× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ahantu hatanu udakwiriye gusengera

Category: Bible  »  1 week ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ahantu hatanu udakwiriye gusengera

Gusenga ni kimwe mu bintu by’ingenzi biranga ubuzima bw’Umukristo. Binyuze mu isengesho, umuntu agaragaza ukwizera kwe, agasaba Imana ubuyobozi kandi akayibwira ibimuri ku mutima. Ariko se, hari ahantu Umukristo akwiriye kwirinda gusengera?.

Bibiliya igaragaza ko nubwo Imana itumvira ahantu hamwe gusa, hari imyitwarire n’imigenzo yo kwitondera mu gihe umuntu asenga.

1. Aho umuntu asengera agamije kwiyerekana imbere y’abantu

Muri Matayo 6:5-6, Yesu yaburiye abigira abakiranutsi bagasengera ahantu hagaragara kugira ngo abantu babarebe kandi babashime. Yigishije abigishwa be kujya basenga mu ibanga, aho bashobora kuvugana n’Imana batagamije gushimisha abantu.

Muri iyi minsi, hari abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga, basenga bagamije kwiyerekana. Ibi ntibivuga ko gusengera mu ruhame bibujijwe, kuko Abakristo bashobora gusengera hamwe no ku mbuga nkoranyambaga.

Ahubwo, inyigisho ya Yesu ni uko isengesho ritagomba kuba igikoresho cyo gushaka icyubahiro cy’abantu.

2. Aho gusenga byahinduka kwifatanya mu gusenga ibigirwamana

Mu Kuva 20:3-5, Imana yabwiye Abisirayeli kutagira izindi mana basenga no kutiyegurira ibigirwamana. No mu 1 Abakorinto 10:14, Pawulo yabwiye Abakristo kwirinda gusenga ibigirwamana. Mu gihe imyizerere yawe idahura neza n’uko abandi basenga, uge wirinda gusenga.

Umukristo akwiriye kwitondera ahantu asabwa kwifatanya mu mihango yo gusenga izindi mana cyangwa ibikorwa binyuranyije n’ukwizera kwe.

Icyakora, kuba umuntu ari ahantu nk’ahantu ndangamateka cyangwa aho abandi basengera ntibihita bisobanura ko na we yasenganye na bo; icy’ingenzi ni icyo akora n’icyo ashyigikira. Urugero, ese wasuye abasenga mu idini gakondo, bagasaba ko usenga mu buryo bwabo, wabyemera?

3. Aho umuntu ajya gusengera agamije kwerekana ko ari uwera kurusha abandi

Hari igihe umuntu ashobora guhitamo ahantu hazwi cyane kugira ngo abantu bamubone, bamushime cyangwa batekereze ko ari umuntu w’umwuka cyane. Yesu yanenze iyo myitwarire, agaragaza ko isengesho ridakwiriye kuba igikorwa cyo kwiyerekana.

Umuntu ashobora gusengera mu rusengero, mu rugo cyangwa mu ruhame, ariko akwiye kwisuzuma akibaza niba intego ye ari ugusenga Imana cyangwa ari gushaka ishimwe ry’abantu. Iyi ni imwe mu mpamvu inyigisho yo muri Matayo 6:1-6 igikenewe no muri iki gihe.

4. Aho umuntu adashobora kwibanda ku isengesho kubera urusaku n’ibimurangaza

Yesu yigishije abigishwa be gushaka ahantu hihariye, bagafunga urugi, bagasenga Se mu ibanga (Matayo 6:6). Iyi nyigisho itwereka agaciro ko kugira umwanya n’ahantu bifasha umuntu kwibanda ku isengesho.

Mu gihe umuntu afite amahitamo, aba akwiriye kwirinda ahantu urusaku, ibiganiro cyangwa ibindi bikorwa byamubuza gutekereza ku byo asenga.

Ariko ibi ntibisobanura ko gusengera ahantu hari urusaku bibujijwe; umuntu ashobora no gusenga mu bihe bigoye, nk’uko Bibiliya igaragaza ko abantu basengaga mu bihe bitandukanye. Ariko mu gihe ufite amahitamo, wabyirinda.

5. Aho isengesho rikoreshwa mu guhisha ibikorwa bibi cyangwa kubeshya abandi

Isengesho ntirikwiye kuba urwitwazo rwo guhisha ibikorwa bibi. Muri Yesaya 1:15-17, Imana yanenze abantu basengaga ariko bakarenganya abandi, ibasaba kureka ibibi no gukora ibyiza.

Ibi byigisha Umukristo ko atagomba gutekereza ko gusenga gusa bihagije mu gihe akomeje kurenganya abandi cyangwa kwanga guhindura imyitwarire mibi.

Kuri iyi ngo, aho umuntu yaba ari gusengera hose, agomba kwibuka ko isengesho rikwiriye kujyana no gukora ibyo Imana ishima.

Bible Project Guide dukesha iyi nkuru, ishimangira ko nta hantu hatanu Bibiliya itanga nk’urutonde rusobanutse rw’ahantu hose Umukristo abujijwe gusengera.

Ahubwo, inyigisho zayo zigaragaza ko umuntu akwiriye kwirinda kwiyerekana, kwifatanya mu gusenga ibigirwamana, kurangazwa ku buryo bimubuza kwibanda ku isengesho no gukoresha isengesho nk’urwitwazo rwo gukomeza gukora ibibi.

Nk’uko bigaragara muri Yohana 4:23-24, Yesu yigishije ko abasenga by’ukuri basenga Imana “mu mwuka no mu kuri.”

Bityo, aho umuntu asengera ni ingenzi mu gihe hagira icyo hahindura ku myitwarire ye, ariko icy’ingenzi ni umutima, intego n’uburyo abaho ahuje n’isengesho rye.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.