Bibiliya ivuga abantu bagiye barwanya Imana kubera ubwibone, inyota y’ubutegetsi, icyubahiro,amafaranga n’izindi mpamvu. Bamwe bari abami, abandi bari abayobozi, ndetse harimo n’umwe mu bigishwa ba Yesu.
Dore 10 bahagarariye abandi mu kugomera Imana.
1. Satani – Uwigometse ku Mana
Satani afatwa nk’umwanzi w’Imana wagiye ayirwanya kandi ayobya abantu. Bibiliya ivuga ko amaherezo azacirwa urubanza burundu (Ibyahishuwe 12:9; 20:10).
2. Farawo – Wibajije ati “Uwiteka ni nde?”
Mose yasabye Farawo kurekura Abisirayeli, ariko aramusubiza ati: “Uwiteka ni nde ngo numvire ijwi rye?” Yakomeje kunangira umutima bituma Egiputa iterwan’ibyago icumi. Amaherezo ingabo ze zarimbukiye mu Nyanja Itukura (Kuva 5–14).
3. Ahabu – Umwami woheje abisiraeli kuramya Baali
Ahabu kimwe na Yeroboamu mwene Nebati boheje abisiraeli ngo bacumure ku Mana. Byumwihariko, Ahabu yoheje abisiraeli kuramya ibigirwamana. Yanagize uruhare mu karengane ka Naboti, wishwe kugira ngo umwami yegukane uruzabibu rwe (1 Abami 16–22).
4. Yezebeli – Uwatoteje abahanuzi b’Imana
Yezebeli yashyigikiye kuramya Baali, ashaka kwica umuhanuzi Eliya kandi ategura umugambi watumye Naboti yicwa. Nyuma na we yaje gupfa nk’uko ubuhanuzi bwari byari byarahanuwe ko imbwa zizamurira mu gikingi cy’i Yezereli (1 Abami 18–19; 2 Abami 9).
Yezeberi agaragara nkumwamikazi wubusambanyi wari warashinze urusambaniro akanatanga ibihembo ku basambanyi agakangurira abantu kuza kureba umukino wabasambana nkuko bimwe mu bitabo bibivuga.
5. Korah – Wigometse kuri Mose na Aroni
Korah n’abo bari bafatanyije barwanyije ubuyobozi bwa Mose na Aroni bari barahawe n’Imana. Bibiliya ivuga ko ubutaka bwafungutse bukamira Korah n’abari bamushyigikiye (Kubara 16).
6. Nebukadinezari – Umwami warangwaga n’ubwibone
Nyuma y’uko Imana imuhaye icyubahiro no kwamamara ikanakomeza ubwami bwe, Nebukadinezari yafashwe n’umwuka w’ubwibone avuga ko Babuloni ari we wayubatse n’imbaraga ze. Imana mucishije bugufi arisha nk’inyamaswa zo mu ishyamba kugeza igihe yemereye ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bwose (Daniyeli 4).
7. Herode Agripa I – wanze guha Imana icyubahiro
Herode yatoteje abakristo, yica Yakobo kandi afunga Petero. Igihe abantu bamusingizaga nk’aho ari imana, ntiyaha Imana icyubahiro. Bibiliya ivuga ko yahise akubitwa n’umumarayika w’Uwiteka arapfa (Ibyakozwe 12:1–23). ibi byabaye nyuma y’uko abantu bavuze ko ijwi rye risa n’iry’Imana.
8. Hamani wagambiriye kurimbura Abayahudi
Nyuma yo kwanga kumuramya, Hamani wari igisonga cy”umwami Ahasuelusi yarwaye inzika kuri Mordekayi wanze kumupfukamira, ategura umugambi wo kurimbura Abayuda bose. Gusa uwo mugambi ntiwaje kumuhira ahubwo yaje kumanikwa ku giti yari yateguriye Mordekayi (Esiteri 3–7).
9. Yuda Isikariyota – Wagurishije Yesu ku biceri 30
Yuda yari umwe mu bigishwa cumi na babiri ba Yesu, ariko yemera kumugambanira ku biceri 30 bya feza. Nyuma yaje kwicuza, asubiza amafaranga, ariko aza kugira iherezo ribi ndetse aza kwiyahura (Matayo 26:14–16; 27:3–5).
10. Sawuli – Yatotezaga abakiristo gusa aza gukizwa ahinduka Paulo
Sawuli yatotezaga abakristo, akabafata akabafunga. Ariko Yesu yamubonekeye ubwo yari mu nzira ajya i Damasiko. Yahindutse Pawulo, nyuma yo kumurikirwa n’umucyo yaje kuba icyaremwe gishya atangira kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo (Ibyakozwe 9:1–22).
Isomo rikomeye
Inkuru z’aba bantu zigaragaza ko ubwibone, inzika, amafaranga n’inyota y’ubutegetsi bishobora gutuma umuntu arwanya Imana. Ariko Sawuli ni isomo rikwiriye kwigishwa:Uwigeze kurwanya Imana ashobora guhinduka, akayikorera n’umutima we wose.