× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amafi abiri n’imigati itanu: Ubutumwa bwihariye buri mu ndirimbo nshya ya Korali Amahoro

Category: Artists  »  3 weeks ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Amafi abiri n'imigati itanu: Ubutumwa bwihariye buri mu ndirimbo nshya ya Korali Amahoro

Korali Amahoro, ibarizwa mu Itorero ADEPR Kinamba Kimihurura yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ntiyarekeye Gukora”, ikubiyemo ubutumwa bwo gukomeza kwizera imbaraga z’Imana no kwibutsa abatentebutse ko ibitangaza Yesu Kristo yakoze kera n’uyu munsi akibishoboye.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Narwaka Angelique uyoboye uyu mutwe w’abaririmbyi Yavuze ko kuri ubu kimwe mu bibazo bikomeye itorero rifite ari ugutentebuka kw’abizera bafata Imirimo Kristo yakoze nk’ibisanzwe.

Ibi bituma batabasha kwihangana mu bigeragezo bahura nabyo bagahitamo kwicira inzira. Ati: "Mu gihe cy’ibigeragezo umukristo yakabaye ashikama nk’inzu yubatswe ku rutare ntanyeganyezwe n’unuraba akibuka ibyo Yesu Kristo yakoze ku buzima bwe, agasoma ibyandutswe byera akibuka ibyo Kristo yakoze mu gihe cya ba sogokuruza bikamuha imbaraga z’umutima.

Yavuze ko bahisemo kwandika iyi ndirimbo no kugeza ubutumwa ku bantu mu rwego rwo kugirango bashikame mu Kwizera. Kuri ubu ikaba igizwe n’abaririmbyi 65 b’ingeri zose “Ntiyarekeye Gukora” ni indirimbo ya gatatu imaze gusohoka kuri album yabo nshya yitiriwe “Isooko y’Urukundo”, igizwe n’indirimbo umunani.

Ubutumwa bwo kongera kwizera Imana

“Ntiyarekeye Gukora” yibanda ku butumwa bwo kwibutsa abantu ko Imana idahinduka kandi ko imbaraga zayo zigikora nk’uko zakoze mu bihe byashize.
Ryoherwa n’urwunyunyu rw’iyi ndirimbo

Muri iyi ndirimbo Chorale Amahoro iririmba ivuga ku mirimo n’ibitangaza by’Imana, ishishikariza abantu kongera kuyigirira icyizere, cyane cyane mu bihe umuntu ashobora kumva ko ibibazo bye birenze ubushobozi bwe.

Ubutumwa bw’iyi ndirimbo bushingiye ku kuri kw’ijambo ry’Imana. Kristo yakoze ibitangaza mu gihe cyashize, ariko ko ibyo bidakwiye gufatwa nk’amateka gusa, kuko n’uyu munsi Imana ibasha gukomeza gukora mu buzima bw’abantu.

Imigati itanu n’amafi abiri

Kimwe mu bice by’ingenzi byibandwaho muri iyi ndirimbo ni inkuru ya Yesu wagaburiye abantu ibihumbi bitanu, akoresheje imigati itanu n’amafi abiri.

Iyi nkuru ikoreshwa nk’urugero rw’imbaraga z’Imana: ibyo umuntu ashobora kubona nk’ibidahagije, Imana ishobora kubihinduramo igisubizo kirenze ibyo umuntu yatekerezaga.

Chorale Amahoro ikoresha ubu butumwa ishaka gukomeza kubwira abayumva ko imbaraga za Yesu zitagarukiye ku byo yakoze mu bihe byashize. Ahubwo, Yesu aracyakora, kandi abantu bakwiye gukomeza kumwizera no kumwiringira.

Indirimbo ya gatatu kuri Alubumu bise "Isooko y’Urukundo”

“Ntiyarekeye Gukora” ibaye indirimbo ya gatatu Chorale Amahoro ishyize hanze kuri album yayo nshya yise “Isooko y’Urukundo”, igizwe n’indirimbo 8.

Iyi album ikomeza kugaragaza icyerekezo cy’iyi Chorale mu kugeza ku bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ubutumwa bwubaka ukwizera, urukundo n’icyizere.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.