemo gushyira imbere cyane ubutumwa bwaryo, kuko rimaze kugira indirimbo nyinshi abakunzi baryo bakunda kandi bamaze igihe basaba ko bahabwa umwanya uhagije wo kuzumva no kuzisangira mu buryo bwagutse.

Uretse Worship Legacy, Gisubizo Ministry ikomeje kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye by’iterambere n’imibereho myiza.

Muri byo harimo gukomeza gukora no gusohora indirimbo nshya zo kuramya no guhimbaza Imana, ariko kandi ikorana n’inzego za Leta mu bikorwa byo gufasha abatishoboye.

Apostle Mignonne Kabera niwe uzagabura ijambo ry’Imana.

Gisubizo Ministry ivuga ko ikorana n’Akarere ka Gasabo mu gufasha abana batishoboye gusubira mu ishuri, ndetse ikanafasha imiryango itishoboye kubona ubwishingizi bw’indwara bwa Mutuelle de Santé.

Muri gahunda iri gukorwa ubu, Gisubizo iteganya gufasha abantu 500 kubona ubwishingizi bw’indwara.

Albums esheshatu zose zubakiye kuri Worship Legacy

Kugeza ubu, Gisubizo Ministry imaze gukora *albums esheshatu, zose zitwa Worship Legacy, ari zo:

1. *Worship Legacy Season 1*
2. *Worship Legacy Season 2*
3. *Worship Legacy Season 3*
4. *Worship Legacy Season 4*
5. *Worship Legacy Season 5*
6. *Worship Legacy Season 6*

Muri izi albums harimo indirimbo zakunzwe n’abakunzi b’umuziki wa Gospel, zirimo “Nguhetse Ku Mugongo,” “Amfitiye Byinshi,” “Ntazakureka” “Nabaye Umwe n’Imana,” “Humura” n’izindi.

Uko Gisubizo Ministry ikomeza kwaguka no gukorera mu bihugu bitandukanye, Worship Legacy Concert ikomeje kuba umwe mu mishinga ikomeye iyi ministry ikoresha mu gushyira hamwe umuziki, kuramya, ubutumwa bwiza n’ibikorwa bigamije guhindura imibereho y’abantu.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Gisubizo ministry turabakunda cyane kubyo mukora byose, murabantu bindashikirwa murumuryango mwiza, icyo twababwira mukomere kand mukomeze gukora ibintu ni byiza cyane, kandi mubikunde kurushaho, tubasabiye umugisha kuva kumana data wa twese,kandi tubasiye gutera imbere muburyo bwose, mundirimbo ndetse nomubushozi,
MUHABWE UMUGISHA TURABAKUNDA ♥️

Cyanditswe na: Sekunzi Gérard   »   Kuwa 20/08/2026 11:03

Gisubizo ministry turabakunda cyane kubyo mukora byose, murabantu bindashikirwa murumuryango mwiza, icyo twababwira mukomere kand mukomeze gukora ibintu ni byiza cyane, kandi mubikunde kurushaho, tubasabiye umugisha kuva kumana data wa twese,kandi tubasiye gutera imbere muburyo bwose, mundirimbo ndetse nomubushozi,
MUHABWE UMUGISHA TURABAKUNDA ♥️

Cyanditswe na: Sekunzi Gérard   »   Kuwa 20/08/2026 11:03

Gisubizo ministry turabakunda cyane kubyo mukora byose, murabantu bindashikirwa murumuryango mwiza, icyo twababwira mukomere kand mukomeze gukora ibintu ni byiza cyane, kandi mubikunde kurushaho, tubasabiye umugisha kuva kumana data wa twese,kandi tubasiye gutera imbere muburyo bwose, mundirimbo ndetse nomubushozi,
MUHABWE UMUGISHA TURABAKUNDA ♥️

Cyanditswe na: Sekunzi Gérard   »   Kuwa 20/08/2026 11:03