Umuramyi Aline Gahongayire yashyize hanze indirimbo nshya yise “Humura” igamije gusubiza imbaraga no kongera ibyiringiro mu muntu uri mu bihe bikomeye.
Aline Gahongayire avuga ko “Humura” atari indirimbo gusa, ahubwo ko ari ubuhamya bwe bw’ibyo yagiye abona mu rugendo rw’ubuzima, mu marira, mu gutegereza no mu bintu bito bya buri munsi.
Ashingiye ku isezerano rigira riti: “Humura, nzabana nawe,” avuga ko na we ashaka kubwira umutima urushye ko Imana ikiri kumwe na wo.
Yagize ati: “Humura si indirimbo gusa, ni ubuhamya. Ni isezerano. Ni ijwi ribwira umutima urushye riti: “Nturi wenyine. Imana iracyari kumwe nawe.”
Indirimbo yakozwe na Popieeh, amashusho yayo akorwa na Fab, gitari zacurangwa na Arsene N., naho Trendy Shadow akora ibijyanye no kwisiga.
“Humura” ni ubutumwa Aline Gahongayire ageza ku muntu uri mu marira, mu rugendo rukomeye cyangwa mu gihe cyo gutegereza, amwibutsa ko Imana ishobora kuboneka no muri ibyo bihe kandi ko atari wenyine.
Reba HUMURA by Aline Gahongayire kuri YouTube
_