× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abastar bahaye ubutumwa bukomeye Vestine watangaje ko habuze gato akiyahura

Category: Entertainment  »  2 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Abastar bahaye ubutumwa bukomeye Vestine watangaje ko habuze gato akiyahura

Nyuma yuko Vestine avuze ku bihe bikomeye yanyuzemo yagiriwe inama n’ibyamamare bikomeye, habarimo Anita Pendo na Dorcas.

Ku wa 14 Nzeri 2026, ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro habaye inama ntegura iburanisha ry’urubanza rwa gatanya Vestine yarezemo umugabo we Jean Luc Ouedraogo. Bombi ntibitabiriye iyo nama ku giti cyabo, ahubwo bahagarariwe n’abanyamategeko babo.

Vestine yavuze ko icyatumye afata icyemezo cyo gusaba gatanya ari amakuru n’ibimenyetso avuga ko yabonye by’uko umugabo we yari afitanye imibanire n’abandi bagore babiri ndetse akabatera inda.

Yavuze kandi ko atifuza ko gutandukana kwabo kwazatuma bagabana imitungo. Ibyo ni ibirego bya Vestine, kuko Idrissa yabihakanye mu nyandiko yagejeje ku rukiko.

Mu rundi rubanza rwagejejwe ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 17 Nzeri 2026, Idrissa yasabye ko yemererwa kubona umwana avuga ko babyaranye na Vestine, ndetse asaba ko hakorwa ikizamini cya DNA kugira ngo hamenyekane niba ari we se w’uwo mwana.

Ibi byose biracyari mu nzira z’amategeko, kandi urukiko ntirurafata icyemezo cya nyuma ku byo impande zombi ziregana.

Mu gihe iyi nkuru yari ikomeje kuvugwa, Vestine yanditse ubutumwa burebure busobanura ibihe avuga ko yanyuzemo mu buzima bwe, burimo ibihe bikomeye mu rushako, kwiheba ndetse n’ibitekerezo byo kwiyahura.

Mu butumwa bwe, yavuze ko yigeze kugera aho atekereza ko inzira yo guhunga ibyo yari arimo kunyuramo ari ukuva ku isi, ariko akavuga ko Imana yakomeje kumurinda no kumufasha.

Nyuma y’ubwo butumwa, abantu batandukanye barimo abahanzi, abanyamakuru n’inshuti ze bamwandikiye ubutumwa bwo kumukomeza no kumwereka ko bamushyigikiye.

Abamugiriye inama bamwe ni aba:

Anita Pendo

“Reka twemere ko twatsinzwe mu kurinda umukobwa wacu, mu izina rya bakuru bawe tugusabye imbabazi. Ve, isi yakuguyeho ntitwabimenya. Komera karumuna kacu, gusa nanone aho twabimenyeye twarababaye, turakumva, turagusengera.

Imana iguhe amahoro muri ibi bihe by’umuyaga mwinshi kandi Imana izahindura ayo mateka ibyishimo, ubuhamya turabufite. Turagukunda cyane kandi duhagararanye nawe.”

Dorcas Kamikazi

“Mumenye y’uko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana, ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako mubone gutungana rwose, mushyitse mutabuzeho na gato. Yakobo 1:3-4.”

Papi Clever

“Komera mwana wacu, uriho kandi uzabaho kuko Uwiteka ntiyagutererana. Iyagucishije muri ibyo byose irahari, izabana nawe. Turabakunda.”

Ntamara Mutoni Jacky

“Abaroma 5:3 Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira no mu makuba yacu, kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana. Abaroma 5:4 Kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro.

Abaroma 5:5 Bene ibyo byiringiro ntibikoza isoni, kuko urukundo rw’Imana rwasābye mu mitima yacu ku bw’Umwuka Wera twahawe. Urukundo rw’Imana rukugeraho kandi rukugumbire cyane.”

Charlotte Rurinda

“Vestine, twese tuzi ko umaze igihe utwaye umutwaro uremereye. Nyamuneka komera! Amagambo yabo ntasobanura uwo uri we. Komeza kwiringira Imana kandi ureke iguhe imbaraga kuri buri munsi. Ntanvura idahita.”

Bahavu Jeannette

Umukinnyi w’icyamamare muri sinema nyarewanda, Bahavu yasabye Vestine kutareba gusa ku makosa n’ibikomere byabaye hagati ye n’umugabo we, ahubwo akagira umwanya wo kwibuka n’ibyiza byaranze ubuzima bwabo.

Yagize ati: “Uzandike urwandiko, ntabwo nkuciraho iteka. Ndabizi hari ibyagukomerekeje n’ibyakubabaje. Ariko uyu mugabo mwabanye atizera nk’uko wizera, atari umuntu wiyirizaga ubusa nk’uko wabikoraga kandi atarakuriye mu rusengero nk’uko warukuriyemo.”

Mu kiganiro yakoze ari kimwe n’umugabo we Fleury, Bahavu wamamaye muri City Maid yavuze ko mu mibanire y’abantu babiri, cyane cyane mu rugo, bidakwiye ko umwe yirebamo nk’ufite ukuri ku ijana ku ijana, undi akaba ari we wenyine wakoze amakosa.

Yasobanuye ko nubwo Vestine yaba afite ibyo ashinja Idrissa, na we akwiriye kwisuzuma akareba niba hari aho atageze ku rwego yifuzaga mu kuba umugore cyangwa umufatanyabikorwa mwiza mu rugo.

Inkuru ya Vestine

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.