× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Aline Gahongayire yasohoye indirimbo ’Ndabona’ avuga ko ari ubuhanuzi ku Itorero ry’u Rwanda

Category: Artists  »  1 week ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Aline Gahongayire yasohoye indirimbo 'Ndabona' avuga ko ari ubuhanuzi ku Itorero ry'u Rwanda

Umuramyi Aline Gahongayire, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ndabona (I See)”, igaruka ku kwizera ko hari ibishya Imana iri kubyutsa mu Itorero no mu buzima bw’Abanyarwanda

Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 20 Kanama 2026, ku rubuga rwa YouTube rwa Aline Gahongayire Official, aho yagiye hanze iherekejwe n’amashusho yayo.

Aline Gahongayire ayishyira mu rwego rw’indirimbo y’ubuhanuzi igenewe Itorero ry’u Rwanda, ikaba ishingiye cyane ku butumwa buboneka mu gitabo cya Yoweli 2:28 no mu Byakozwe n’Intumwa 2:17, ahavuga ko Imana izasuka Umwuka wayo ku bantu kandi abakiri bato bakagira iyerekwa, abasaza bakarota.

Mu butumwa buherekeza iyi ndirimbo, Aline avuga ko icyo abona ari ubwiza bw’Imana bugaruka mu rusengero, ndetse n’ibishya bitangiye kuvuka. Avuga kandi ko abona urubyiruko ruhaguruka rufite ijwi ry’ubuhanuzi, abakuru bakakira inzozi z’Imana, ndetse n’imitima y’abantu igasubira ku gicaniro.

Ati: “Ndabona ubwiza bw’Imana bugarutse mu rusengero. Ndabona ibishya biri kuvuka. Ndabona urubyiruko ruhaguruka rufite ijwi ry’ubuhanuzi, abakuru bakakira inzozi z’Imana, kandi imitima igasubira ku gicaniro.”

Aline akomeza avuga ko iki ari igihe cyo kugaruka ku Mana, gusubirana umuriro no kubyara ibishya mu Mwuka. Mu butumwa bwe, agaragaza ko n’ibintu byasaga n’aho byumye bishobora kongera kubaho, ibyari byaracecetse bikongera kuvuga, ndetse n’ibyari byarazimiye bikongera kugaruka.

Yagize ati: “Ibyari byumye birongera kubaho. Ibyari byacecetse birongera kuvuga. Ibyari byarazimiye birongera kugaruka.”

“Ndabona” kandi ifite isengesho rishingiye ku cyifuzo cy’uko Imana yakongera gusuka Umwuka wayo no kugarura ubwiza bwayo mu rusengero.

Aline agira ati: “Mwami, suka Umwuka wawe bundi bushya. Ubwiza bwawe bwongere bwuzure urusengero. Havuke ibishya, hahaguruke abahanuzi, kandi igihugu cyumve ijwi ryawe.”

Mu bisobanuro by’iyi ndirimbo yanditse no mu Cyongereza, Aline ayita “a prophetic song for the Church of Rwanda”, ni ukuvuga indirimbo y’ubuhanuzi igenewe Itorero ry’u Rwanda.

Avuga ko “Ndabona” ari ijwi ritangaza ko hatangiye igihe gishya, aho abona ubwiza bw’Imana busubira mu Itorero, urubyiruko rushya rukazamuka mu buhanuzi, inzozi zikongera kubyuka ndetse n’ikintu gishya kikavuka.

Reba indirimbo “Ndabona” ufatanye na we gusengera ibyo yifuza ko byabaho mu gihe kiri imbere

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.