Ku wa 24 Ukwakira 2026, umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Alicia Ufitimana, yizihije isabukuru y’amavuko. Nyuma gato yo kuyizihiza, yageneye ubutumwa abamwifurije ko yaba nziza.
Alicia ni umwe mu bakobwa baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, azwi cyane ku bufatanye n’umuvandimwe we Germaine Ufitimana.
Bombi ni abakobwa ba Ufitimana Innocent, ari na we ubafasha mu micungire y’ibikorwa byabo bya muzika. Alicia kandi ni umwanditsi w’indirimbo, akaba akurikirana amasomo y’Ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye.
Mu butumwa yageneye Paradise ku isabukuru ye, Alicia yavuze ko afite byinshi byo gushimira Imana, birimo ubuzima, urugendo yanyuzemo, amasomo yakuye mu bihe bitandukanye n’abantu beza Imana yamuhaye.
Yagize ati: “Ndayishimira ku bw’ubuzima, ku bw’urugendo nanyuzemo, ku masomo nakuye mu bihe bitandukanye, ndetse no ku bantu beza yampaye mu buzima.”
Mu butumwa bwe, Alicia yanibukije ko umuntu adakwiriye guheranwa n’ibyahise, ahubwo ko agomba gukomeza kwizera Imana no gutinyuka kwakira ibihe bishya.
Ati: “Ubutumwa mfite kuri njye ubwanjye ni ugukomeza kwizera Imana, kutigaya ku byahise, no gutinyuka kwakira ibihe bishya.”
Yagaragaje kandi icyizere afite ku mwaka mushya w’ubuzima, avuga ko yifuza ko uzamuzanira ibyiza, amahoro, gukura no gusohoza inzozi ze. Yashimiye inshuti n’abavandimwe bamugaragarije urukundo, avuga ko banejeje umutima we.
Alicia yashimiye kandi agenera ubutumwa abantu bose bamubaye hafi ku isabukuru ye
Reba indirimbo Ibanga baheruka gushyira hanze