× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abasore barantinya: Umukobwa wa Apôtre Florence Silver yahishuye impamvu atarashaka umugabo

Category: Love  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Abasore barantinya: Umukobwa wa Apôtre Florence Silver yahishuye impamvu atarashaka umugabo

Sherrie Silver umukobwa wa Apôtre Florence Silver, akaba umubyinnyi n’umuhanga mu gutunganya imbyino w’Umunyarwandakazi umaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, yavuze ku mpamvu kugeza ubu atarashaka umugabo.

Uyu mukobwa wa Apôtre Florence Silver yavuze ko kuba abantu bamubona nk’umuntu ufite ubuzima bwiza n’umwuga ukomeye bituma hari abibaza impamvu atarubaka urugo. Gusa we avuga ko igisubizo kidakomeye nk’uko bamwe babitekereza, kuko ahanini gifitanye isano n’imiterere ye ndetse n’ubuzima abamo.

Mbere na mbere, ni umukobwa wavutse mu batambyi, kandi yagiye akora ibikorwa byo kubahisha Imana no kugeza ubutumwa bwiza ku bantu, nubwo abenshi bibwira ko ari umubyinnyi gusa.

Mu mwaka wa 2019, Sherrie Silver n’umubyeyi we, Apôtre Florence Silver, bari bafite ibikorwa by’ivugabutumwa byibandaga ku gufasha abantu guhindura imibereho no kubohoka ku bibazo bitandukanye.

Binyuze muri Wall Rebuilders Ministry, umuryango bari barashinze bafatanyije, bateguraga ibiterane by’ububyutse byari bigamije kurwanya ibiyobyabwenge, uburaya, ubukene n’ibindi bibazo byugarije bamwe mu batuye mu duce twa Nyamirambo, cyane cyane Matimba na Rwezamenyo.

Muri Nzeri 2019, bari bateguye igiterane cyiswe “Bohoka Matimba”, cyari kigamije gukangurira abaturage kuva mu ngoyi z’ibyaha n’ibibazo by’imibereho, ndetse no gufasha abatishoboye.

Mu bikorwa byari biteganyijwe harimo gufasha abakobwa babyaye inda zitateganyijwe no gutanga ubufasha bwo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza ku miryango 1,000.

Apôtre Florence Silver yasobanuye ko we n’umukobwa we bahisemo gukorera cyane muri utu duce kugira ngo ivugabutumwa riherekezwe n’ibikorwa bifatika bifasha abaturage.

Sherrie na we yari gutanga umusanzu we akoresheje impano ye yo kubyina, agamije guhumuriza no gutera imbaraga abantu bafite ibikomere by’ubuzima, by’umwihariko abakobwa babyaye bakiri bato.

Ibyo bikorwa byagaragazaga ko ku ruhande rwa Sherrie Silver, kubaka umwuga mu buhanzi, gukorera Imana no gufasha abantu byagiye bigendana, kuko nubwo yari amaze kumenyekana mu kubyina ku rwego mpuzamahanga, yanakoraga ibikorwa by’ubutabazi n’ivugabutumwa afatanyije n’umubyeyi we.

Ikibazo bamwe bibaza, ni ukuba atarashaka umugabo kandi ari mu gihe cyiza cyo kuba yabikora. Mu kubisobanura, Sherrie yavuze ko mu buzima bwe bwa buri munsi adakunze kubona umwanya uhagije wo guhura n’abagabo benshi. Iyo ahuye na bo, akenshi baba bari mu bikorwa by’akazi, bigatuma ibiganiro hagati yabo biguma ku byo bakora aho kuba intangiriro y’umubano bwite.

Yavuze kandi ko ari umuntu ugira isoni, ku buryo kwegera umuntu atamenyereye cyangwa gutangira ikiganiro n’umuntu mushya atari ibintu bimworohera.

Ikintu gishimishije kurushaho ni uko iyo abonye umusore mwiza cyangwa akumva amukurura, atari ko ahita ashaka kumwegera. Ahubwo, nk’uko abyivugira mu buryo bw’urwenya, ashobora guhita ava aho ari.

Ati: “Iyo mbonye umusore mwiza, mpita mva aho ndi, nkajya gushaka ikindi kintu cyo gukora kugira ngo nishimishe cyangwa nihugiremo.”

Ibi Sherrie yabigarutseho mu butumwa yasangije abamukurikira kuri Instagram, nyuma yo kongera kubazwa impamvu kugeza ubu atarashaka umugabo.

Yasobanuye ko ikibazo atari uko yaba yarafunze umuryango w’urukundo, ahubwo ko rimwe na rimwe imico ye ubwayo ishobora kumubuza gufata intambwe ya mbere. Ndetse yavuze ko n’iyo umuntu yaba yamushimishije, isoni zishobora gutuma ahitamo kumwihunza aho kumwegera.

Mu gusubiza ibibazo n’ibitekerezo by’abamukurikira, Sherrie yanavuze ku nama yigeze guhabwa n’umuntu wamubwiye ko niba ashaka kubona umugabo, akwiye kugabanya igihe amara mu Rwanda.

Uwo muntu ngo yabonaga ko ikibazo gishobora kuba abagabo b’Abanyarwanda, kuko ngo bamugirira ubwoba cyangwa bakamutinya. Sherrie yabivuze mu buryo bworoheje kandi bushimishije, aho yagize ati: “Hari umuntu wigeze kumbwira ko niba nshaka kubona umugabo, nkwiriye kugabanya igihe mara mu Rwanda, kuko ngo abagabo b’Abanyarwanda bantinya.”

Aya magambo yongeye kuvugwa nyuma y’uko umwe mu bamukurikira kuri Instagram amugaragarije ko atumva ukuntu umuntu ufite imico myiza nka we ashobora kuba ataraba umugore.

Uwo wamwandikiye yamushimiye kuba ari umuntu mwiza, inshuti nziza ndetse n’umukobwa w’umuryango, avuga ko umugabo uzagira amahirwe yo kubana na we azaba abonye umuntu w’agaciro.

Sherrie na we ntiyigeze avuga ko adashaka urugo. Ahubwo ibisobanuro yatanze byerekana ko ubuzima bwe n’imiterere ye bishobora kuba biri mu bituma atabona uburyo bwo kugera ku mubano w’urukundo.

Mu buryo busa n’ubw’urwenya, yasoje asaba abamukurikira gukomeza kumwifuriza amahirwe, agira ati: “Nimunsengere mwese!”

Sherrie Silver mwene Apôtre Florence Silver, arasaba buri wese kumusengera ngo ashire isoni zituma atinya kwegera uwo yakunze

Muri Nzeri 2019, we na mama we bari bateguye igiterane cyiswe “Bohoka Matimba”, maze we akoresha impano ye yo kubyina

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.