× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abayisenga Christian wa pompage yavukiye mu birori bya Salem Choir apfunyikirwa amazi

Category: Amakuru  »  1 week ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Abayisenga Christian wa pompage yavukiye mu birori bya Salem Choir apfunyikirwa amazi

Mu gihe Salem Choir ya ADEPR Kabuga Ville yari yakoranyije abanyamakuru kugira ngo itangaze igitaramo cyayo gikomeye cya “Number One Worship Experience”, umunyamakuru Abayisenga Christian ni we wabaye inkuru y’umunsi ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko imbere y’abanyamakuru bagenzi be.

Ni akanya katunguranye kabaye ubwo Esca Fifi Uwizera wa Radio na TV10 yamenyeshaga abari aho ko Abayisenga Christian afite isabukuru, maze abanyamakuru bose bamuririmbira indirimbo y’isabukuru bamwifuriza umunsi mwiza.

Mu buryo bwo kuryoshya Ibirori, MC Gatabazi Fidele yamuhereje amacupa abiri y’amazi nk’uko bigaragara ku mafoto (yamupfunyikiye amazi).

Ibi umwanditsi yabigereranyije no kuvukira muri ’Bridal shower’ kuko ibi birori byo kwizihiza isabukuru ye byabereye mu birori byateguriwe itangazamakuru mu bigamije gutegura kwakira Salem choir nk’uko umwana nka korali yo mu nkengero z’umujyi wa Kigali igiye gutitiza Dove Hotel.

Nyuma yo kwizihirizwa isabukuru y’amavuko Christian yapfunyikiwe amazi yuzira ibyishimo byinshi

Abayisenga Christian ni umwe mu banyamakuru bubashywe cyane mu itangazamakuru rya Gospel mu Rwanda. Azwi nk’umwe mu bayobozi ba Isibo TV ndetse akaba anayobora ikiganiro Holy Room, gikurikirwa n’abantu benshi kubera uburyo bwe bwihariye bwo kuyobora ibiganiro.

Kimwe mu bituma Christian akundwa ni udushya akunze kuzana mu biganiro bye. Hari igihe atumira korali cyangwa umuhanzi, akamubaza ibibazo bishingiye ku rugendo rwe cyangwa ku ndirimbo ze, maze uwananiwe kubisubiza neza agahabwa igihano gishekeje cyo gukora “pompage” nke cyangwa kunywa amazi.

Abayisenga Christian wavukiye muri bridal shower ya Salem choir ni muntu ki?

Ibi bikorwa mu rwego rwo gusetsa no gutuma ikiganiro kirushaho kunezeza abakireba, si igihano kibabaza, ahubwo ni uburyo bwo kongeramo urwenya n’ubusabane, ari na byo bituma Holy Room iba imwe mu biganiro bikurikirwa cyane mu itangazamakuru rya Gospel.

Nyuma y’akanya ko kwizihiza isabukuru ya Christian, Salem Choir yakomeje gusobanura gahunda yayo y’igitaramo “Number One Worship Experience”, kizaba ku wa 30 Kanama 2026 muri Dove Hotel Gisozi.

Iki gitaramo kizahuza Salem Choir na Shiloh Choir ADEPR Musanze, Nyarugenge Worship Team, ndetse n’umuramyi Bosco Nshuti, mu gihe Rev. Past. Isaie Ndayizeye, Umushumba Mukuru wa ADEPR, azigisha Ijambo ry’Imana.

Salem Choir yavuze ko iki gitaramo kizaba umwanya wo kumurika album yayo ya kane no gufata amashusho y’indirimbo zizajya kuri album ya gatanu.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.