Umuhanzi akaba n’umuramyi Aline Gahongayire azataramira i Kigali mu gitaramo cya Biweekly Kingdom Nights, aho azaba ari umuhanzi w’umutumirwa mu gikorwa cyateguwe na Kigali Universe
Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa 14 Nzeri 2026, guhera saa 6:00 z’umugoroba kugeza saa 9:30 z’ijoro, kikazabera kuri Kigali Universe. Itike y’abazagura hakiri kare ni 5,000 Frw, mu gihe uzayigura ku muryango azishyura 10,000 Frw.
Abategura iki gitaramo bavuga ko kizaba ari umwanya wo kuramya, kumva umuziki no kugirana ibiganiro bifite icyo byungura abantu, Aline Gahongayire akaba ari we mushyitsi wihariye.
Iki gitaramo kibaye mu gihe Aline Gahongayire amaze gushyira hanze indirimbo nshya yise “Humura”, iri mu ndirimbo yifashishije ubutumwa bwo guhumuriza no gutera imbaraga umuntu uri mu bihe bikomeye.
Muri “Humura”, Aline Gahongayire avuga ku buryo yabonye Imana mu bihe bitandukanye by’ubuzima, haba mu marira, mu rugendo, mu gutegereza ndetse no mu bintu bito bya buri munsi. Yagaragaje ko iyi ndirimbo atayifata nk’umuziki gusa, ahubwo ko ari ubuhamya n’ijwi ribwira umutima urushye ko utari wonyine.
Ati: “HUMURA si indirimbo gusa… Ni ubuhamya. Ni isezerano. Ni ijwi ribwira umutima urushye riti: Nturi wenyine. IMANA iracyari kumwe nawe.”
“Humura” yakozwe na Popieeh, amashusho yayo akorwa na Fab, gitari zacurangwa na Arsene N., naho ibijyanye no kwisiga bikorwa na Trendy Shadow.
Abategura Kingdom Nights basabye abantu gukomeza gusangiza abandi amakuru y’iki gitaramo no gutumira inshuti, imiryango ndetse n’abo bakorana, mu rwego rwo kuzagirana na Aline Gahongayire umugoroba wuzuyemo kuramya, umuziki n’ibiganiro bifite icyo bivuze.
Reba indirimbo Humura kuri YouTube