× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abigereranya na Pasiporo n’Ifaranga: Bishop Masengo yagarutse ku mbaraga zo kwizera

Category: Sermons  »  3 days ago »  Our Reporter

Abigereranya na Pasiporo n'Ifaranga: Bishop Masengo yagarutse ku mbaraga zo kwizera

Bishop Prof. Fidele Masengo yagarutse ku kamaro ko kwizera Imana, agaragaza ko ari impano ikomeye ifasha umuntu kureba ibirenze ibyo amaso abona, gukomera ku masezerano y’Imana no gutsinda mu bihe by’ibigeragezo.

Mu nyigisho ye yise “Tuvuge ku Kwizera Imana”, Umushumba Mukuru wa CityLight Foursquare Church, Bishop Masengo yifashishije umurongo wo mu Abaroma 4:19-21, uvuga ku kwizera kwa Aburahamu, wari ugeze mu za bukuru ariko agakomeza kwizera isezerano Imana yari yaramuhaye.

Iyo mirongo igira iti: “Kandi nubwo abonye umubiri we umaze gusa n’upfuye kuko yari amaze imyaka nk’ibijana avutse, akabona na Sara yaracuze, kwizera kwe ntikuragacogora.”

Bishop Masengo avuga ko nubwo Aburahamu yabonaga ko ibintu byasaga n’ibidashoboka, ibyo yabonaga bitamubujije kwizera ibyo Imana yari yamusezeranyije. Ati: “Kwizera ni impano ikomeye ihetse izindi nyinshi.”

Asobanura ko kimwe mu bintu bikomeye kwizera biha umuntu ari amaso yo kureba ibitagaragara. Avuga ko kwizera gufasha umuntu gutumbira ibidafatika no guha ishusho ibintu bitaraba, aho kuguma ku ishusho y’ibiriho gusa.

Ati: “Kureba ibitagaragara, kugatumbira ibidafatika kugatiza ishusho ibitayifite. Kwirengagiza ishusho y’ibiriho kugatuza ugufite mu shusho y’amasezerano.”

Bishop Masengo kandi agereranya kwizera na pasiporo, kuko ari ko guha umuntu uburenganzira bwo kwinjira mu Bwami bw’Imana.

Yibutsa ko umuntu wese wizera Yesu Kristo atazarimbuka, ahubwo ahabwa ubugingo buhoraho. Ati: “Ni Urupapuro rw’inzira (Passport) rwinjiza ugufite mu Bwami bw’Imana.”

Mu rundi rugero, Bishop Masengo avuga ko kwizera ari nk’ifaranga rikoreshwa mu guhaha ibyo mu Ijuru, ashingiye ku isezerano rya Yesu rivuga ko ibyo umuntu asaba yizeye ashobora kubihabwa. Ati: “Ni ifaranga (currency) umuntu ahahisha ibyo mu Ijuru.”

Yongeyeho ko kwizera atari ukugira ibyiringiro gusa, ahubwo ari n’intwaro umuntu akoresha mu rugamba rw’ubuzima.

Aha yifashishije urugero rwa Yoshuwa na Kalebu, ubwo bari imbere y’Abisirayeli bari bafite ubwoba bwo kujya gufata igihugu cyasezeranyijwe.

Abo bagabo bagaragaje ko bizeye Imana kurusha uko batinyaga ibibazo bari bafite. Ati: “Niba Imana itwishimiye... tuzabarya nk’imitsima.”

Bishop Masengo asanga iyi myitwarire ari isomo ku muntu wese uhura n’ibisa n’ibidashoboka, kuko kwizera Imana bituma atareba uburemere bw’ikibazo gusa, ahubwo akibuka n’ubushobozi bw’Imana.

Bishop Masengo yibukije abamuteze amatwi ko kwizera Imana bisaba gukomeza guhagarara ku masezerano yayo, n’iyo ibigaragara byaba bivuguruza ibyo umuntu yizeye.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.