× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amarira yahindutse ibyishimo: Nyuma y’imyaka 25, Makoma Grp bongeye kwiyunga bagarukana icyerecyezo gishya

Category: Artists  »  1 week ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Amarira yahindutse ibyishimo: Nyuma y'imyaka 25, Makoma Grp bongeye kwiyunga bagarukana icyerecyezo gishya

“Niba warigeze uririmba uti Natamboli cyangwa Mokonzi na Bakonzi, iyi nkuru irakureba!” Makoma yaragarutse; itsinda ryanyuze imitima ya benshi ryongeye gutanga icyizere ku bakunzi ba Gospel.

Iyo uvuze Makoma Grp abo hambere bahita bibuka igihango bafitanye n’iri tsinda aho benshi bashyiraga uturadiyo twabo ku musego abandi bakatumanika mu makoma y’insina doreko abahinzi bajyaga bahingana morale igihe babaga bumva izi ndirimbo z’urwunyunyu.

Abanyamugi nabo bavugaga ko izi dirimbo zabamaraga Irungu dore ko ku mukobwa wasuye umusore iyo atamucurangiraga Natamboli ngo bafatanye kuyitamba yatahaga yamunyujijemo ijisho.

Iki gitaramo kitabiriwe ku rwego rwo hejuru

Hari amatsinda y’umuziki yagiye avuka akazimira mu gihe gito, ariko hari n’ayavukiye ’kwandika amateka. Iyo uvuze Makoma, benshi bahita bibuka indirimbo nka Natamboli, Jesus for a life, Mokonzi na Bakonzi, Napesi na Mwinda, zahembuye imitima y’abatuye isi zimenyekana mu migabane itandukanye.

Makoma Grp bakiriwe nk’abami mu gihugu cya Uganda

Makoma ni itsinda ry’abavandimwe bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ryatangiriye ibikorwa byaryo mu Buholandi mu myaka ya 1990. Rigizwe na Tutala Makoma, Nathalie Makoma, Martin Makoma, Duma Makoma, Annie Makoma na Pengani Makoma.

Ryamenyekanye kubera guhuza ubutumwa bwa Gospel n’injyana nka Soukous, Pop na R&B, bituma riba rimwe mu matsinda ya Gospel yakunzwe cyane muri Afurika no ku isi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru,makoma Grp babajijwe ibibazo by’inshi nk’abafunguwe.

Mu gihe ryari ku rwego rwo hejuru, Makoma yakoze ibitaramo bikomeye mu Burayi, Afurika na Amerika, aho yakundwaga cyane mu bihugu nka Uganda, Kenya, Côte d’Ivoire, Gabon, Canada, u Bufaransa n’u Buholandi.

Indirimbo zayo zaririmbwaga mu matorero, mu ngo no mu bitaramo, ndetse hari benshi bavuga ko zabafashije kwegera Imana no gukomeza kwizera mu bihe bikomeye.

Anathalie Makoma umutoza w’amajwi wa makoma Grp kuri ubu yagarutse muri iri tsinda.

Mu 2004, ibintu byarahindutse ubwo Nathalie Makoma yatandukanaga n’itsinda agatangira urugendo rwe ku giti cye. Nyuma yaho habaye imyaka myinshi y’ukutumvikana hagati y’abagize umuryango, bituma Makoma isa n’ihagarika ibikorwa byayo. Ibi byababaje cyane abakunzi baryo, bakomeje kwibaza niba hari umunsi bazongera kuyibona ihuriye hamwe.

Abitabiriye iki gitaramo bagize ibihe byiza by’akataraboneka.

Nyuma y’imyaka igera kuri 25, ibyo benshi bafataga nk’inzozi byabaye impamo. Abagize Makoma bongeye kwiyunga no kugaragara bari kumwe, ibintu byashimishije abakunzi babo ku isi yose. Kugaruka kwa Nathalie Makoma mu muryango byabaye ikimenyetso gikomeye cy’ubwiyunge n’icyerekezo gishya.

Nyuma yo kugaruka mu isura nshya, Makoma Grp yakoze ibitaramo bikomeye birimo Le Dôme de Paris mu Bufaransa ku wa 24 Ukwakira 2025, Montreal muri Canada ku wa 15 Ugushyingo 2025, ndetse no muri Kololo Ceremonial Grounds i Kampala muri Uganda ku wa 6 Werurwe 2026, aho yagarutse nyuma y’imyaka 25 itarataramira muri icyo gihugu.

Abafana bo muri Uganda bagaragaje ibyishimo bidasanzwe,bazi indirimbo za Makoma nk’abazihimbye

Indirimbo nka Napesi, No Jesus No Life, na Butu Na Moyi zaririmbanywe n’abafana benshi, bigaragaza ko n’ubwo hari hashize imyaka myinshi, indirimbo za Makoma zari zigihagaze neza mu mitima y’Abanya-Uganda

Nathalie Makoma na Pengani bakiriwe nk’intwari

Bakigera ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe no mu nama bagiranye n’itangazamakuru, bakiriwe neza cyane. Bavuze ko bishimiye kongera guhura n’abafana ba Uganda nyuma y’igihe kirekire.

Mbere y’igitaramo basuye Pastor Robert Kayanja

Bagiriye uruzinduko Rubaga Miracle Centre Cathedral, bahura na Pastor Robert Kayanja ndetse banaririmba indirimbo nke mu rusengero mbere y’igitaramo nyamukuru
Cyari Igitaramo cyo kwizihiza imyaka 40 ya Vision Group (New Vision)

Makoma ni yo yari umutumirwa mukuru muri ibyo birori byo kwizihiza imyaka 40 y’iki kigo gikomeye cy’itangazamakuru muri Uganda.

Imvura nyinshi benshi bise iy’umugisha

Ku munsi w’igitaramo,I Kampala haguye imvura nyinshi benshi bise iy’umugisha. Gusa ntiyabujije ibihumbi by’abakunzi ba Gospel kwitabira igitaramo cya Makoma cyabereye kuri Kololo Ceremonial Grounds.

Abafana baririmbanaga indirimbo nka Napesi na No Jesus No Life, berekana ko n’ubwo itsinda ryari rimaze imyaka 25 ritataramira muri Uganda, urukundo baryohewe na rwo rutigeze ruzima.

Iki gitaramo cyabaye kimwe mu bimenyetso bikomeye byerekanye ko kugaruka kwa Makoma kutari inkuru gusa, ahubwo kwari ukongera kubyutsa amateka ya Gospel muri Afurika."

Nubwo kugeza ubu iri tsinda ritarasohora indirimbo nshya, kongera guhura kwabo byahaye icyizere abakunzi babo bategereje ko bazongera gukora indirimbo nshya zizakomeza umurage wabo.

Ubwo bari ku ruhimbi mu gihugu cya Uganda,Anatalie Makoma yabwiye abafana ko kuri ubu iri tsinda ririmo gutunganya indirimbo zabo zo hambere mu buryo bwa Live Recording no gukora izindi ndirimbo nshya.

Inzira y’umusaraba iri tsinda ryanyuzemo rikongera kwiyunga mu gihe cy’imyaka 25 ni isomo rikomeye. Ni ibyagaciro kumenya ko impano idapfa, ubwiyunge bushoboka kandi ko ku bantu bakorana baba bakwiye kurangwa no kubahana . Ni isomo rikomeye ku yandi matsinda ya Gospel ko bakwiye kwirinda amakimbirane.

Reba igitaramo Makoma Grp iherutse gukorera mu gihugu cya Uganda

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.