Apostle Grace Lubega, uyobora Phaneroo Ministries International yo muri Uganda, yageze i Kigali ku wa 16 Ukwakira 2026, yakirwa n’abanyamakuru, abagize CityLight Foursquare Church of Rwanda n’abandi bakunzi b’Imana
Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku bikorwa remezo byagezweho mu gihugu no ku iterambere ry’Umujyi wa Kigali.
Lubega yageze mu Rwanda mu gihe hasigaye amasaha make ngo atangire kuyobora Rwanda Revival Conference Season III, igiterane mpuzamahanga cy’ububyutse kizabera muri BK Arena i Kigali ku wa 17 n’uwa 18 Ukwakira 2026, ku bufatanye bwa Phaneroo Ministries International na CityLight Foursquare Church of Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru akigera i Kanombe, Apostle Grace Lubega yashimye Perezida Kagame ku byo yakoze mu guteza imbere u Rwanda, avuga ko yishimiye kuba ari i Kigali ndetse anashimira Bishop Prof. Fidèle Masengo wamwakiriye.
Yagize ati: “Ndashimira Perezida Kagame w’u Rwanda ku bw’ibyo yakoze. Mbere na mbere ndamushimira ibyo yakoze mbere yaho. Ndamushimira ku bikorwa remezo nka BK Arena no ku kuntu Umujyi wa Kigali umeze, ndetse akaduha ikaze muri iki Gihugu. Kandi ndashimira Masengo wanyakiriye. Ni byiza kuba ndi hano.”
Lubega yagaragaje kandi ko abona u Rwanda na Uganda nk’ibihugu bifitanye umubano ukomeye, ashimangira ko ubufatanye hagati y’abakora umurimo w’Imana muri ibi bihugu ari ikintu cyiza. Yavuze ko yizeye ko abazitabira Rwanda Revival Conference Season III bazagira amahirwe yo gukomeza umubano wabo n’Imana.
Ati: “Uganda n’u Rwanda ni abavandimwe. Biranshimisha ku bw’ubu bufatanye. Abantu bazaza mu gitaramo bazarushaho kugirana umubano n’Imana. Umubano wabo uzakura.”
Yongeyeho ko yizeye ko iki giterane kizafasha abantu banyuranye, cyane cyane abafite ibikomere byo mu mutima n’urubyiruko, kubona ihumure no kurushaho kwishima binyuze mu butumwa bw’ivugabutumwa no kuramya Imana.
Yagize ati: “Nizeye Imana ko abantu bafite imitima imenetse bazabohoka, kandi cyane cyane abakiri bato bazishima kurushaho, dore ko na Moses Bliss azaza.”
Moses Bliss ni umuramyi wo muri Nigeria wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, by’umwihariko indirimbo ye “Too Faithful” yasohotse mu 2019. Kuba azitabira iki giterane biri mu bituma abakunzi b’umuziki wa Gospel bagitegerezanya amatsiko.
Impamvu Phaneroo na CityLight bakomeje gukorana
Apostle Grace Lubega yavuze ko icyatumye akorana na CityLight Foursquare Church of Rwanda ari uko yakiriwe neza kandi ko impande zombi zihuje intego mu murimo w’Imana.
Ati: “Icyatumye nkorana na CityLight ni uko ari abantu bampaye ikaze. Abantu bose bahasengera baba barahindutse mu buryo bw’umwuka, kandi natwe ni ko bimeze. Twishimiye gukorana n’abantu dufite intego imwe.”
Na Bishop Prof. Fidèle Masengo, uyobora CityLight Foursquare Church of Rwanda, yavuze ko yishimiye gukorana na Lubega, ashimangira ko bombi bahuriye ku kwizera Yesu Kristo no ku ntego yo gukorera Imana.
Masengo yavuze ko umubano wabo watangiye mbere y’iki giterane, ndetse ko mu mwaka wa 2024 yagiye mu giterane cya Lubega, aho baganiriye bakumvikana ku bufatanye mu bikorwa by’ivugabutumwa.
Yagize ati: “Ni byiza gukorana na we, kuko na we ari umukozi w’Imana. Mu mwaka ushize twakoranye igiterane, ariko ntibwari ubwa mbere aza mu Rwanda. Mu mwaka wa 2024, twagiye mu giterane cye, turaganira, hanyuma twemeranya ko mu gihe cyose bafite igiterane muri iki Gihugu tuzajya dufatanya.”
Yongeyeho ko ubwo bufatanye butagarukira kuri Lubega gusa, ahubwo ko CityLight ikorana n’abandi bafite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza. Ati: “Uko twafatanya na we ni ko dufatanya n’abandi, dore ko twizera Yesu, imyizerere ni imwe.”
Rwanda Revival Conference Season III igiye kubera muri BK Arena
Rwanda Revival Conference Season III iteganyijwe kubera muri BK Arena i Kigali ku wa 17 n’uwa 18 Ukwakira 2026. Ni igiterane mpuzamahanga cy’ububyutse cyateguwe na Phaneroo Ministries International ku bufatanye na CityLight Foursquare Church of Rwanda.
Mu bazayobora iki gikorwa harimo Apostle Grace Lubega na Bishop Prof. Fidèle Masengo, mu gihe Moses Bliss azagira uruhare mu kuramya no guhimbaza Imana.
Biteganyijwe ko imiryango ya BK Arena izafungurwa saa Yine za mu gitondo, kandi kwinjira muri iki giterane bikazaba ari ubuntu. Abazakitabira basabwe kwiyandikisha mbere banyuze ku rubuga rwemewe rwa Rwanda Revival Conference.
Iki giterane kigamije guhuriza hamwe abantu mu kuramya no guhimbaza Imana no kubafasha gukomeza umubano wabo na yo. Mu butumwa bwe, Apostle Grace Lubega yagaragaje icyizere ko abazacyitabira bazungukira mu bihe by’ivugabutumwa, by’umwihariko abafite imitima imenetse n’urubyiruko.
Kwakirwa kwe i Kigali ku wa 16 Ukwakira 2026 kwabaye intangiriro y’uruzinduko rwe rujyanye n’iki giterane, anagaragaza ko ashimishijwe n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Uganda ndetse n’imikoranire ya Phaneroo Ministries International na CityLight Foursquare Church of Rwanda.
Lubega akigera i Kigali yashimiye Kagame wagejeje u Rwanda ku iterambere n’amahoro
Prof. Masengo abona amadini akwiriye gufatanya mu gihe yose yizera agakiza ka Yesu
Moses Bliss