Association des Églises Baptistes au Rwanda (AEBR) Kacyiru, yatangaje igikorwa cyiswe “Bye-Bye Vacance”, kigamije gusozanya ibihe by’ibiruhuko mu bikorwa birimo imikino, imyidagaduro, kuramya no guhimbaza Imana.
Iki gikorwa kizabera ku Kacyiru, hafi ya Minagri, kikazaba mu minsi ibiri, ku wa 29 na 30 Kanama 2026.
Ku munsi wa mbere, tariki ya 29 Kanama, hazaba ibikorwa bya Sport & Games bizatangira saa 2:00 z’amanywa, aho urubyiruko n’abandi bazitabira bazahurira mu bikorwa bitandukanye by’imikino n’imyidagaduro.
Ku munsi ukurikiyeho, ku wa 30 Kanama, hazaba igitaramo cy’umuziki wa gikristo kizatangira saa 4:00 z’umugoroba, aho abazitabira bazahabwa umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse no gusabana.
Muri gahunda y’iki gikorwa harimo Vedaste N. Christian, uzitabira nk’umuhanzi. Hari kandi abashyitsi bazagira uruhare mu kuyobora gahunda, barimo Elimax Kagoma Kimana na U. Zawadi, mu gihe ubutumwa bw’umwuka buzabwirizwa na Pastor Diane Niyomukiza.
Iki gitaramo kandi kizagaragaramo amatsinda atandukanye y’abaririmbyi n’abakora ibijyanye n’imyidagaduro ya gikristo.
Mu bazitabira harimo Narada Worship Team na Horeb Choir, ndetse na Malaika Drama Team, izatanga umusanzu wayo binyuze mu ikinamico.
Abateguye “Bye-Bye Vacance” batangaje ko kwinjira ari ubuntu, bityo abifuza kwitabira iki gikorwa bakaba batazasabwa amafaranga yo kwinjira.
AEBR Kacyiru yateguye igikorwa cya “Bye-Bye Vacance” kizasozwa n’igitaramo cyo kuramya no guhimbaza, kandi kwinjira bizaba ari ubuntu