Ihuriro ry’amadini n’amatorero y’ivugabutumwa muri Espagne, FEREDE, ryihanganishije imiryango y’abantu 68 bahitanywe n’impanuka ya gari ya moshi yabereye mu ntara ya Toledo.
Iri huriro ryahise rihamagarira amatorero gufasha imiryango yabuze abayo, abakomeretse n’abandi bose bagizweho ingaruka n’iyo mpanuka.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 28 Ukwakira 2026, iri huriro ryasabye cyane cyane amatorero yo mu turere twa Castilla-La Mancha, Madrid na Andalusia kwegera ababuze ababo, bakabafasha kandi bakabasengera muri ibi bihe bikomeye.
Ryashimiye kandi inzego z’ubutabazi, abaganga n’inzego z’umutekano zakoranye mu gutabara abari mu kaga.
FEREDE yasabye ko iperereza ku cyateye impanuka rikorwa mu buryo bwimbitse kandi buboneye, kugira ngo hamenyekane uko byagenze, hafatwe ingamba zo gukumira ko ibyago nk’ibi byongera kubaho.
Iri huriro ryagaragaje ko iyi ari indi mpanuka ikomeye ibaye mu gihe kitageze ku mwaka ku murongo wa gari ya moshi uhuza Madrid na Andalusia, nyuma y’iyabereye i Adamuz muri Córdoba ku wa 18 Mutarama, yahitanye abantu 46.
Itangazo ryasinywe na Perezida wa FEREDE, Esteban Muñoz de Morales Mohedano, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa waryo, Carolina Bueno Calvo. Ryasoje risabira ababuze ababo n’abakomeretse guhabwa ihumure, imbaraga n’ibyiringiro binyuze mu rukundo rwa Yesu Kristo.
Na ryo, Itorero ry’Ivugabutumwa rya Valls muri Tarragona ryasabye abantu kwifatanya mu masengesho yo gusabira abahuye n’iyi mpanuka.