Umunyarwenya w’Umunya-Nigeria Doctall Kingsley, uzwi cyane mu Rwanda kubera ko arukunda, akaba yarihaye izina ryaho, Ntakirutimana, yagarutse ku kibazo cy’ubudahemuka mu rushako, agaragaza ko abagabo b’Abakristo bafite umwihariko
Mu kavidewo yasangije kuri Instagram ye ku wa 22 Nzeri 2026, amaze kubazwa ikibazo ngo “Ese iyo abagabo n’abagore bakoze ikosa ryo gucana inyuma, byose biba bimeze kimwe?” Kingsley yabanje kugaragaza ko atemera guca inyuma uwo mwashakanye, ariko avuga ko nubwo adashyigikira ubwo buryo bwo kubaho, ashobora gusobanura uko abona iki kibazo.
Yatangiriye ku gusobanura itandukaniro abona hagati y’imiterere y’uburumbuke bw’abagabo n’abagore, avuga ko umugore atabyara kenshi mu gihe gito kubera ko agira ibihe by’uburumbuke biza mu bihe runaka by’ukwezi, mu gihe umugabo ashobora gutera inda abagore benshi mu gihe gito.
Mu gusobanura uko abona imyitwarire y’abagabo n’abagore muri iki kibazo, Kingsley yaje gushyira imbere cyane uburyo umugore ahitamo umugabo bazabana, ko ari cyo gituma acibwa inyuma. Yagize ati: “Abagore benshi ntibaba bazi icyo bashaka mu mugabo, kandi ntibamenya umugabo bashaka guhitamo.”
Yakomeje asobanura ko hari abagore bashobora gukururwa cyane n’ubwamamare bw’umugabo, aho kureba cyane ku ndangagaciro ze no ku muntu ari we. Yagize ati: “Abenshi baba bashaka abagabo b’ibyamamare nka Burna Boy, Wizkid, Rema… bagashaka kwizera ko abo bagabo bazababera abizerwa ntibabace inyuma.”
Kingsley yahise ashimangira uko abona icyo cyifuzo, agira ati: “Kandi ibyo ntibishoboka. Bariya bagabo ntibizewe.” Aya ni amagambo ye bwite mu gutanga igitekerezo ku kuba abagore akenshi bakunda abagabo bashobora kuba bajya mu bagore benshi.
Ku bwe, aho umugore yakagombye kureba umugabo utamuca inyuma yahavuze agira ati: “Ahantu bakwiriye gushakira abagabo ni mu bagabo Bakristo, na bo ba bandi bakunda cyane ibyo barimo.”
Yakomeje asobanura impamvu abona umugabo w’Umukristo ushikamye mu myizerere ye ashobora kugira amahame amufasha kuba umwizerwa mu rugo. Yagize ati: “Ni abagabo baba bazi ibanga ryihishe inyuma yo kubaka urugo rukomeye. Ni abagabo bazi icyo ubutware ari cyo.”
Kingsley avuga ko ku mugabo wemera amahame ya Gikristo, ubudahemuka bushobora kuba imwe mu nshingano ashyira imbere kubera ko aba azi icyo imyizerere ye imusaba. Yagize ati: “Uzasanga abagabo b’Abakristo nyakuri badacana inyuma kuko bazi ko Imana itabikunda. Ku bwibyo bo bagerageza kuba abizerwa.”
Icyakora, Kingsley ntiyavuze ko ikibazo cy’abagabo baca inyuma abagore babo gishingiye gusa ku kuba baba badafite imyizerere ya Gikristo. Yagarutse ku kuba umugabo ashobora kugira irari ryo gushaka abandi bagore, ariko ko kuba afite iryo rari bitagomba guhita bivamo kurikurikiza.
Yagize ati: “Abagabo bagira irari. Abagabo bakomeza kwifuza abandi bagore.” Yakomeje avuga ko hari n’igihe umugabo ashobora kugira umugore bemeranya kubana ariko akaba atita ku kuba uwo mugore amuha umutima we wose.
Yagize ati: “Nyamara umugore we ashobora kwemera ko mubana ariko ntaguhe umutima we.” Hano Kingsley yashakaga kugaragaza ko ku bwe hari abagabo bashobora kwibanda ku kuba bafite abagore cyangwa gushaka abandi bagore, ariko ntibite ku mubano wimbitse w’amarangamutima n’umugore babana, bikaba byatuma umugore ahitamo kubaca inyuma.
Mu gukomeza gusobanura ku bijyanye n’irari ry’umugabo, yavuze ko kugira irari ubwabyo atari ikimenyetso cy’uko umugabo atizewe. Yagize ati: “Umugabo, niba utagira irari ku bagore, ubwo ntufite ubuzima bwiza. Umugabo ugira irari aba ari muzima.”
Ariko yahise atandukanya kugira irari no kurikurikiza, avuga ko umugabo w’Umukristo ashobora kugira ibyifuzo nk’iby’abandi bantu ariko agahitamo kubigenzura kubera imyizerere ye. Yagize ati: “Ariko umukristo we ahitamo kumvira Imana.”
Mu kiganiro kandi, Kingsley yabajijwe niba we ubwe yubaha Imana. Igisubizo cye cyabaye kigufi, agira ati: “Oya! Wimbaza icyo kibazo.”