× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yesu agiye gukangura abasinziriye mu bugingo: Uruhisho rwa New Melody ku bazitabira Selah Concert III

Category: Amakuru  »  2 weeks ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

 Yesu agiye gukangura abasinziriye mu bugingo: Uruhisho rwa New Melody ku bazitabira Selah Concert III

Itsinda New Melody ryatangaje ko imyiteguro y’igitaramo ngarukamwaka cya Selah Concert III igeze hagati ya 85% na 90%, rihamya ko abazacyitabira bazahabwa umwanya wo guhimbaza Imana no guhembuka mu buryo bw’umwuka.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kigali. Selah Concert III iteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, muri Camp Kigali.

Neema Marie Jeanne, umwe mu bayobozi ba New Melody, yasobanuye ko ijambo “Selah” risobanura gutuza cyangwa guhagarara gato (Pause), kugira ngo umuntu abone umwanya wo kumva Imana no kuyibwira ibiri mu mutima we.

Mu mwanya w”ibibazo,Frodouard wa Paradise.rw, yabajije Neema Marie Jeanne ati’’Mu iyo biza kuba ngombwa ko iki gitaramo kiza kwitirirwa umwe mu baririmbyi ba new melody bitewe nuruhare rwabo mu iterambere rya New Melody.

Neema yavuze ko nta muririmbyi abona wakwitirirwa iki gitaramo ahubwo cyakwitirirwa Kristo kuko ari we shingiro ry’ubutumwa bazatanga. Gusa, asubiza ko muri New Melody harimo abaririmbyi bafite amazina meza nka Sinzabyibagirwa cyangwa Shimwa.

Iki gisubizo cyakurikiwe n’urwenya rwa Jado Sinza wavuze ko n’izina Neema na ryo rifite ubusobanuro bwiza, bituma abari aho baseka.

Umuyobozi wa New Melody, Elyse Muhayimana, yagarutse ku mateka y’iri tsinda ryatangiye mu 2012, rishingwa na Niyogushimwa Josue afatanyije nabandi baririmbyi bakeya.

Yasobanuye ko Josue yari umutoza w’amakorali, ariko nyuma akabona ko kwigisha kuririmba gusa bidahagije, bityo itsinda ryatangiye no kwibanda ku ivugabutumwa.

Kugeza ubu, New Melody imaze gukora album eshatu, zirimo ebyiri z’amajwi, kandi yakoze ivugabutumwa mu bice bitandukanye by’u Rwanda, harimo gusura abagororwa n’abana bari mu kigo ngororamuco cya Wawa.

Insanganyamatsiko ya Selah Concert III ishingiye ku magambo ya Yesu agira ati “Talitha kumi”, asobanura ngo “Gakobwa, byuka!”, aboneka muri Mariko 5:41.

Neema yavuze ko hari abantu basinziriye mu bugingo, ariko ko Yesu afite imbaraga zo kubakangura no kubasubizamo ubuzima bushya.

Jado Sinza na we yavuze ko abaririmbyi n’abacuranzi biteguye gukorana na Mwuka Wera kugira ngo abazitabira bazahabwe umwanya wo guhembuka.

Mu bindi byaranze ikiganiro, Papi Clever uzaririmbana n’umufasha we Dorcas yabajijwe na Frodouard uko yakwitwara umuriro uramutse ugiye arimo kuririmba.

Yahise areba Prince Shumbusho uhagarariye Kundwa Events, ishinzwe ibijyanye n’amajwi n’amatara, aramubwira ati: “Prince, kora ibishoboka byose mu gitaramo umuriro ntuzagende!”

Prince yamuhumurije avuga ko biteguye gutanga serivisi nziza kugira ngo igitaramo kigende neza.

Mu bazifatanya na New Melody harimo Papi Clever na Dorcas, True Promises Ministries na Sam Rwibasira.

Mandela uhagarariye True Promises yavuze ko iri tsinda rifite ibitaramo muri Uganda, i Kampala n’i Mbarara, ariko ko we yagumye i Kigali kugira ngo arihagararire muri iki kiganiro, agaragaza agaciro baha New Melody.

Abategura iki gitaramo kandi batangaje ko hazaba hari umuvugabutumwa wihariye, ariko izina rye bakomeza kurigira ibanga. Mu bafatanyabikorwa harimo Honor Events, Dove Business Company, Icyumuhire Ltd, Global Quick Koders Rwanda, Sinza Coffee Shop na Kundwa Events.

Ku bashaka kwinjira muri New Melody, abayobozi bavuze ko bakira abakristo bo mu matorero yose bafite impano n’umutima wo gukorera Imana, abasaba kunyura mu isuzuma, bakamara amezi atatu mu igeragezwa. Ubusanzwe kwakira abaririmbyi bashya bikorwa muri Mutarama no muri Nzeri.

Amatike ya Selah Concert III yamaze kujya ku isoko, aho Sponsors ari 50,000 Frw, Platinum 20,000 Frw, Gold 10,000 Frw na Silver 5,000 Frw.

Igitaramo kizaba ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, muri Camp Kigali, aho New Melody yiteguye guhuriza hamwe abakunzi b’indirimbo zo guhimbaza Imana mu gihe cyo kuramya, guhimbaza no guhembuka mu bugingo.

Iki gitaramo cyatewe inkunga n’abaterankunga batandukanye batanze ubutunzi bwabo n’imbaraga kugira ngo kizagende neza. Abo ni Arise Rwanda, Kundwa Events, Saltel, TFC, Sinza Coffee Shop, Solace Ministries, Dove Hotel, High Ground Villa, Icyumuhire, Avata, Quick House, City Concept, KB Graphix, Mac Events, Honor Events, Papa Germaine, n’abandi.

Abanyamakuru baryohewe cyane n’inkuru babwiwe na New Melody ku gitaramo cyayo "Selah III"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.