× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abageze mu zabukuru baragirwa inama yo kwirinda imiti bitirira kongera akanyabugabo mu buriri

Category: Health  »  4 days ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Abageze mu zabukuru baragirwa inama yo kwirinda imiti bitirira kongera akanyabugabo mu buriri

Abagabo bageze mu zabukuru baragirwa inama yo kwirinda gukoresha imiti n’imisemburo biba bigamije kongera ubushake n’imbaraga mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina batabanje kugisha inama abaganga, kuko bishobora kubateza ibibazo by’ubuzima.

Mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru Christianity Today, Matthew Loftus, umuganga wita ku buzima rusange, agaragaza ko abagabo bamwe bitabaza imiti yongera umusemburo wa kigabo wa tesititironi (Testosterone) bagamije kongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, kugarura imbaraga cyangwa guhangana n’impinduka ziterwa no gusaza.

Uyu muganga asobanura ko kugabanuka k’uyu musemburo bishobora kugira uruhare mu kugabanuka k’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, ariko ko umunaniro, intege nke cyangwa kugabanuka k’ubushake bidahita bisobanura ko umugabo awubuze. Ni yo mpamvu bisaba kwisuzumisha no gupimwa mbere yo gutangira ubwo buvuzi.

Abagabo baributswa ko gufata imiti yongera uyu musemburo batabifitiye impamvu yemejwe na muganga bidakwiriye. Ishobora kugira ingaruka zirimo kugabanya umusaruro w’intanga ngabo, kongera umubare w’uturemangingo dutukura two mu maraso no guteza ibindi bibazo bisaba gukurikiranwa n’abaganga.

Ikindi ni uko uyu musemburo utari umuti wihariye wo gukemura ikibazo cyo kudafata umurego kw’igitsina. Icyo kibazo gishobora guterwa n’indwara zitandukanye zirimo diyabete, umuvuduko ukabije w’amaraso n’indwara z’umutima, bityo kikaba gisaba kumenya impamvu nyayo mbere yo kugikemura.

Abagabo bageze mu zabukuru barasabwa kwirinda kwigurira imiti igurishwa mu izina ryo kongera akanyabugabo mu buriri, cyane cyane itagaragaza neza ibiyigize cyangwa itangwa nta suzuma rya muganga.

Ahubwo bakwiriye kwita ku mirire iboneye, gukora imyitozo ngororamubiri, gusinzira bihagije no kugana abaganga mu gihe bagize impinduka mu mikorere y’imibiri yabo.

Ubutumwa bw’ingenzi ni uko gusaza bidakwiriye gutuma umugabo ahubuka ashaka kugarura imbaraga z’ubusore akoresheje imiti atazi ingaruka zayo. Kwisuzumisha no gukurikiza inama z’abaganga ni byo bimufasha kurinda ubuzima bwe.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.