Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Alicia na Germaine, batangije umuryango w’ubugiraneza bise Ufitimana Foundation.
Uyu muryango batangije, bavuga ko bagamije gushyira mu bikorwa inyigisho za Bibiliya zibashishikariza kugira neza no gufasha abatishoboye.
Igikorwa cya mbere cy’uyu muryango cyabaye ku wa 1 Kanama 2026, aho basuye abarwayi bari mu Bitaro bya Gisenyi bakabasengera, bakabafata mu mugongo ndetse bakanabashyikiriza ibikoresho bitandukanye birimo amata, isukari, isabune n’ibisuguti.
Alicia na Germaine bamaze imyaka ibiri bakora umuziki wa Gospel, bakaba bazwi mu ndirimbo zirimo "Ibendera," "Uriyo," "Ndahiriwe," "Urufatiro," na "Ibanga"iheruka, ikaba yaranakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki.
Mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga, bavuze ko gushinga Ufitimana Foundation byaturutse ku gusobanukirwa n’inyigisho zo muri Bibiliya zibashishikariza guhuza kwizera n’ibikorwa byo kugira neza.
Bavuze kandi ko uyu muryango uzakorera ku ntero igira iti "Ngira Nkugire", ugamije guteza imbere ibikorwa by’urukundo no gufasha abatishoboye.
Iki gikorwa cyo gusura abarwayi cyakozwe ku bufatanye na ABA Music Team n’abandi bagiraneza, aho usibye kubagezaho ubufasha, banabaganirije banabaha ihumure.
Alicia Ufitimana yavuze ko igitekerezo cyo gutangiza uyu muryango cyaturutse ku byo yagiye abona mu gihe yakoreraga imyitozo ngiro (stage) mu bitaro, aho yabonaga abarwayi bamwe badafite ababagemurira, abandi bakabura ubushobozi bwo kubona ibyo bakeneye.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Ufitimana Innocent, ushinzwe kureberera inyungu za Alicia na Germaine akaba n’umubyeyi wabo, yavuze ko yishimiye iki gitekerezo cy’abana be, kuko kigaragaza ko ubutumwa baririmba batangiye no kubushyira mu bikorwa.
Yavuze kandi ko bahisemo gutangiriza ibikorwa byabo mu Karere bakomokamo, agaragaza ko bateganya kubigeza no mu bindi bice by’Igihugu.
Alicia na Germaine batangaje ko bifuza ko ibikorwa bya Ufitimana Foundation bizajya bikorwa nibura rimwe mu gihembwe, banahamagarira abantu bose babyifuza kwifatanya na bo muri uru rugendo rwo gufasha abatishoboye no kwimakaza umuco wo kugira neza no gusangira n’abafite ibibazo. Ababyifuza banyura kuri iyi nimero +250 788 945 200.
Reba indirimbo yabo baheruka, Ibanga