× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Alice Zahabu wahishuriwe n’Imana ko afite impano yo kuramya yateguje indirimbo ya mbere

Category: Artists  »  1 month ago »  Sarah Umutoni

Alice Zahabu wahishuriwe n'Imana ko afite impano yo kuramya yateguje indirimbo ya mbere

Umuhanzikazi Alice Zahabu, utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yateguje indirimbo ye ya mbere yise “Nasema Asante”, avuga ko yayanditse nyuma yo guhishurirwa n’Imana ko afite impano yo kwandika no kuririmba.

Alice Zahabu atuye muri Leta ya Indiana, aho asengera mu itorero rya City View Church ryo muri Avon, Indiana. Avuga ko indirimbo ye ya mbere ari ubuhamya bw’ibyo Imana yamukoreye mu buzima bwe.

Uyu muhanzikazi avuga ko igitekerezo cyo gukora “Nasema Asante” cyaje ubwo yari mu cyumba cye asenga.

Ati: “Ni indirimbo y’ubuhamya bwanjye. Umunsi umwe nari mu cyumba cyanjye nsenga, nsanga natangiye kuririmba iyi ndirimbo ‘Nasema Asante’. Naribajije nti: ‘Ni he nzi iyi ndirimbo?’”

Alice avuga ko yabanje gushakisha indirimbo zifite umutwe umeze nk’uwo, atekereza ko ashobora kuba yari yarayumvise ahandi, ariko ntiyabona indirimbo imeze nk’iyo yari ari kuririmba.

Yakomeje kuyiririmba arira amarira y’ibyishimo, kugeza ubwo yumvise mu mutima we ko iyo ndirimbo ari iye kandi ko yagombaga kuyandika no kuyishyira hanze.

Ati: “Nakomeje kuyiririmba ndira amarira menshi y’ibyishimo. Umutima wanjye wambwiye uti: ‘Iyi ni indirimbo yawe, yandike nonaha kandi uyifate amajwi.’

Nahise nsubiza amaso inyuma ndeba uburyo Imana yakomeje kuba indahemuka mu buzima bwanjye, ndavuga nti: ‘Yego, iyi ni indirimbo yanjye!’ None ubu igiye gusohoka.”

“Nasema Asante”, bisobanuye “Ndashima” cyangwa “Urakoze Mwami”, ni indirimbo Alice yahisemo gukoresha mu gushimira Imana ku byo yamukoreye no ku budahemuka bwayo mu buzima bwe.

Ubutumwa bw’iyi ndirimbo bushingiye ku gusubiza amaso inyuma umuntu akibuka ibyiza Imana yamukoreye, aho kwibanda gusa ku bibazo cyangwa ibihe arimo muri iki gihe.

Alice asaba abumva iyi ndirimbo gufata akanya gato bakibuka ibyo Imana yabakoreye mu buzima bwabo.

Ati: “Mufate umunota umwe mutekereze ku byo Imana yabakoreye. Ntimukibande gusa ku bibazo cyangwa ku byo murimo kunyuramo ubu. Oya, nimusubize amaso inyuma. Iyi na yo ni indirimbo yanyu.”

Uyu muhanzikazi yashingiye ubu butumwa ku murongo wo mu Isezerano Rishya, 1 Abatesalonike 5:18 ugira uti: “Mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu.”

Alice Zahabu avuga ko kuba iyi ndirimbo yaraje mu gihe yari mu masengesho ari kimwe mu byatumye ayifata nk’ubuhamya bwihariye bw’umubano we n’Imana.

Indirimbo “Nasema Asante” yakozwe mu buryo bw’amajwi na Kiriki, amashusho yayo atunganywa na RODGES FILM, mu gihe yayobowe na Femi.

Alice Zahabu yateguje indirimbo ya mbere yanditse nyuma yo guhishurirwa n’Imana ko afite impano yo kwandika no kuririmba.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.