× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Africa Ignite Connection 2026: Igiterane cyahinduye ubuzima bw’abantu kigiye kongera kubera i Kigali

Category: Crusades  »  2 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Africa Ignite Connection 2026: Igiterane cyahinduye ubuzima bw'abantu kigiye kongera kubera i Kigali

Africa Ignite Connection 2026, igiterane ngarukamwaka gihuza abakristo n’abayobozi b’amatorero mu bihe byo kuramya, gusenga, kwigishwa no gukorera umuryango, kigiye kuba kuva ku wa 23 kugeza ku wa 30 Kanama 2026.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 12 Kanama 2026, Bishop Prof. Fidele Masengo yatangaje ko iki giterane kizaba gifite umwihariko wo guhuza ubutumwa bwiza n’ibikorwa bifatika bigamije gufasha abantu.

Iki kiganiro cyatangiye saa 11:18, Bishop Prof. Fidele Masengo atangira ashimira itangazamakuru anibutsa ko u Rwanda rwari mu cyumweru cya Rwanda Shima Imana. Yagize ati: “Iyo dushima Imana, tuba turimo gutoza gushima abazadukomokaho.”

Bishop Masengo yavuze ko Africa Ignite Connection ari umwanya wo gushima Imana, kuyiramya no kubaka umuryango, asobanura ko itorero rimaze imyaka 20, mu gihe iki giterane kimaze imyaka 16. Mu mwaka wa 2022, iki gikorwa cyaguwe kirenga imbibi z’u Rwanda, gihabwa izina rya Africa Ignite Connection.

Icyumweru cyuzuyemo inyigisho, ibiganiro n’amasengesho

Africa Ignite Connection 2026 izatangizwa ku mugaragaro ku wa 23 Kanama, isoze ku wa 30 Kanama.

Mu byumweru byateguwe harimo inyigisho zihariye zigenewe abashumba n’abayobozi b’amatorero, seminari y’abaramyi n’abayobozi ba worship teams izamara iminsi ine, ndetse na Bible Study izakomeza mu gihe cy’icyumweru.

Bishop Prof Fidele Masengo

Izi gahunda zizajya zibera mu masaha ya mbere ya saa sita, kuva saa 3:00 kugeza saa 8:00. Guhera saa cyenda, hazajya hakurikiraho ’Panels’ n’ibiganiro birimo n’ibibazo by’abitabiriye, bikazasozwa n’ibitaramo by’ububyutse birimo gusenga no kuramya.

Ku wa Gatanu hazaba ijoro ry’ububyutse, mu gihe ku wa Gatandatu abashyitsi bazahabwa umwanya wo kuruhuka no gusura urwibutso. Ku Cyumweru hazaba umuhango wo gusoza iki giterane.

Bishop Masengo yashishikarije abantu kuzitabira, gusengera igiterane no kugifasha kumenyekana.

“Urukundo rutari amagambo, ahubwo ibikorwa”

Kimwe mu byibandwaho muri Africa Ignite Connection 2026 ni ugushyira mu bikorwa urukundo rwa gikristo.

Uyu mwaka hateganyijwe imishinga igamije gufasha abanyeshuri kubona uburezi no gushyigikira ubwisungane mu kwivuza, mu rwego rwo kugaragaza ko ubutumwa bwiza bugomba kugira uruhare no mu buzima busanzwe bw’abantu.

Bishop Masengo yavuze ko kuva mu myaka yashize, intego z’ibi bikorwa zakomeje kwaguka. Igiterane cyatangiye mu 2009 cyari kigamije kubyutsa abanyetorero no kubafasha kujya gutanga ubutumwa hirya no hino mu gihugu, ndetse hakabaho amahugurwa y’abashumba.

Mu 2012, intego zaragutse, hashyirwamo ibikorwa by’imibereho myiza ndetse n’igikorwa cyiswe Joshua Generation.

Yasobanuye ko ibikorwa bya Africa Ignite bigamije gufasha umuntu mu byiciro bitatu: ubuzima bwo mu mwuka, ubuzima bw’umuntu w’imbere ndetse n’ubuzima bw’umuntu w’inyuma, harimo uburezi, ubuzima, Mutuelle de Santé, imyambaro, amacumbi n’ibindi.

Yatanze ingero z’ibikorwa byakozwe mu bihe byashize, birimo gutanga amazi muri Kamonyi na Kinyinya, ndetse no gufasha abantu mu bindi bikorwa by’imibereho.

Ati: “Urukundo rutari twa dutima twohererezanya, ahubwo ari ugufasha umuntu, kumuvuza, kumwishyurira ishuri... Isi ya none ikeneye urukundo rutari urw’amagambo, ahubwo rwo mu bikorwa.”

Abigisha baturutse mu bihugu bitandukanye

Africa Ignite Connection 2026 izagaragaramo abigisha n’abashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye.

Mu bazigisha harimo Apostle Alex Mitala wo muri Uganda, Bishop Kepha Nyamweya Omae wo muri Kenya, Pastor Stacy Collins wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na Rev. Dr. Antoine Rutayisire wo mu Rwanda, hamwe n’abandi.

Abategura iki giterane bavuga ko intego atari uguteranira hamwe gusa, ahubwo ari ugusiga impinduka mu buzima bw’umuntu no mu muryango mugari.

Africa Ignite Connection 2026 izaba kuva ku 23 kugeza ku 30 Kanama 2026, ikazahuza igihe cyo kwigishwa, kuramya, gusenga, kuganira no gushyira urukundo mu bikorwa.

Africa Ignite Connection 2026, igiye kuba kuva ku wa 23 kugeza ku wa 30 Kanama 2026.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.