× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Urubanza rwa Vestine na Idrissa rwagombaga kuba ku mpera za Nzeri rwasubitswe

Category: Artists  »  1 week ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Urubanza rwa Vestine na Idrissa rwagombaga kuba ku mpera za Nzeri rwasubitswe

Urubanza ruregwamo Ishimwe Vestine na Idrissa Jean Luc Ouedraogo rwongeye gusubikwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, mu gihe umubano w’aba bombi ukomeje gukurikiranwa n’ubutabera.

Ikibazo cyari cyajyanye Idrissa mu rukiko ni icy’umwana avuga ko yabyaranye na Vestine. Idrissa arasaba ko yahabwa uburenganzira bwo kubona uwo mwana, ndetse hakabanza gukorwa isuzuma rya ADN kugira ngo hasobanuke neza isano bafitanye.

Uru rubanza rwabaye mu gihe Vestine na Idrissa basanzwe bafite n’urundi rw’ubutane. Vestine ni we watanze ikirego asaba ko batandukana burundu, mu gihe Idrissa atemera ibyo ashingiraho asaba ubutane.

Kugeza ubu, urukiko ntirwatangaje impamvu yatumye urubanza rwo ku wa 30 Nzeri 2026 rusubikwa. Ku rundi ruhande, urubanza rw’ubutane rwo rwashyizwe ku 3 Ukuboza 2026, ubwo hazatangira kuburanwa mu mizi.

Vestine muri iki gihe ari muri Canada, akaba yarahagarariwe n’umunyamategeko mu gihe Idrissa yitabye urukiko ari kumwe n’abamwunganira.

Urubanza rwa Vestine na Idrissa rwagombaga kuba ku mpera za Nzeri rwasubitswe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Uko bigaragara, Vesi har’ibyo ari kwerekana, ndabon’asa nuhung’ubutabera nk’ufit’ibyo yikeka!
Niba ntabyo, niyemer’iby’umugab’asaba, bishyize mugaciro, yikwep’ubutabera.

Cyanditswe na: Billy  »   Kuwa 30/09/2026 18:45