× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amerika: Prophet Ernest agiye gukora igiterane gikomeye yatumiyemo Aime Frank na Nzungu Pianist

Category: Ministry  »  1 week ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Amerika: Prophet Ernest agiye gukora igiterane gikomeye yatumiyemo Aime Frank na Nzungu Pianist

Prophet Ernest Nyirindekwe yatangaje igihe azakorera igiterane "Injira Mu Gihe Cyawe Edition 5" muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Prophet Ernest Nyirindekwe yatangaje ko hagiye kuba igice cya gatanu cy’igiterane cye kizwi ku izina rya "Injira Mu Gihe Cyawe (Get In Your Season) – Edition 5", kizabera muri Leta ya Maine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nk’uko yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, iki giterane kizaba kuva ku wa 23 kugeza ku wa 25 Ukwakira 2026, muri DoubleTree by Hilton Hotel, iherereye kuri 363 Maine Mall Road, Portland, Maine, USA.

Kizamara iminsi itatu y’amasengesho, aho buri munsi ibikorwa bizajya bitangira Saa Saba z’amanywa (1:00 PM) bikarangira Saa Tatu z’ijoro (9:00 PM).

Azafatanya n’abaririmbyi batandukanye barimo Willy Uwizeye, Aimé Frank ndetse n’umucuranzi wa Piano Nzungu, kandi hari n’abandi bazamenyekana mu minsi iri imbere.

Iki giterane gitegurwa na Elayono USA, kikaba kigamije guhuza Abakristo mu bihe byo gusenga, guhimbaza Imana no kwakira inyigisho z’Ijambo ry’Imana.

Abifuza amakuru yisumbuyeho cyangwa kwiyandikisha bashobora gukurikira imbuga nkoranyambaga za Prophet Ernest Nyirindekwe cyangwa bakifashisha nimero y’itumanaho igaragara ku matangazo y’iki giterane.

Prophet Ernest agiye gukora igiterane gikomeye yatumiyemo Aime Frank na Nzungu Pianist

Andi makuru ari imbere! Komeza gukurikira Ernest ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo utazacikwa

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.