× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amajipo areshya na Memory Card: Abamotari bati ’Twari twarabisengeye, versement izabonekera igihe’

Category: Entertainment  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Amajipo areshya na Memory Card: Abamotari bati 'Twari twarabisengeye, versement izabonekera igihe'

Mu minsi ishize numvise nkeneye impemburabugingo, mfata agapikipiki nerekeza i Remera, aho kimwe mu bitaramo byari bitegerejwe cyane n’abakunzi b’umuziki wa Gospel cyari cyabereye.

Ubwo nageraga hafi y’ahabereye ibirori, numvise umwe mu bamotari abwira mugenzi we ati:

“Uzi ibyabereye mu gitaramo cya The Ben?”

Undi aramusubiza ati: “Navuga nte ko mbizi kandi ntari umu-taiger?”

Mugenzi wabo wari hirya ahita arabadoma ati:

“Mwese nta makuru mufite! Ayo mufite si ay’ukuri. Nimuze mbabwire amakuru agurishwa!”

Ubwo bose bahise bamwegereza amatwi, nk’aho yari amaze kubaha amata.

Kabarankuru ati:

“Ibyabereye mu gitaramo cya Diamond Platnumz ni byo byabaye intangiriro y’iyi nkuru.

Abakobwa bamwe bambaye amajipo magufi cyane, bamwe bakumirwa kwinjira, abandi bajya guhindura imyambaro, abandi amarira bayatura ku mashuka!”

Abari aho bati: “Ahwii! Ni ukuri! Imana isubiza abayisenga, nari narabisengeye!”

Abo bamotari uko ari batatu bakomeje kuganira, ariko igitangaje ni uko batavugaga gusa ku myambarire cyangwa ku bitaramo.

Bavugaga kuri versement.

Umwe muri bo ati: “Noneho amafaranga yo gukora versement ashobora kujya aboneka neza!”

Undi ati: “Ni byo rwose. Hari abakiriya twajyaga dutwara, amafaranga akabura bitewe n’uko hari aho bajya cyangwa uko urugendo rwarangiraga.”

Nyuma naje kugenda bucece, ariko nsubirayo mu bitekerezo. Nongera mbaza umwe muri bo impamvu yabonaga ko ingamba nk’izo zishobora kumufasha.

Aransubiza ati: “Boss wanjye ni we uzabyungukiramo!”

Arakomeza ati: “Njye nahoraga nshwana na we dupfa gutinda gutinda kwishyura (versement). Ati: "Hari abakobwa najyaga ntwarira ubuntu, rimwe na rimwe nkabishyurira n’urugendo. None rero iyo hari ibintu bituma abakiriya bamwe badakomeza izo ngendo cyangwa amafaranga yabo agakoreshwa ibindi natwe duhura n’ibibazo.”

Bagenzi be nabo bavuga ko, nubwo bo bahisemo gukomeza inzira yabo yo kubaha Kristo n’imiryango yabo, hari abakiriya b’igitsina gore babaga wasangaga bagusha bamotari muri gakwege.

Bongeraho ko rimwe na rimwe hari abo bajyaga batwara nta mafaranga bishyuye, cyangwa bakagira imyitwarire mu muhanda ishobora no guteza impanuka.

Ariko ikibazo nticyagarukiye ku bamotari gusa.

Umwe mu batunganya indirimbo twaganiriye na we yavuze ko Leta ikwiye kureberera abaturage bayo no kubafasha kugira umuco n’imyitwarire myiza mu ruhame.

Ati: “Yego, hari aho numvise bitakozwe neza hakazamo no guhutaza. Ariko nta mukobwa ukwiye kwambarira mu ruhame imyenda agenda amanura.”

Iyi ngingo yahise iba agatereranzamba, aho abantu batandukanye, barimo n’abakobwa bazwi cyane mu myidagaduro, bagaragaza ibitekerezo bitandukanye ku bijyanye n’imyambarire, ubwisanzure n’umuco.

Hari abashyigikiye ko umuntu akwiye kugira ubwisanzure bwo kwambara uko ashaka, mu gihe abandi bavuga ko ubwisanzure bugomba kujyana no kubaha aho umuntu ari n’abantu bari kumwe.

Ariko ku bamotari bo, hari ikindi kibazo cyihariye cyagaragaye muri izi mpaka:

Ese ingamba zo gukumira imyambarire bamwe babona nk’idakwiye mu ruhame zishobora kugira n’ingaruka ku bukungu bw’abakora ubwikorezi?

Kuri bamwe mu bamotari twaganiriye, igisubizo ni uko bishobora no kugira uruhare mu gufasha bamwe kudasesagura amafaranga, bityo versement ikaboneka ku gihe.

Umwe muri bo ati: “Ntabwo tuvuga ko abakiriya bagiye kubura. Ahubwo natwe twifuza ko amafaranga yacu ya versement atajya aburirwa mu nzira!”

Kandi aha ni ho iyi nkuru ihindukira ikava ku myambarire ikagera ku buzima busanzwe bw’umumotari: Amajipo ashobora kuba magufi, ariko versement yo igomba kuba ndende!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.