× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Alicia na Germaine bataramiye i Gatsibo mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge

Category: Artists  »  5 days ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Alicia na Germaine bataramiye i Gatsibo mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge

Abahanzikazi b’abavandimwe Alicia na Germaine bataramiye mu Karere ka Gatsibo mu gikorwa cyo gusoza ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge “Ngarama Pentecoste 26: Hitamo Ubuzima – Hitamo Yesu!” bahagirira ibihe byiza.

Ubu bukangurambaga, bwari bugamije gushishikariza cyane cyane urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso zangiza ubuzima n’ahazaza habo.

Aba bahanzi bari mu bitabiriye iki gikorwa cyabereye i Ngarama, aho bari bagiye gutanga umusanzu wabo binyuze mu muziki no mu butumwa bujyanye n’insanganyamatsiko y’ubu bukangurambaga. Muri iki gitaramo, Alicia na Germaine baririmbye indirimbo zabo zirimo “Uriyo” na “Ibendera.”

Alicia na Germaine bari batumiwe mu gikorwa cyo gusoza ubukangurambaga bwateguwe ku bufatanye na Baho Global Mission, ADEPR Ngarama n’andi matorero ya Gikristo yo muri Gatsibo. Muri icyo gikorwa bari bari kumwe n’abandi bahanzi n’abakozi b’umuziki barimo Theo Bosebabireba, Hoziana Choir, Pastor Kayiranga Innocent na Bivamuruyumwuga.

Nyuma y’igitaramo, Innocent Ufitimana, se wa Alicia na Germaine akaba ari na we ubareberera ibikorwa byabo bya muzika, yavuze ko urugendo rwo kuva i Rubavu bajya i Gatsibo rutari rworoshye, ariko ko rwabaye umwanya mwiza wo gukomeza umurimo wabo.

Aganira na Paradise yagize ati: “Igitaramo twagiyemo i Gatsibo ni urugendo rurerure twakoze kuva twatangira umuziki wacu. Kuva i Rubavu ni kure cyane ujya i Gatsibo.”

Yakomeje avuga ko, nubwo urugendo rwari rurerure, kubona amahirwe yo kujya gukorera Imana no guhura n’abakunzi babo byari iby’agaciro. Ati: "Ni amahirwe twabonye yo gukorera Imana no gukomeza kwiyereka abakunzi bacu.”

Innocent Ufitimana yavuze kandi ko abaturage ba Gatsibo bakiriye neza Alicia na Germaine, ndetse ko basanze hari benshi basanzwe bazi aba bahanzi n’indirimbo zabo. Ati: “Abo muri Gatsibo batwakiriye neza kuko twasanze abenshi bazi Alicia na Germaine ndetse n’indirimbo zabo.”

Kuri bo, urwo ruzinduko rwabafashije kubona ko hari abakunzi babo batuye kure y’aho basanzwe bakorera ibikorwa byabo bya muzika. Ibi byatumye banakuramo igitekerezo cyo gushaka uburyo bwo kurushaho kwegera abakunzi babo batuye mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Innocent yagize ati: “Twanahakuye igitekerezo ko tugomba gushaka uburyo twegera abakunzi bacu bari kure aho mu cyaro.”

Igitaramo cya Ngarama cyabaye mu gihe cy’iminsi y’ikorwa ry’ubukangurambaga “Ngarama Pentecoste 26: Hitamo Ubuzima – Hitamo Yesu!”, bwari bufite ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge no gushishikariza abantu, cyane cyane urubyiruko, guhitamo ubuzima bwiza.

Aba bahanzi bazwi mu ndirimbo zirimo “Ibanga,” “Ibendera,” “Uriyo” na “Wa Mugabo,” “Ndahiriwe”, “Urufatiro,” bakomeje ibikorwa bya muzika birimo no gutaramira abakunzi babo mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Urugendo rwa Gatsibo rero rwabaye umwanya kuri Alicia na Germaine wo gukora umurimo wabo w’umuziki, ariko runabaha amahirwe yo guhura n’abantu basanzwe bakurikirana ibihangano byabo, ndetse no gutekereza ku buryo barushaho kwegera abakunzi babo bari hanze y’imijyi n’ahandi basanzwe bataramira.

Alicia na Germaine na nyuma yo gukangurira abantu kureka inzoga zitujuje ubuziranenge i Gatsibo, bakomeje muri wa mujyo wabo, mu ntero yabo igira iti: “Hehe n’Ibiyobyabwenge. ‘Icyuma, Oya. Yesu Ni Cyoyisi (choice) Yacu. Hitamo Ubuzima – Hitamo Yesu!”

Alicia na Germaine batanze ibyishimo bisendereye ubwo bari i Gatsibo muri gahunda ya Hehe n"Icyuma

Reba indirimbo baheruka gushyira hanze, Ibanga, kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.