× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amarira ahinduka amashimwe: JACKIEM yatuye Imana indirimbo ’Niwe Ubikoze’

Category: Artists  »  4 weeks ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Amarira ahinduka amashimwe: JACKIEM yatuye Imana indirimbo 'Niwe Ubikoze'

Hari ibihe umubyeyi anyura mu marira, ariko nyuma akabona impamvu yo guseka no gushima. Kuri JACKIEM, ibyo bihe byabyaye indirimbo "Ni we ubikoze".

Umuramyi akaba n’umukozi w’Imana, Pastor Jackie Mbabazi Mugabo uzwi nka JACKIEM, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Niwe Ubikoze”, avuga ko yayanditse ashingiye ku byo Imana yakoreye umuryango we.

JACKIEM, Umunyarwandakazi utuye mu Bwongereza, yigeze gutangaza ko Imana yakijije umwana we indwara ya Cancer.

Nyuma y’igihe, umunezero wongera kugaruka mu muryango we ubwo umuhungu we yamubwiraga ko yamaze kubona umugeni kandi ko ateganya gukora ubukwe.

Ibyo byishimo byatumye JACKIEM yumva ko atagomba kubyihererana, ahubwo ko agomba kubihinduramo indirimbo yo gushimira Imana.

Ati: “Nifuje gutambutsa amashimwe y’imvamutima zanjye binyuze mu ndirimbo nise ‘Niwe Ubikoze’, ku bw’ibitangaza Imana ikomeje kudukorera nk’umuryango.”

Iyi ndirimbo yayiririmbye no mu bukwe bw’imfura ye, ayifata nk’uburyo bwo guhamiriza abari aho ko Imana ari yo yanditse amateka y’umuryango we.

Ariko ubutumwa bwa JACKIEM ntibugarukira ku muryango we. Yifuza ko “Niwe Ubikoze” yagera ku muntu wese uri mu bihe bikomeye, cyane cyane ababyeyi bashobora kuba baratakaje ibyiringiro.

Usibye umuziki, JACKIEM azwi no mu bikorwa by’urukundo, aho yagiye afasha abatishoboye n’imiryango yari mu bibazo, anaherekeza ibikorwa bye n’ivugabutumwa.

Nta joro ridacya n’irya hana ryarakeye.Uko Niko nyuma y’ibihe bisharira Imana yanshekeje Jackiem ubu nawe Ari gusetsa abandi binyuze mu bikorwq by’umusamariya mwiza n’indirimbo ziryoshye nk’ubuki.

Kuri we, Niwe Ubikoze” si indirimbo gusa; ni ubuhamya bw’uko nyuma y’amarira hashobora kuza amashimwe, kandi nyuma y’ibihe bikomeye hakabaho impamvu nshya yo kuvuga uti: "Ni We Ubikoze."

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "NIWE UBIKOZE" YA JACKIEM

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.