Korali Jehovah Jireh Choir ULK Post Cepiens yuzuye ishimwe n’umunezero mwinshi nyuma y’uko igiterane “Imana Iratsinze Season III” yateguye i Rubavu kirangiye mu buryo bwashimishije benshi.
Kuva ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa nyuma, iki giterane cyaranzwe n’ivugabutumwa ryaherekezaga n’ibikorwa bifatika, bigaragaza ko ubutumwa bw’Imana bushobora kugera ku bantu atari mu ndirimbo no mu ijambo gusa, ahubwo no mu bikorwa bifasha sosiyete.
Umunsi wa mbere: Abana 10 basubijwe mu ishuri
Igiterane cyatangiye ku wa 21 Kanama 2026, ku bufatanye na ADEPR, Akarere ka Rubavu ndetse by’umwihariko Umurenge wa Gisenyi.
Kuri uyu munsi, Korali Jehovah Jireh yatanze ibiganiro byibanze ku kurwanya amakimbirane mu miryango n’ingaruka zayo, zirimo guta ishuri kw’abana ndetse n’inda ziterwa abangavu.
Muri iki gikorwa, iyi Korali yishyuriye abana 10 bari baravuye mu ishuri, bituma basubirayo.
Umuyobozi w’Ururembo rw’Uburengerazuba muri ADEPR, Nimuragire Jean Marie Vianney, ndetse n’Umuyobozi w’Umurenge wa Gisenyi, Madamu Uwineza Francine, bashimye iki gikorwa, bavuga ko Jehovah Jireh ikwiye kubera urugero andi makorali mu gukorera Imana binyuze mu bikorwa bifitiye abaturage akamaro.
Umunsi wa kabiri: Urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge
Ku wa 22 Kanama 2026, mbere yo kwinjira mu gitaramo nyirizina, Korali Jehovah Jireh yakoze urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge, by’umwihariko mu rubyiruko.
Urwo rugendo rwatangiriye ku kibuga aho urubyiruko rwiga gutwara imodoka na moto, rukomeza ruzenguruka hafi ya Stade Umuganda, rusozerwa kuri stade.
Hakurikiyeho ubuhamya bw’umuntu wigeze gukoresha ibiyobyabwenge akaza kubireka, agaragaza ko nta nyungu yabyo kandi ashishikariza urubyiruko kubyirinda.
Nyuma y’uru rugendo, Jehovah Jireh Choir, Worship Team Eli-Roi na Korali Bethel binjije Abanyarubavu mu gitaramo nyirizina. Indirimbo zaririmbwe zahagurukije abari muri stade, mu gihe Ijambo ry’Imana ryigishwaga n’Umushumba Binyonyo Mutware Jérémie.
Kuri uwo munsi, abarenga 70 bafashe icyemezo cyo kwihana no kureka ingeso mbi.
Umunsi wa nyuma: Stade yuruzuye, Jehovah Jireh itanga miliyoni 5 Frw
Umunsi wa gatatu, ari na wo wari uwa nyuma w’igiterane, waje ufite isura yihariye.
Worship Team Eli-Roi, Bethel Choir, Bethlehem Choir na Jehovah Jireh bari bahari, ndetse stade yari yuzuye. Amarembo yari yafunguwe guhera Saa Tanu, abantu batangira kwinjira hakiri kare.
Kuri uyu munsi, Jehovah Jireh yagaragaye mu mashusho n’imyambaro mishya, iririmba indirimbo zari zuzuyemo ubutumwa bw’ukwizera n’umwuka wo guhimbaza Imana.
Muri iki gikorwa kandi hari hari abayobozi batandukanye, barimo Umushumba Mukuru wa ADEPR, Isaie Ndayizeye, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ndetse n’abandi bayobozi bo muri biro nkuru ya ADEPR, barimo Gatesi Vestine, ushinzwe abakozi, n’Umuyobozi w’Ururembo rw’Uburengerazuba muri ADEPR watanze ikaze.
Ariko igikorwa cyagaragaje cyane ko iki gitaramo kitari icyo kuririmba gusa ni inkunga ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5,000,000 Frw) Korali Jehovah Jireh yatanze yo gufasha mu kubona isakaro ryo kubakira abantu bagizweho ingaruka n’ibiza.
Iyo nkunga yashyikirijwe Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Uyu muyobozi yashimiye ADEPR nk’umufatanyabikorwa mwiza, by’umwihariko ashimira Korali Jehovah Jireh ku bw’uruhare yagize mu gufasha abaturage, anasaba ko ibikorwa nk’ibi byaba urugero ku bandi, kugira ngo ivugabutumwa rijye riherekezwa n’ibikorwa bifatika.
Abantu benshi bahamya ko bahindutse
Nyuma y’ijambo ry’Imana ryigishijwe n’Umushumba Mukuru wa ADEPR, habonetse abarenga 80 bafata umwanzuro wo kwihana.
Ibi byongeye guha igiterane “Imana Iratsinze Season III” isura y’umuhamagaro wo kugeza ubutumwa bw’Imana ku bantu, ariko bukajyana no kubafasha mu bibazo bibangamiye imibereho yabo.
Perezida wa Jehovah Jireh yashimiye Imana n’abafatanyabikorwa
Perezida wa Korali Jehovah Jireh, Fabien Haragirimana, yashimiye Imana yabashoboje gutegura no gusoza neza iki giterane.
Yashimiye kandi abafatanyabikorwa n’inkoramutima, abantu bose bitabiriye igiterane ndetse n’abaririmbyi muri rusange.
Yashimiye inzego z’ibanze z’Akarere ka Rubavu n’iz’umutekano, by’umwihariko Polisi y’u Rwanda, ku bwo kuba hafi y’igikorwa no kugifasha kugenda neza. Yanashimiye Itorero ADEPR ku bw’uburere n’amahugurwa ribaha mu gukorera Imana.
Muri rusange, “Imana Iratsinze Season III” ntiyagarukiye ku ndirimbo n’ibyishimo byo guterana gusa. Yahuje ivugabutumwa, uburezi, kurwanya ibiyobyabwenge, gufasha abana gusubira mu ishuri no gutanga inkunga ku bagizweho ingaruka n’ibiza.
Ni yo mpamvu kuri Jehovah Jireh n’abari bitabiriye iki giterane, iminsi itatu yamaze i Rubavu yasize amateka, ndetse ishimangira ko ivugabutumwa rishobora no kugaragarira mu bikorwa bifatika bifasha abantu n’umuryango muri rusange.
Korali yishyuriye abana icumi (10) basubira mu ishuri
Photo: Korali Jehovah jireh iririmba byari umunezero
Korali yakoze urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge
Rev. Pastor Binyonyo Mutware Jereemie abwiriza ari mu mwuka wera mwinshi
Korali yashyikirije Akarere ka Rubavu inkunga y’isakaro ya Miliyoni eshanu
Umushumba mukuru niwe wabwirije ijambo ry’Imana ku munsi usoza
Prezida wa Korali Jehovah Jireh Fabien Haragirimana yashimiye Imana n’abakunzi bose
Korali Jehovah Jireh iririmba byari umunezero